Mu kiganiro cya mbere n’abanyamakuru muri uyu mwaka wa 2015 Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye, ibya FDLR, iby’icyerekezo 2020, icy’iterabwoba riherutse mu Bufaransa, ndetse n’icyabayobozi b’uturere baherutse kwegura mu Rwanda ni bimwe mu byo yatinzeho. Kuri iki cyanyuma yavuze ko nta muyobozi wegura ku mapmvu ze bwite ahubwo hari ibibazo baba badashobora gusubiza. Ari nayo mpamvu bamwe batabwa muri yombi.

Perezida Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 15 Mutarama 2015

Plan B kuri FDLR ni ukurinda inkiko z’u Rwanda

Ikibazo cya mbere yabajije cyari ku bivugwa cyane ubu byo kwambura intwaro umutwe wa FDLR, asubiza mu buryo butaziguye ko yaba akabije avuze ko ibintu biri kugenda uko byakabaye bigenda akurikije amateka y’ikibazo u Rwanda rufitanye na FDLR kimaze imyaka irenga icumi.

Avuga ko ibyakomeje kubaho kuri iki kibazo bidafasha u Rwanda na gato ugereranyije n’ibyaha abagize uwo mutwe bakoze haba muri Congo ndetse na Jenoside ngo byose birivugira.

Ati “Mufite amaso murareba, mufite amatwi murumva n’ubwenge muratekereza. FDLR ifite isano ya hafi na Jenoside iracyari aho ariko indi mitwe nka ADF, FNL n’indi abo basirikare ba UN bari kuyishyira hasi.

Ariko iyo bigeze kuri FDLR baravuga bati mube muretse… harimo abana… harimo sinzi…ni benshi…bavanze n’abasivili…hari ibisobanuro byinshi bitangwa iyo bigeze kuri FDLR, bivuze ko hari impamvu namwe mukwiye kuba muzi kugeza ubu. None murumva nabirenzaho iki birenze ibyo muzi n’ibyo mubona kugeza ubu?

Perezida Kagame avuga ko hari abantu bamwe b’imbaraga baakomeje kugaragaza ibya Jenoside, impamvu yayo, uko yateguwe, abayikoze ariko ngo byagera ku kibazo cya FDLR ntibagire icyo bashaka kugikoraho…ati “ndumva rero nanjye ntacyo nabirenzaho.”

Abajijwe icyo u Rwanda rwiteguye gukora mu gihe umutwe wa FDLR utambuwe intwaro yahise avuga ko u Rwanda ruzakomeza kubaka ubushobozi mu kurinda umutekano warwo kugira ngo hatabaho gutungurwa mu gihe habaho ikibazo cy’umutekano mucye giturutse ku ruhande urw’ari rwo rwose rw’umupaka.

Ati “Dufite uburenganzira n’ubushobozi bwo kurinda icyo aricyo cyose cyaturuka ku ruhande. Muzandenganye nihagira igituruka ahandi kikaduhungabanya.”

 

Iby’icyerekezo 2020 ngo byinshi byagezweho

Perezida Kagame yasobanuye ko mu byo abanyarwanda bihayeho intego n’icyerekezo cya 2020 ngo byinshi bigenda bigerwaho.

Ati “Ntabwo ibyo ari ibintu tuzabazanira bivuye hanze, ni ibintu tuzakorana nabo (abanyarwanda)kugira ngo duhindure ubuzima bwacu n’ubw’igihugu, ntabwo ari impano yo kuvana hanze, ni ibintu twifitemo. Ibyinshi byagezweho hari ibitaragerwaho kandi hari ingamba zidufasha kugira ngo tuzabigeraho ibindi hari ibisobanuro impamvu biri aho bigeze.

Icyo nasezeranya abanyarwanda ni uguhera kubyo nabo ubwabo babona cyangwa bamaze kugeraho. Ubundi ni uko twakomeza tugakora ibyo tuzi byatugirira akamaro n’ibitaragerwaho bikagerwaho.”

Abaminisitiri benshi muri 'Cabinet' bari muri iki kiganiro nabo

 

Ibyabaye mu Bufaransa biteye urujijo

Asubiza ku kibazo cy’iterabwoba ku isi yari abajijwe Perezida Kagame yavuze ko isi ifite ibibazo byinshi, birimo ibizanwa n’umutekano mucye harimo iterabwoba mu bice bitandukanye by’isi, ibindi byibasira isi yose nk’ihungabana ry’ubukungu, Ebola yahungabanyije ubukungu bwa Africa y’iburengerazuba n’ibindi…

Avuga ariko ko abantu bagomba kumenya no kumva impamvu zimwe na zimwe z’ibibazo bimwe abantu bahura nabyo ku Isi.

Ati “Bimwe mu bizwi impamvu zabyo ikibazo gikomeye ni uburyo izo mpamvu zikorwaho, nicyo kibazo gikomeye, abantu bigizayo impamvu ya nyayo bagashaka gukemura icyabivuyemo gusa.

Ibyabaye mu Bufaransa narabikurikiranye cyane ndasoma cyane ndakurikira ariko biteye urujijo.”

Perezida Kagame yigengesereye ndetse anafata umwanya munini abisobanuraho, yavuze ko nta muntu utababazwa no kumva ko hari abantu binjira mu nzu bakarasa abantu kuko bashushanyije ibintu runaka.

Avuga ko nta muntu utakwishimira ko hari aho abantu bafite uburenganzira n’ubwisanzure bwo kuvuga ibyo bashaka ndetse n’ubwitangazamakuru, anatanga urugero ko nawe ubwe hari aho yabonaga bamushushanya uko bishakiye kandi ngo yibaza ko nta nkurikizi ku babikora.

Ariko kandi avuga ko isi iriho abahezanguni mu bintu bitandukanye, haba muri ubwo burenganzira n’ubwisanzure mu byo batangaza ndetse no mu by’ukwemera n’iyobokamana.

Yibaza impamvu niba ugiye gukora ‘cartoon’ uzi neza ko hari abo ziteza umujinya w’umuranduranzuzi utabireka kugira ngo udahagurutsa uwo mujinya wabo.

Yibaza kandi umujinya w’abantu bahaguruka bakajya mu nzu bakica abantu kubera ibyo, akavuga ko nabyo bibabaje cyane.

Ati “Byanze bikunze abo bahezanguni mu itangazamakuru n’abo bahezanguni mu myemerere bagomba gusakirana. None rero isi izabana ite mu mutuza niba hari abo bantu baheza inguni gutyo..?

Dufite ariko kandi n’abantu ku isi bakoresha abo bahezanguni mu nyungu zabo bwite….Birasaba rero kwitonda no kureba neza impande zose

Asoza kuri iki yagize ati “Hano mu isi yacu umutekano niwo dushyize imbere, iterambere ryacu niryo rya ngombwa. Gusa natwe iyo abantu baje hano bagatera za grenade abantu bagapfa byitwa amakimbirane ya politiki ariko umuntu yakwica abantu abasanze mu nzu bigakomera isi igaharara.”

 

Turakennye ariko siko twari tumeze kandi siko tubyifuza  

Asubiza ikibazo cyabajijwe ku bukene bw’urwego rw’abikorera mu Rwanda ngo rukiri hasi, yabishimangiye, yemeza ko koko uru rwego ngo kimwe n’izindi nyinshi cyane mu gihugu bigikennye, gusa ngo uko biri none siko byari bimeze mu myaka itatu ishize, nubwo bwose izo nzego zigikennye.

Ati “Ibi niko bimeze no mu itangazamakuru, mu bukungu, mu bikorera yewe no muri Guverinoma. Ariko bigenda bitera imbere hari itandukaniro rinini cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka ishize.

Nizera ko buri rwego hano mu gihugu rwateye imbere ariko turacyakennye ntituragera aho dushaka kuba nubwo aho turi ari heza ugereranyije n’aho twahoze.”

Nta wegura ku mpamvu ze bwite

Avuga ku kwegura kw’abayobozi b’uturere bimaze iminsi bivugwa, Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byo kwegura kubera imikorere mibi y’abantu ngo bitazagira ubwo bitabaho. Ko icya ngombwa ari ukugira ubushobozi nk’igihugu bwo kubikumira no kubisubiza mu buryo bwabyo.

Ati “Begura kubera ko bafite ibibazo badashobora gusubiza. Niyo mpamvu bakurikiranwa n’ubutabera, hari ibimenyetso bya ngombwa biba bihari, hari n’ubwo abantu babanza gukurikarana kugira ngo umuntu arebe uko byanganaga. Hari igihe uba uzi bibiri wakurikirana ugasanga ni 10.”

Perezida Kagame avuga ko uwabaye umuyobozi kugira ngo akurikirane ibibazo bye akoreshe ubushobozi bw’abandi, ngo ku bw’amahirwe ye hari ibitamenyekana ariko ngo iyo bimenyekanye ubibazwa arabisobanura.

Perezida Kagame yumva ikibazo cy'umunyamakuru wabajije mu gifaransa

Ba Minisitiri Mushikiwabo na Kaboneka muri iki kiganiro

Perezida Kagame avuga ko

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSMu kiganiro cya mbere n’abanyamakuru muri uyu mwaka wa 2015 Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye, ibya FDLR, iby’icyerekezo 2020, icy’iterabwoba riherutse mu Bufaransa, ndetse n’icyabayobozi b’uturere baherutse kwegura mu Rwanda ni bimwe mu byo yatinzeho. Kuri iki cyanyuma yavuze ko nta muyobozi wegura ku mapmvu ze bwite ahubwo hari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE