Ninde urinyuma wigihombo cy’amafranga yabaturage?
Leta y’u Rwanda yahombye miliyari zisaga 22 mu mishinga ibiri yari yitezweho kuyifasha kongera ingufu (energy), zari kuyifasha kugera ku ntego yihaye yo kugeza amashanyarazi ku ngo zingana na 70% mu mwaka wa 2017.
Raporo y’urwego rw’umuvunyi 2013-2014 igaragaza ko imishinga ya Biogaz no gucukura amashyuza mu kirunga cya Kalisimbi byadindiye bitwaye amafaranga menshi, ariko ntibigere ku ntego yabyo.
Kuwa 30 Werurwe 2015, Bernadette Kanzayire umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane yabwiye abadepite ko umushinga munini w’amashyuza wahagaze umaze gutwara 22,108, 854, 934 frw ariko amashyuza ntiyaboneka.
Yagize ati “uyu mushinga munini wari witezweho kubyara ingufu z’amashanyarazi wahagaze utwaye miliyari zisaga 22. Bimwe mu byatumye utagera ku ntego yawo ni inyigo itajyanye n’igihe, igenamigambi rikozwe nabi ryatumye icyari ikigo cy’igihugu cy’ingufu isuku n’isukura EWSA gicibwa ihazabu y’ubukererwe ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,382,944,117“.
Yongeyeho ko amasoko ya leta yatanzwe mu buryo budakurikije amabwiriza, amasezerano akoze nabi adateganya ibihano kuri rwiyemezamirimo wakerereje imirimo, byagize ingaruka ku yindi yakorwaga n’abandi ba rwiyemezamirimo, dore ko umushinga wari munini wakorwaga na ba rwiyemezamirimo benshi.
Urwego rw’umuvunyi rwatunze agatoki abahoze ari abayobozi b’icyari EWSA na Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA).
Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Mata 2015, James Musoni, Minisitiri w’ibikorwa remezo yemereye abadepite amwe mu makosa yabayeho mu mishinga yo gukangurira abaturage gukoresha Biogaz no gushaka amashyuza ku kirunga cya Kalisimbi.
Minisitiri Musoni yasobanuye ko Sositeye nyinshi z’abanyamahanga zagiye zitanga raporo zitandukanye ko zabonye amazi y’amashyuza ku kirunga cya Kalisimbi, ariko zikanyuranya cyane ku burebure mu bujyakuzimu aherereyemo.
Leta ngo yizeye ibyo abahanga bavuze maze ihereye kuri raporo zatanzwe ifata umwanzuro wo gucukura kugera kuri kilometero 5 z’ubujyakuzimu, ariko ibura ayo mashyuza. Ibi ngo byahombeje Leta amafaranga menshi nk’uko yabyemeje, akavuga ko bahavanye isomo ku mishinga iri imbere.
umushinga wo kubyaza amashyuza amashanyarazi wari witezweho megawatt 300 zizunganira amashanyarazi akoreshwaga mu duce tw’Intara y’Amajyaruguru n’u Burengerazuba.
Umushinga wa Biogaz, Umuhigo wananiranye kweswa
Umushinga wo kugeza ingufu za Biogaz ku baturage ni umwe mu mihigo itabura guhigwa buri mwaka n’inzego zitandukanye z’ubutegetsi bwite bwa leta, nyamara zose zitanga impamvu zitandukanye zisobanura ko wadindiye.
Kuwa 17 Mata, mu nama yahuje abayobozi b’inzego bwite za leta barimo abaminisitiri, abayobozi b’ibigo bya leta n’uturere dutandukanye, idindira rya Biogaz ryongeye kugaragazwa nka kimwe mu bibazo bikomereye gahunda yo kwesa imihigo.
Raporo y’urwego rw’umuvunyi 2013-2014 yerekana ko uyu mushinga na wo wahombeje leta akayabi ka 729,793,851, ikagaragaza na none ko abayobozi b’icyahoze ari EWSA, uwahoze ari umunyamabanga mukuru muri MININFRA na ba rwiyemezamirimo, ari bo babibazwa.
Iyi raporo ivuga ko 75% by’ingengo y’imari yagenewe umushinga wa Biogaz yagendeye mu guhugura abaturage n’ibindi birebana no kuwiga (program cost) n’aho 25% akaba ari yo gusa yagenewe abaturage muri gahunda yo kuwushyira mu bikorwa.
Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko abafata ibyemezo, ikigo gishinzwe amasoko ya Leta, ba rwiyemezamirimo, n’inzego z’abikorera bagize uruhare muri iki gihombo, uru rwego rugasanga harabayemo ibyuho bya ruswa no gukingirana ikibaba.
Minisitiri Musoni yavuze ko kuva mu 2007 uko imyaka yagiye ishira muri uyu mushinga amafaranga yajyaga mu bukangurambaga yaragabanyijwe agera kuri 50% mu mwaka ushize.
Minisitiri Musoni yemera ko habaye amakosa muri uyu mushinga kubera gushaka kuwushyira mu bikorwa mu buryo buhenze kuko kubaka Biogaz imwe bisaba amafaranga 500 000, Leta ikaba ngo itanga 300 000.
Avuga ko Leta ubu iri kureba niba nta rindi koranabuhanga rihendutse ryakoreshwa mu kubaka Biogaz.
Kuwa 16 Mata 2015 Minisitiri Musoni yabwiye inama y’abagize ubuyobozi bwite bwa leta ko ko uyu mushinga wambuwe ikigo cy’ingufu, REG ugashyirwa mu nzego zibanze, na byo bikananirana bitewe n’uko kwishyura ba rwiyemezamirimo byari bigoranye.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye ko uyu mushinga washyirwamo izindi mbaraga kuko ufitiye akamaro abaturage mu ngeri nyinshi.
Kudindira kw’iyi mishinga gusa n’ukwemeza neza ko umuhigo leta yihaye wo kugeza amashanyarazi ku ngo zingana na 70% mu mwaka wa 2017 utazagerwaho. Minisiteri y’ibikorwa remezo yo itangaza ko ku ngo ibihumbi 250 zateganyijwe guhabwa umuriro uyu mwaka, ibihumbi 50 ni byo biwubona gusa.
https://inyenyerinews.info/human-rights/ninde-urinyuma-wigihombo-cyamafranga-yabaturage/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICS Leta y’u Rwanda yahombye miliyari zisaga 22 mu mishinga ibiri yari yitezweho kuyifasha kongera ingufu (energy), zari kuyifasha kugera ku ntego yihaye yo kugeza amashanyarazi ku ngo zingana na 70% mu mwaka wa 2017. Raporo y’urwego rw’umuvunyi 2013-2014 igaragaza ko imishinga ya Biogaz no gucukura amashyuza mu kirunga cya Kalisimbi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS