Lt Mutabazi na mugenzi we bagoye urukiko, umwe asohorwa igitaraganya
Amezi atatu Lt Joel Mutabazi na mugenzi we Joseph Nshimiymana “Camarade” bari barahawe gusoma amategeko ngo bamenye uburenganzira bwabo yabaye imfabusa, urubanza rwongeye gusubukurwa kuri uyu wa Kabiri ariko bongera kugora Urukiko rwa gisirikare rwa Kanombe.
Aba baregwa, Lt Mutabazi na Camarade basomewe ibyaha bashinjwa birimo kugambana kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba n’ibindi ariko babazwa niba babyemera cyangwa babihakana ntibasubize yego cyangwa oya.
Lt Mutabazi yavuze ko ntacyo yasubiza ku byo aregwa, kuko yemeza ko afunze ku buryo butemewe n’amategeko. Aha ariko Umucamanza yasobanuye ko Mutabazi yirengagiza ukuri, kuko haburanwa ku ifungwa rye, byemejwe ko byubahirije amategeko ndetse ahabwa iminsi itanu yo kujurira ntiyajurira.
Ku ruhande rwa Camarade, wahoze muri FDLR, we unashinjwa kuba yaragize uruhare mu iterwa rya gerenade Kicukiro muri Kanama umwaka ushize, nawe yanze kwemera cyangwa guhakana ibyo aregwa avuga ko abacamanza bari kuburanisha urubanza babumbye ibitabo by’amategeko, bivuze ko nta mategeko ari gukurikizwa mu rubanza. Ibi byatumye Perezida w’Urukiko ategeka ko imyifatire y’uyu muburanyi idahwitse ategeka ko asohorwa mu rukiko.
Nubwo yasohowe ariko, nyuma y’iminota itanu yaje kongera kwinjizwa ariko nabwo agezemo asaba imbabazi bya nyirarureshwa, aho gusubiza ko yemera cyangwa ahakana ibyo ashinjwa asubiza ko Urukiko rwakumva ibyo Ubushinjacyaha buvuga rukazabifataho umwanzuro we ngo ntacyo ashaka kubivugaho.
Inkuru irambuye turaza kuyibagezaho kuko Urubanza rugikomeje kuri uyu munsi
https://inyenyerinews.info/human-rights/lt-mutabazi-na-mugenzi-we-bagoye-urukiko-umwe-asohorwa-igitaraganya/HUMAN RIGHTSPOLITICSAmezi atatu Lt Joel Mutabazi na mugenzi we Joseph Nshimiymana “Camarade” bari barahawe gusoma amategeko ngo bamenye uburenganzira bwabo yabaye imfabusa, urubanza rwongeye gusubukurwa kuri uyu wa Kabiri ariko bongera kugora Urukiko rwa gisirikare rwa Kanombe. Aba baregwa, Lt Mutabazi na Camarade basomewe ibyaha bashinjwa birimo kugambana kugirira nabi ubutegetsi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Birababaje kubona leta iriho yitwara giterabwoba, sinunva ukuntu abantu bize batinyuka kuvuga ngo umuturage yabagambaniye, yabavuze nabi, ya…. , ni uburenganzira bw’umuturage kunenga leta iriho igihe ikora nabi. Twebwe turi k’umugabane w’uburayi duhora tunenga abategetsi baho twaba dufite ubwenegihugu cg se tutabufite, tugakora na za pancartes ye, none ubwo butegetsi bw’u Rwanda butanengwa se ni parfaite???? Na Yesu yaranenzwe ari umwana w’Imana. Yewe Kagame n’abicanyi be turabanenga ijoro n’umunsi, ubu twe nibadukozaho imitwe y’intoki ni ukudukanira urudukwiye nk’uko babimenyereye!!! et pourtant ntabwo tubanga, twanga imikorere n’imyitwarire yabo ya kinyeshyamba!Liberez les SVP!!