Ubwo kuri uyu wa gatanu tariki 4 Nzeli 2015 yerekanaga abakekwaho kwiba ibikoresho byo mu rugo byiganjemo ibyo mu nzu nka Television, lecteur CD na za mudasobwa umuyobozi wa polisi mu Karere ka Muhanga SSP Muheto Francis yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahari n’ahakekwaho kubika ibyibano ngo barusheho guhashya ababikora.

Muri iki gikorwa kimaze iminsi mu mikwabu itunguranye, Polisi ivuga ko hari amakuru bahabwa n’abaturage ndetse bakanakira ibirego bitandukanye by’ababa bibwe, aho usanga bikorwa n’abantu bamwe bameze nk’indakoreka badafite n’icyo bakora kizwi gihoraho.

Umwe mubakekwaho ubu bujura yatangaje ko yaguze mudasobwa agafatwa akiyigura ayitahanye, mu gihe kandi hari abafatanywe ibikoresho birenze kimwe nyamara ntibagaragaze ukuri kw’icyo babikoresha, umwe muri bo akaba yaratangarije IGIHE dukesha iy’inkuru ko yaguze imari ariko yumvaga agize ikibazo yakwikenura ahereye ku cyo yizigamye.

Aha kandi polisi irakangurira abaturage kuza kureba ibikoresho byafashwe nk’ibyibano bikaba bibitswe, bakajya baza bitwaje ibimenyetso bihamya ko ari ibyabo, nk’inyemezabuguzi ndetse n’ibimenyetso bindi by’umwimerere byashyizweho na banyirabyo (private marking).

Mu butumwa bwe SSP Muheto Francis ati : “Ibi ni akazi kacu ka buri munsi rero ibi twabikoze kubufatanye n’abaturage usibye ko twari dusanzwe tubikora, aho twarashyizemo ingufu nyinshi kugirango tugabanye ibi bikorwa bigayitse kandi tunasaba ko abaturage bagira uruhare runini mu kwirindira umutekano wabo n’ibyabo.”

Aba bose uko ari icyenda baramutse bahamwe n’iki cyaha bahanwa n’imwe mu ngingo ebyiri z’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, nk’ingingo ya 682 ivuga ibihano bihanishwa urema agatsiko cyangwa umutwe w’abagizi ba nabi, icyo cyaha kikaba gihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati 5 na 7.

Indi ngingo ikaba ari ihana ubujura bukoresheje kiboko n’ ibikangisho aho uhamwe na cyo ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3 na 5 ndetse n’izahabu y’amafranga yikubye inshuro ziri hagati 5 ni 10 z’agiciro k’icyibwe.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSUbwo kuri uyu wa gatanu tariki 4 Nzeli 2015 yerekanaga abakekwaho kwiba ibikoresho byo mu rugo byiganjemo ibyo mu nzu nka Television, lecteur CD na za mudasobwa umuyobozi wa polisi mu Karere ka Muhanga SSP Muheto Francis yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahari n’ahakekwaho kubika ibyibano ngo barusheho guhashya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE