Me Donat Mutunzi
Me Donat Mutunzi yishkwe urw’agashinyaguro . Polisi yurwanda irabeshya butwi .
Ntabwo Me Donat Mutunzi yiyahuye.
Kwica umuntu barangiza bakabeshya ngo yiyahuye ni ugushinyagurira bikabije umuryango Me Donat Mutunzi’s asize , incuti nabavandimwe be ndetse nabanyarwanda muri rusange.
Ibi kandi ni igikorwa gisanzwe kuri reta ya Kagame nagatsiko kayo.
Kuva cyera twishishaga imitegekere ya Kagame. Twari tuzi ububi nubugome bwe ariko twamubonagamo igisubizo kubibazo byari byaratejwe nintambara. Twizeraga yuko igihe cyari kugera abanyepolitike bagakora akazi kabo, igihugu kigasubira ibuzima. Abanyepolitique barabonetse ariko agenda abigizayo buhoro buhoro. Abica ,abafunga cyangwa se abatera guhunga igihugu.
Kagame ( nubwo atari wenyine) yateje ibibazo ahora yigamba ko yacyemuye.
Yigarurira ishyaka rya RPF ninzego zubuyobozi bw’igihugu cyacu bwose.
Igihugu yagihinduye akarima ke ategeka uko yishakiye namategeko ahimbisha ingaruzamuheto ze uko bimujemo. Imiyoborere ye yadusobanuriye imitegekere y’ igisuti bundi bushya.
Iyo umuntu ategetswe n’igisuti , ikintu cyambere agira ni ubwoba. Ubwoba bukavamo kwemera akarengane ugaceceka ukarebera ikibi cyangwa umujinya mwiza wo kukarwanya.
Mu Rwanda abantu bari baremeye guceceka muri rusange.
Ubunyamanswa bw’ ubutegetsi bwa Kagame na reta ye bwarabahahamuye kuburyo batatinyukaga kugira icyo bavuga iyo ababo bicwaga cyangwa bagashimutwa bakababura.
Me Donat Mutunzi yari umunyamategeko winyangamugayo. Kandi urupfu rwe hari ikintu gikomeye rwahinduye.
Amabandi yitwikirira igipolisi ntabwo yatinye kumubeshyera amugerekaho icyaha cyurukoza soni nyuma yo kumwica, nubwo atagejejwe imbere yurukiko ngo aregwe icyo cyaha mpimbano kandi yaramaze igihe kinini mumaboko yabo, akorerwa iyica rubozo.
Kagame yendaga gutsinda igitego niriya filime mbarankuru irimo amashusho meza cyane ( Rwanda The royal Tour), igaragaza rwa Rwanda yereka abo yemeje baringa ye.
Mugihe bugaragarira buri wese ko turi mubihe byanyuma by’ingoma ya Kagame, Me Donat Mutunzi’ agizwe igitambo kandi urupfu rwe ruramugaragaje we n ‘ikinyoma cy’iyo ngoma ye kuburyo budashidikanywa ho.
Uko bashaka kubihisha cyangwa kubibeshya kose rubashyize kukarubanda.
Noble Marara
Umuvugizi was RRM
28 /04/2018
https://inyenyerinews.info/human-rights/me-donat-mutunzi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/04/image.jpg?fit=640%2C338&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/04/image.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAHUMAN RIGHTSMe Donat Mutunzi yishkwe urw’agashinyaguro . Polisi yurwanda irabeshya butwi . Ntabwo Me Donat Mutunzi yiyahuye. Kwica umuntu barangiza bakabeshya ngo yiyahuye ni ugushinyagurira bikabije umuryango Me Donat Mutunzi’s asize , incuti nabavandimwe be ndetse nabanyarwanda muri rusange. Ibi kandi ni igikorwa gisanzwe kuri reta ya Kagame nagatsiko kayo. Kuva cyera twishishaga imitegekere...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS