Nyuma y’urupfu rwa Gen Adolphe Nshimiyimana wafatwaga nk’inkingi ikomeye ya CNDD FDD ndetse akaba n’uwari ushinzwe umutekano bwite wa Perezida Nkurunziza, byakomeje kuvugwa ko Desire Uwamahoro  ari we ubu wamusimbuye mu bikorwa byo guhangana n’abatavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Nkurunziza bityo ubu yahawe igihembo cy’ishimwe.

Alain Guillaume Bunyoni, Minisitiri ushinzwe umutekano mu gihugu niwe watanze ibi bihembo ku bapolisi 44 bivugwa ko bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mwaka wa 2015, Desire Uwamahoro akaba yaje ku isonga.

des

Majr.Desire Uwamahoro

Desire Uwamahoro wahawe igihembo cy’ishimwe ashinzwe igipolisi gifite mu nshingano kurwanya abigometse kuri Leta, bityo uyu mugabo akaba yaragiye ashinjwa ubwicanyi bwagiye bukorerwa abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza ari naho bahereye bavuga ko yasimbuye Gen Adolphe Nshimiyimana.

Ibi bihembo kandi byatanzwe mu gihe Minisiteri y’umutekano i Burundi yari iri mu bikorwa byo kurebera hamwe ibyagezweho mu mwaka wa 2015 ari nako bategura gahunda ya 2016, aba bapolisi 44 bakaba bakozwe mu ntoki ko bitanze bidasanzwe mu mwaka ushize.

Amakuru yagiye acicikana mu binyamakuru by’i Burundi ni uko Desire Uwamahoro ari we washinzwe kuyobora abapolisi kabuhariwe bari bashinzwe kwirirwa bahangana n’abantu birirwaga mu mihanda bigaragambya bamagana manda ya 3 ya Perezinda Nkurunziza.

Amakuru yatangajwe na radiyoyacu VOA, ni uko uyu Desire Uwamahoro   aza mu majwi cyane mu bashinjwa kwica Ernest Manirumva wahoze ari icyegera cy’umukuru w’ishyirahamwe OLUCOME rishinzwe kurwanya ruswa (ibiturire) i Burundi.

Manirumva ngo akaba yarishwe azira amaperereza yari ageze kure ku madosiye menshi yari agendanye n’ibikorwa bya ruswa byavugwaga mu gipolisi cy’u Burundi, n’igurishwa ry’intwaro ridakurikije amategeko.

Inkuru yasohotse mu kinyamakuru “Aube de la democratie”, ivuga iki kinyamakuru gifite inkuru yizewe ko umukuru w’iperereza, Gen.Adolphe Nshimirimana, icyegera cy’umukuru w’urwego rw’igipolisi Ndirakobuca Gervais (Ndakugarika), David Nikiza komiseri wahoze ayoboye urwego rwa polisi mu karere  ku Burengerazuba bw’u Burundi, n’umupolisi majoro Desire Uwamahoro, bakoze inama inshuro 4 bategura uburyo bazicamo Manirumva.

Bitangazwa ko Maj. Desire Uwamahoro ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abantu 7 bishwe ari ku cyumweru tariki ya 9 Ukwakira 2015, ngo bakaba barishwe bitwa abajura bari bagiye kwiba banki BCB kandi ngo ari agakino bari batezwe nyuma ya misiyo bari barahawe z’ubwicanyi nyuma nabo bahembwa icyo.

Mu gihe byatangazwaga ko Desire Uwamahoro ari we wari uyoboye ibikorwa byo guhangana n’abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza mu myigaragambyo, hamwe n’abandi 43 bagenewe ibi bihembo by’ishimwe.

merci

Gen Adolphe Nshimiyimana ufatwa nk’uwasimbuwe na Desire Uwamahoro, yishwe ku wa 2 Kanama 2015, yicwa n’abantu batazwi kugeza n’iyi saha bataramenyekana dore ko Leta y’u Burundi itarabatangaza nyuma y’iperereza yakoze. 

Mu gihe Leta y’u Burundi ishimira abapolisi bitwaye neza, inzego z’umutekano z’iki gihugu, abapolisi n’abasirikare bakomeje gushyirwa mu majwi n’umuryango w’abibubye ko bakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu birimo ubwicanyi,gufata abagore ku ngufu,…

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSNyuma y’urupfu rwa Gen Adolphe Nshimiyimana wafatwaga nk’inkingi ikomeye ya CNDD FDD ndetse akaba n’uwari ushinzwe umutekano bwite wa Perezida Nkurunziza, byakomeje kuvugwa ko Desire Uwamahoro  ari we ubu wamusimbuye mu bikorwa byo guhangana n’abatavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Nkurunziza bityo ubu yahawe igihembo cy’ishimwe. Alain Guillaume Bunyoni, Minisitiri ushinzwe umutekano mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE