Bamwe mu bapolisi bafatiwe mu cyaha cya ruswa (Ifoto/Niyigena F.)

Raporo z’imiryango mpuzamahanga irwanya ruswa n’akarengane hamwe na raporo z’urwego rw’igihugu rw’Umuvunyi zigaragaza ko mu Rwanda ruswa iri ku kigero gito ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika ariko Polisi y’Igihugu ikaza ku mwanya wa mbere mu kuba ariyo ikigaragaramo  ruswa ku kigero cyo hejuru kurusha izindi nzego za Leta.

Mu ruzinduko rw’akazi umuyobozi wa Transperency Interantional ku isi yagiriraga mu Rwanda, Huguette Labelle, yavuze ko ku isi yose inzego za Polisi, imitwe ya Politiki n’ubutabera arizo ziza ku isonga mu kugaragarwaho na ruswa kabone naho cyaba ari igihugu cya mbere kirimo ruswa nke cyane. Labelle yakomeje asobanura ko iyi ruswa ivugwa kuri Polisi ahanini ikorwa n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Icyegeranyo cy’umwaka ushize gikorwa na Transparency International kizwi ku izina rya GlobalCorruption Barometer kigaragaza ko mu Rwanda Polisi irya ruswa ku kigero kingana na 10.7%, Ubucamanza ku kigero cya 5%, Uburezi ku kigero cya 0.6% naho Ubuvuzi bwo bukaba burimo ruswa ingana na 0.5%.
Icyakora umuyobozi wa Transparency Rwanda, Ingabire Immaculée avuga ko nubwo Polisi y’u Rwanda ariyo iza ku mwanya wa mbere mu kurya ruswa ari nayo ya mbere iza ku mwanya wa mbere mu kuyirwanya.
Abafatirwa mu bikorwa bya ruswa mu Rwanda abenshi ni ababa baguwe gitumo na Polisi harimo na bamwe mu bapolisi bafite ingeso mbi yo kurya ruswa ari nabo batuma Polisi iza mu myanya ya mbere igaragarwamo na ruswa.
Muri Nzeri 2013 akaba aribwo bwa mbere Polisi y’u Rwanda yashyize ku karubanda abapolisi 34 barimo abakuru (officers) 6 n’abato 28 bafatiwe mu byaha byo gutanga, gusaba cyangwa kwakira ruswa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, icyo gihe yavuze ko yabwiye abo bapolisi bafatiwe mu cyaha cyo kwakira cyangwa gutanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda igihumbi 1 kugeza kuri miliyoni 1 kuva muri Gicurasi kugeza muri Nzeli 2013. Aya mafaranga yasabwaga n’abapolisi cyangwa agatangwa n’abaturage bashaka impushya zo gutwara imodoka, gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa se guhindurirwa urupapuro rw’amande yo kwica amategeko y’umuhanda (contrevention) mu gihe abandi bagiye bafatwa batanga cyangwa bakira ruswa ngo bashyirwe ku rutonde rw’abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro mu mahanga.
Tariki ya 23/07/2013, Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Emmanuel Gasana yari yatangarije abanyamakuru ko ababajwe n’abapolisi batandukira amahame y’akazi kabo bakijandika muri ruswa. IGP Gasana yavuze ko kuva mu mwaka wa 2012 kugeza icyo gihe, hari hamaze gufatwa abapolisi 126 bari mu bikorwa bya ruswa.
Icyo cyegeranyo (Global Corruption Barometer) cyakorewe ku bantu b’ingeri zitandukanye 114,300 bo mu bihugu n’ama Leta (states) 107 hagati ya Nzeri 2012 na Werurwe 2013, aho abo bantu babazwa kuri ruswa nto (bribe) baba baratanze cyangwa barasabwe kugira ngo bahabwe serivisi bagahawe ku buntu; cyagaragaje ko muri rusange ruswa yiyongera ku isi kuko umuntu 1 kuri 4 yayitanze ngo ahabwe serivisi ariko u Rwanda kimwe n’ibihugu bikize (western countries) ikaba igabanuka ku rugero rushimishije.
Icyegeranyo kigaragaza ko 13% by’Abanyarwanda babajijwe bemeje ko batanze ruswa nto (bribe) kugira ngo bahabwe serivisi cyangwa bihutishirizwe kuyibona mu bigo bya Leta (public services), n’ibigo bitandukanye byigenga (private institutions) ariko ibi bikaba ari bito cyane ugereranyije n’ibindi bihugu kuko ku isi hose ari 27% kandi 96% by’Abanyarwanda bavuze ko bashishikajwe no kurwanya ruswa, naho 87% basabwe kuyitanga barabyanze.
Mu karere u Rwanda ruherereyemo, igihugu cy’u Rwanda nicyo kiri ku isonga mu kurwanya ruswa ku kigero cya 95%, kigakurikirwa na Kenya ku kigero cya 34%, Tanzania ku kigero cya 28%, Uganda ku kigero cya 20%, Kongo (DRC) ku kigero cya 12% n’aho u Burundi bukayirwanya ku kigero cya 7%.
Bityo muri Afurika, u Rwanda ni urwa mbere mu kurwanya ruswa ku igabanuka rya 95%, hanyuma Liberia ikaba iya nyuma ku igabanuka rya ruswa rya 3%. Naho ku rwego rw’isi, u Rwanda ruri mu itsinda ry’ibihugu 10 bya mbere mu kurwanya ruswa, aho isigaye ku kigero kiri hagati ya 10 kugeza kuri 14%.
Muri uru rugendo rw’iminsi 2 mu Rwanda, Huguette Labelle yasuye inzego zose zifite aho zihurira no kurwanya ruswa n’akarengane zirimo Ubushinjacyaha bukuru, Ubuyobozi bukuru bwa Polisi, Umuvunyi mukuru, Sosiyete sivile, Abaterankunga n’abanyamakuru.
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/polisi_l643_h643.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/polisi_l643_h643.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTS  Bamwe mu bapolisi bafatiwe mu cyaha cya ruswa (Ifoto/Niyigena F.) Raporo z’imiryango mpuzamahanga irwanya ruswa n’akarengane hamwe na raporo z’urwego rw’igihugu rw’Umuvunyi zigaragaza ko mu Rwanda ruswa iri ku kigero gito ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika ariko Polisi y’Igihugu ikaza ku mwanya wa mbere mu kuba ariyo ikigaragaramo  ruswa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE