“Abo umwami yakamiye amata nibo bamwimye amatwi”

Nyuma y’ imyaka isaga 20 u Rwanda rumaze rwiyubaka runasana imitima y’ abana barwo basizwe iheruheru n’ ibikomere by’ amateka mabi yatumye habaho jenoside yakorewe abatutsi, bigenda bigaragara ko umubare w’ abarwanya Leta ugizwe ahanini n’ abahoze ari basirikare bakuru ba FPR/Inkontanyi.

Mu kiganiro n’ Ijwi rya Amerika(VOA), mu mpera z’ icyumweru gishize, Major(Ret) .Robert Higiro yongeye kwemeza ko mu byo yazize(gusezererwa mu ngabo no guhunga igihugu) harimo uko yagiye avuga ko Gen.Jack Nziza yarenganyaga abasirikare rimwe na rimwe akabafunga nta makosa bafite.
JPEG - 37.4 kb
Gen. Jack Nziza uwo Maj.Higiro ashira mu majwi ko yahohoteraga abasirikare

Mbere yo gushinja Leta y’ u Rwanda kwica Rwigara Assinapol, Col Patrick Karegeya, Major Sengati gushaka kwica Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa ndetse no kunyaga imitungo ya Tribert Rujigiro Ayabatwa, Robert Higiro yihereyeho avuga ko nawe yahunze igihugu kuko ngo yari kuri lisiti yabagombaga kwicwa.

Gusa bikomeza kuyobera abari hanze y’ ikibuga cya politiki iyo bitegereje bagasanga abahoze ari abasirikare bakuru ba FPR/Inkontanyi mu gihe yabohoraga u Rwanda aribo uyu munsi bayishinja ubwicanyi.

Major Robert Higiro ubarizwa mu cyiswe
“Democracy Now” avuga ko atari ishyaka rya politiki ubwo yabazwaga n’ umunyamakuru wa VOA impamvu ashinja system ya FPR/Inkontanyi imikorere mibi kandi ari mu bantu bayubatse.

Mu bisobanuro yatanze yemeye koko ko ari mu bantu bubatse iyi system kuva muri 1990 Ariko akaba atangiye kuyinenga ari uko imwigijeyo kuko akiri mu gisirikare ntiyigeza anenga imikorere yacyo .

Ku ruhande rumwe, Higiro yatangaje ko impamvu arwanya Leta ni uko ngo system ubwayo yangiritse ndetse anahamya ko abo bahunze igihugu nta kibazo bafitanye n’ abanyarwanda.

Ku rundi ruhande, yavuze ko igituma we n’ abagenzi be bahunze ari uko Perezida Kagame ashaka kuyobora igihugu wenyine kandi yabanjije kuvuga umuntu umwe atayobora igihugu we nyine.

Nta gitangaza kirimo umuntu nka Maj. Robert Higiro wigeze kuba ari ku ibere muri FPR ayivumira ku gahera cyane cyane mu bihe nk’ ibi bikomeye aho Inteko Nshingamategeko y’ u Rwanda yamaze kuvugurura ingingo y’ i 101 y’ itegekonshinga aho manda ya Perezida Kagame iziyongera nta kabuza.

N’ ubwo abandi batavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda bataragira byinshi babivugaho mu ijwi rya Higiro bose bakwifuza ko iyo ngingo yaguma uko yari imeze ku bw’ inyungu zabo usibye ko muri rusange abanyarwanda barifuza amahoro asesuye.

Suleiman Hakiza – imirasire.com

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICS“Abo umwami yakamiye amata nibo bamwimye amatwi” Nyuma y’ imyaka isaga 20 u Rwanda rumaze rwiyubaka runasana imitima y’ abana barwo basizwe iheruheru n’ ibikomere by’ amateka mabi yatumye habaho jenoside yakorewe abatutsi, bigenda bigaragara ko umubare w’ abarwanya Leta ugizwe ahanini n’ abahoze ari basirikare bakuru ba FPR/Inkontanyi. Mu kiganiro...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE