Buri tariki ya 1 /02 u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu. Uyu munsi ari nayo tariki nyirizina, twifuje kubagezaho ubuzima bw’Intwari y’u Rwanda yo mu rwego rw’ Imanzi, ari yo ntwari yo muri uru rwego gusa, Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema.

Intwari y’ Imanzi Mag. Gen. Fred Gisa Rwigema yavutse ku wa 10/01/ 1957 atabaruka ku ya 2 Ukwakira 1990 aguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe na FPR Inkotanyi, agwa i Kagitumba ho mu Karere ka Nyagatare ni mu Ntara y’iburasirazuba.

Rwigema Fred yavukiye ahitwa i Mukiranzi, n’i Ruyumba ahahoze ari Komini ya Musambira, ubu ni mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Ababyeyi be ni Anastase Kimonyo na Gatarina Mukandirima.


Intwari y’ Imanzi Mag. Gen. Fred Gisa Rwigema

Amazina yiswe n’ababyeyi be ni Emmanuel Gisa, akaba yarashakanye na Jeannette Urujeni basezerana ku wa 20 Kamena 1987. Babyaranye abana 2, ari bo Gisa Junior na Gisa Teta.

Fred Gisa yatangiye kugaragaza ubutwari bwe akiri muto. Intambara yo mu 1959 na 1960, ni intambara yaranzwe no gutoteza no kwica Abatutsi mu Rwanda. Icyo gihe se wa Rwigema Fred yarafunzwe, amara umwaka wose muri gereza. Umuryango we wabanje guhungira muri paruwasi ya Kamonyi, intambara ikomeje bahungira mu gihugu cya Uganda. Fred Rwigema yari afite imyaka 3. Babanje kuba mu nkambi y’Impunzi y’ahitwa Ankore. Nyuma mu 1966 bimuriwe mu nkambi y’ahitwa “Kankunge” ho muri Toro hamwe n’izindi mpunzi z’Abanyarwanda zari zarahunze gutotezwa kwarangwaga mu Rwanda, Aha niho yigiye amashuri abanza kuva mu 1966 kugeza mu 1972.

Fred Gisa Rwigema akiri umwana ngo yakundaga kubaza icyateye uwo muruho wo guhunga, kwicwa, gufungwa, gutotezwa n’ibindi. Ngo yahoraga abaza icyatumye bava i Rwanda ndetse n’icyabuze kugira ngo basubireyo. Ise ngo yamubwiraga ko gutaha bitoroshye, ko hari abagiye babigerageza bikabananira, ko hagomba kuboneka abagabo bakiri bato bakabiharanira kandi bafite n’intwaro zihagije.

Mu mikino Fred Gisa yakundaga ngo harimo akarasisi ka gisirikare. Ibi ngo byateraga nyina impungenge, kuko yakekaga ko bishobora kuzamuviramo kureka amashuri arangajwe imbere n’igisirikare. Amashuri yisumbuye yayatangiye mu 1973 mu kigo cya “Mbarara High School”muri Ankore.

Abiganye na Fred Rwigema bavuga ko yahoranaga inyota yo kumenya amateka y’u Rwanda, yari afite akamenyero ko kugenderera abantu bakuru nabo bari barahunze bava mu Rwanda bari batuye hafi y’ishuri, akababaza amateka y’u Rwanda, aha akaba ngo yarajyanaga n’abana b’inshuti ze, bagatindana batekereza ku Rwanda cyangwa se bungurana ibitekerezo.

Fred Yiga no mu mashuri abanza kandi ngo niko byagendaga, aho we na Paul Kagame (Perezida wa Repubulika) bagendanaga umunsi ku wundi, bagasura abakuru bazi amateka y’u Rwanda, mbese bagahora bafite inyota yo kurushaho kumenya igihugu kavukire cyabo. Fred yanakundaga kandi gusoma ibitabo by’abaharaniye kubohora ibihugu byabo.

Fred Rwigema yakundanaga n’abandi bana, aho akenshi ku ishuri bashakaga kumutoraho umuyobozi ariko akabyanga. Kuba yaritwaga impunzi byaramubabazaga ariko ngo ntibimubuze guhora aharanira uburenganzira bwe kimwe n’ubw’abandi.
Nta na rimwe yigeze ahisha ko ari Umunyarwanda, abana kavukire ku ishuri bamuvugishaga mu ndimi z’iwabo nk’Ikinyankore ndetse n’Ikigande, ariko we akabasubiza mu Kinyarwanda, ndetse kenshi bakajya kumurega ku buyobozi bw’ikigo, nyamara we akumva nta mpamvu yatuma ahisha ko ari Umunyarwanda.

Fred Gisa Rwigema yahoraga yanga akarengane n’amacakubiri mu bandi bana akanabirwanya adatinya. Ku ishuri ni we wakizaga imanza z’abandi bana, agakiranura ababaga barwana.

Hari n’ingero zigaragara ko yanarenganuraga n’abantu bakuru. Nk’igihe umwarimu wabo witwaga Oto Bere w’Umulango (bumwe mu bwoko bwatotezwaga na Idi Amin), yashimutwaga n’abasirikare ba Idi Amin ku ishuri, Fred Rwigema yarabimenye, akoranya ishuri ryose, maze mu mwanya muto abanyeshuri bageraga kuri 800 bafunga inzira yavaga ku kigo imodoka y’abo basirikare ibura aho ica. Abo basirikare babuze uko babigira uwo mwarimu bamusiga aho baragenda. Nyuma umupolisi mukuru wa Mbarara yaramukubitishije we n’abandi banyeshuri bari bafatanyije gukoranya bagenzi babo, we banamucyuriye ko ari impunzi idafite ijambo muri politiki y’igihugu. Aha na we ntiyatinye kubasubiza ati “Ikibazo si uko ndenganuye mwarimu wacu ndi impunzi, ahubwo ni uko yari afatiwe ubusa arengana azira ubwoko bwe gusa”.

Mu mwaka w’1974, Fred Gisa yagiye mu gihugu cya Tanzaniya aho bari bagiye gukurikirana imyitozo ya gisirikare na politiki. Bari batumiwe na Yoweri Kaguta Museveni (ubu uyobora Uganda) wateguraga kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwari muri Uganda.

Muri Nyakanga 1976, nibwo Fred Gisa Rwigema nabo bari kumwe harimo inshuti ye Salim Saleh bagiye mu gihugu cya Mozambiki aho bahuriye n’abandi basirikari barimo Col. Musitu waje kuba umwe mu basirikare bakuru b’Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zatangiye kandi zikanarwana urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Icyo gihe muri Mozambiki, Rwigema yari yiyemeje kurwanya akarengane, ubugome n’igitugu kugira ngo Abanyamozambiki bave mu bukoloni bwa Polutigali. Aha kandi muri iki gihugu bari hamwe n’indi mitwe ya politiki yaharaniraga kubohora ibihugu byari bigitegekwa n’abakoloni cyangwa ubutegetsi bw’igitugu, harimo ZANU, ZAPO, ANC n’abandi. Fred Rwigema yagirirwaga icyizere aho yabaga ari hose.

Fred Gisa Rwigema yatangiye kumenyekana cyane mu 1979 nyuma y’intambara yakuye Idi Amin ku butegetsi. Mu 1980, igihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu, Fred Gisa yari mu basirikari bakuru bacungaga umutekano wa Yoweli Kaguta Museveni wayoboraga umutwe wa UPM (Uganda Patriotic Movement).
UPM wari umutwe ufite akarusho muri kiriya gihugu kuko utari ushingiye ku idini cyangwa ku bwoko nk’uko byari bimenyerewe.

Intambara yo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Obote, yatangiye ku wa 11 Gashyantare 1981, Museveni yayitangiranye n’abasore 26, harimo Abanyarwanda babiri, aribo Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame.

Mu 1985, Fred Gisa Rwigema yayoboraga umutwe w’ingabo za “National Resistance Army” (NRA), ishami rya gisirikare rya “National Resistance Movoment”.
Icyo gihe Rwigema yasabwe n’ubuyobozi bwa NRA kwinjiza abasore bize amashuri makuru mu gisirikare, noneho Abanyarwanda binjiramo ari benshi maze babona uko banatangira imyitozo y’igisirikare yo kubohora u Rwanda.

Fred Rwigema yari umusirikare ufite imikorere n’imyifatire izira amakemwa, akaba intangarugero mu kubahiriza amategeko, akagira disipuline n’ubuhanga budasanzwe. Ibi byatumye agera mu rwego rwo hejuru rw’ubuyobozi bwa NRA, ariko na none ngo kuba impunzi byatumaga atitirirwa imirimo ashinzwe kandi yarayitunganyaga, ahubwo akitwa umusimbura , cyangwa ushinzwe imirimo by’agateganyo, Urugero naho Rwigema yabaye uwungirije Umugaba Mukuru w’ingabo, aba n’Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe imirwano ya NRA.

Bagifata umugambi wo kubohora u Rwanda Fred yahise yitaba imana bakinjira ku mu paka, aha abantu benshi baracyafite urujijo kurupfu rwa Fred Gisa Rwigema , ariko uyu munsi twabateguriye amashira k’inyoma ku rupfurwe rwabaye amayobera ku batari bake bakomeje kuruvuga kwinshi, abandi ntibahurize ku waba yaramuhitanye.
Mu isesengura ryakozwe n’ikinyamakuru Imirasire.com kifashishije ikinyamakuru « The Independent »….., kivuga ko buri gihugu kigira umuco wacyo, mu Rwanda hakabamo kugira ibanga no guceceka, ari nabyo byahaye abantu urwaho rwo kuvuga ayo bishakiye ku rupfu rwa Rwigema, kuko ukuri nyako kutakunze gushyirwa ahagaragara.

Imirasire.com ivuga ko Fred Rwigema yatabarutse ahitanwe n’isasu ryarashwe n’abahoze ari ingabo z’u Rwanda, rimufata rimusanze mu mpinga y’umusozi aho yari ahagaze afite indebakure (jumelles/binoculars) mu ntoki.

Icyo gihe abari bamukikije baguye mu kantu bayoberwa n’icyo bakora, Kayitare wari ukuriye abamurinda asaba buri wese wari aho kubigira ibanga rikomeye cyane kugira ngo iyo nkuru y’incamugongo idaca ingabo za APR intege.

Imirasire.com kandi ivuga ko abandi basirikare bakuru bari bahari icyo gihe mu ngabo za APR ari Major Bayingana na Major Bunyenyezi. Aba bombi ntibagize ububasha, ubumenyi, ubushobozi n’ihererekanyamakuru bikwiye ngo bayobore urugamba, Ariko ubwo Paul Kagame yazaga avuye muri Amerika kwiga ibya gisirikare, APR yongeye kugira ingufu nyinshi.

Paul Kagame yari yaramenye akiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko Rwigema atakiriho, ariko byari byarakomeje kugirwa ibanga ku buryo n’abo muri Leta ya Uganda batari babizi.

N’ubwo benshi babikeka ukundi, APR ijya gutera, abasirikare bayo batorotse igisirikare cya Uganda bikorwa mu ibanga rikomeye cyane, batoroka kandi batera Perezida Museveni atabizi, ndetse bitazwi n’umugaba Mukuru w’ingabo General Major Mugisha Muntu, n’abari bakuriye iperereza nka General Jim Muhwezi na Amama Mbabazi.

Imirasire.com kd ivuga ko mu cyumweru cya mbere cy’urugamba aribwo General Salim Saleh wari inshuti magara ya Rwigema yohereje ba Major Kale Kayihura, Benon Tumukunde na Reuben Ikondere ngo bajye kubaza General Rwigema ubufasha yumva akeneye kugira ngo atsinde urugamba yari yatangije.

Bakigera mu Rwanda bahuye na Major Bayingana wababwiye mu ijwi ririmo ikiniga ko Rwigema ari ahantu kure cyane ku rugamba, ku buryo bitari byoroshye na gato kumugeraho. Kayihura ntiyabifasheho ukuri kuzuye kubera ko Bayingana yabivuganye agahinda kenshi no gucika intege.

Ubwo bajyaga gusohoza ubutumwa basanze Gen. Saleh arira, ababwira ko yamenye ko Rwigema yaguye ku rugamba. Saleh yari yarabimenyeshejwe na Happy, umwe mu basirikare barindaga Rwigema, wamugezeho avuye mu Rwanda, mbere y’uko intumwa za Saleh zigaruka. Uyu Happy niwe Rwigema yaguye mu biganza akimara kuraswa.

N’ubwo habayeho ibyumweru bike byo gucika intege, APR yongeye gusubirana ubushobozi n’imbaraga byo gukomeza urugamba, ndetse iba igihangange cyane ku buryo bamwe batakekaga.

Ibi ariko kugirango bigerweho byasabye umuntu ufite ubwenge n’ubushishozi bidasanzwe, uzi kureba kure, kumenya gufata ibyemezo no gushyira ku murongo igisirikare, akagira gahunda kandi agashira amanga.

Imirasire.com yanzura ko uwashoboye ibyo byose nta wundi utari Paul Kagame wanabashishije ingabo za APR gufata igihugu mu gihe kitagera ku myaka ine, igikorwa gishoborwa na bake cyane mu bagize imitwe y’ingabo ishoza urugamba igamije gufata igihugu no guhindura amateka yacyo.


Imirasire.com}}}

 

 

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/rwigema-2.jpg?fit=467%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/rwigema-2.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSBuri tariki ya 1 /02 u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu. Uyu munsi ari nayo tariki nyirizina, twifuje kubagezaho ubuzima bw’Intwari y’u Rwanda yo mu rwego rw’ Imanzi, ari yo ntwari yo muri uru rwego gusa, Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema. Intwari y’ Imanzi Mag. Gen. Fred Gisa Rwigema yavutse ku wa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE