Noble Marara yasubije abifuza gutanga imfashanyo “kubera ikizere bamufitiye”
Murwandiko rwatangajwe kuri www.rrm-rwanda.org , Noble Marara yagize ati :
“Maze gufata umwanya uhagije wo gusoma ubutumwa bw’abifuza gutanga imfashanyo ; nifuje kugira icyo nsobanurira abangejejeho ubutumwa bavuga ko bashaka gutanga imfashanyo “ mw’ izina rya Noble Marara ” kimwe n’abavuga bati “kubera ikizere dufitiye Noble Marara” .
Mbanje kubashimira kubw’ ikizere mungirira akaba ari nacyo nshingiraho mbibutsa , bavandimwe, ko umuntu yitangira kandi agaharanira icyo yemeye ; byumvikana rero ko Noble Marara adashobora kandi atagomba kwirengera cyangwa kugira icyo abazwa kumfashanyo itanzwe na kanaka kuko atanga kubera imyemerere ye bwite.
Nubwo iki gitekerezo gishobora kutakirwa neza , birakwiye ko nongera nkasubiramo ibyo navuze vuba aha mbibutsa ko nsanga tugomba gusubiza ubucakura bushya bwa leta turwanya n’ ibikorwa byitondewe kandi birangwa n’ ubushishozi bureba kure.
Nemera ko impinduka dukeneye idashobora kuyoborwa n’ uburakari cyangwa kwifuza imyanya .
Impinduka dukeneye igomba kuyoborwa n’ inyota y’ ubutabera n’ uburinganire bw’ abanyarwanda bose ntawe uhejwe.
Kuri njye, opposition igomba gusaba imfashanyo ari uko izi neza kandi yasobanura umushinga ishakira iyo mfashanyo, ikigamije nuko izakigeraho muburyo bwumvikana .
Nkaba mbasaba ko muri uru rugendo rwo guharanira impinduka murwatubyaye , twakomeza guharanira ukuri, tugakorana ubunyangamugayo , tuzirikana ubudahemuka muri ibi bihe bigoranye by’ amahwemo .”
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/human-rights/noble-marara-yasubije-abifuza-gutanga-imfashanyo-kubera-ikizere-bamufitiye/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-1-2.png?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-1-2.png?resize=140%2C140&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSLATEST NEWSPOLITICSMurwandiko rwatangajwe kuri www.rrm-rwanda.org , Noble Marara yagize ati : 'Maze gufata umwanya uhagije wo gusoma ubutumwa bw’abifuza gutanga imfashanyo ; nifuje kugira icyo nsobanurira abangejejeho ubutumwa bavuga ko bashaka gutanga imfashanyo “ mw’ izina rya Noble Marara ' kimwe n'abavuga bati 'kubera ikizere dufitiye Noble Marara” . Mbanje kubashimira kubw’...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS