Ubwo hakorwaga umuhanda mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze mu mwaka wa 2012, urutoki n’indi myaka by’abaturage byarangijwe, muri bo ntihagira uhabwa ingurane, abaturage bataka akarengane.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa TV1, abaturage bagaragaje ko bishimira ibikorwa by’iterambere mu gace batuyemo, ariko mu mwaka wa 2012 mbere y’uko rwiyemezamirimo atangira kubaka umuhanda, ntibamenyeshejwe ko wagombaga gucishwa mu masambu yabo.

Mu ibaruwa bandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ndetse n’Intara y’Amajyaruguru, basabye kurenganurwa ariko magingo aya imyaka ibaye itatu nta gisubizo.

Umwe muri bo yagize ati “Iterambere ntituryanze, ariko bakwiye kureba uburyo umuturage wari utunzwe n’ubwo butaka yabaho.”

Undi na we yagize ati “Amateke yacu barayaranduguye, insina zacu baratema, ibigori n’indi myaka byose barabiranduye. Twababajwe n’uko ibyo byose byakozwe batanabitumenyesheje mu nama rusange.”

Igikorwa cyo guca imihanda mu masambu y’abaturage bo muri aka gace kimaze imyaka itatu kibaye, bavuga ko byabagizeho ingaruka mbi mu buzima bwabo bwa buri munsi, kuko bamwe igice kinini cy’isambu bahingamo cyaciwemo umuhanda.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana bafatanyije n’izindi nzego.

Yagize ati “Inama nagira abo baturage ni uko abafite icyo kibazo bakwegera ubuyobozi, ariko natwe tugiye kubikurikirana.”

Ubusazwe amategeko ateganya ko, mu gihe ahantu runaka hagiye gushyirwa ibikorwa remezo kubera inyungu rusange, imitungo ishobora kwangizwa ibarurwa mbere ikishyurwa mu gihe kingana n’iminsi 120, keretse iyo habayeho kumvikana n’abaturage bakemera ku bushake bwabo ko nta ngurane bazasaba.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSUbwo hakorwaga umuhanda mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze mu mwaka wa 2012, urutoki n’indi myaka by’abaturage byarangijwe, muri bo ntihagira uhabwa ingurane, abaturage bataka akarengane. Mu kiganiro n’umunyamakuru wa TV1, abaturage bagaragaje ko bishimira ibikorwa by’iterambere mu gace batuyemo, ariko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE