Nindangiza manda abaturage bampaye nzava ku butegetsi – Perezida Kagame
Ibi ni ibyatangajwe n’ Umukuru w’ igihugu Paul Kagame kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Mutarama 2014 mu nama yari yitabiriye i Naivasha mu gihugu cya Kenya, ubwo yatangaga ikiganiro ku bayobozi b’ intara zigize iki gihugu, nibwo yatangaje ko narangiza manda yatorewe n’ abaturage atazaba agikeneye kwicara muri Perezidansi.
Ibi Umukuru w’ igihugu yabitangaje mu mwanya wahawe abari bitabiriye inama ya ba Guverineri b’ intara zigize igihugu cya Kenya, aho bari bahawe umwanya wo kumubaza, na we akabasubiza. Bamubajije niba atifuza kuba yasubirishamo itegekonshinga ,bityo akaba yemerewe kongera kwiyamamaza.Yababwiye kandi ko atigeze yifuza kuzaba perezida nk’ uko ari we ubu kuva mu myaka ya za 1980 ubwo yinjiraga mu ntambara yo kubohora igihugu cya Uganda.
Perezida Kagame yavuze ko afite ibindi byinshi yakora
Perezida Kagame yavuze ko afite indi migambi, irimo nko kuba yagira uruhare mu burezi, n’ ibindi.
Mu bihugu bimwe byo muri Afurika,abaperezida bamwe bagiye bahindagura itegekonshinga, kugira ngo babone uko bategeka igihe kirekire. Aha twatanga ingero za ba Perezida Paul Biya wa Kameruni, PerezidaSam Nujoma wayoboye Namibiya, Idriss Deby uyobora Tchad, n’ abandi. Abandi ndetse bo bakaburaga abahungu babo: ingero ni nko mu gihugu cya Togo,Gabon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, abandi na bo bakaba mu myanya ikomeye cyane mu ma Leta ya ba se.
Cyakora abakurikiranira hafi politiki zo muri aka karere, bemeza ko perezida w’ u Rwanda ashobora kuzakora nk’ uko ba perezida Arap Moi wayoboye Kenya, Jerry Rawlings wahoze ayobora igihugu cya Ghana na Joachim Chissano wayoboye Mozambique babikoze.
Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi ko yarwanye imyaka itanu mu kubohoza igihugu cya Uganda, n’ indi ine mu kubohora u Rwanda, ariko ko ibi byose atabikoraga ashaka kuba perezida, ko kimwe kiza bitewe n’ikikibanjirije. Perezida w’ u Rwanda kandi yasabye aba bayobozi kugumana imibanire myiza n’ abaturage bayobora kandi ntibirengagize amateka yabo, kuko kimwe mu byatumye u Rwanda rugera aho rugeze ubu ,ari ubwoba bwo kuba rwasubira aho rwahoze.
Kwizera Sam-imirasire.com
https://inyenyerinews.info/human-rights/nindangiza-manda-abaturage-bampaye-nzava-ku-butegetsi-perezida-kagame/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/perezida-kagame-3-2.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/perezida-kagame-3-2.jpg?resize=110%2C110&ssl=1HUMAN RIGHTSIbi ni ibyatangajwe n’ Umukuru w’ igihugu Paul Kagame kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Mutarama 2014 mu nama yari yitabiriye i Naivasha mu gihugu cya Kenya, ubwo yatangaga ikiganiro ku bayobozi b’ intara zigize iki gihugu, nibwo yatangaje ko narangiza manda yatorewe n’ abaturage atazaba agikeneye kwicara muri...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
ndizera nta shidikanya ko ubutumwa yabahaye babukoresheje neza bagera kure kuko iyi ntwaro natwe niyo twitwaje kandi tukaba tugejeje ubu.
Urabeshya, aya makuru uyakesha nde?