Leta Y’uBurundi Irihagije nta bufasha Ikeneye
Mu gihe bamwe mu baturage b’u Burundi batunga agatoki Leta yabo ko icumbikiye amajana n’amajana y’inyeshyamba za FDLR zavuye muri Congo, ambasaderi w’u Burundi mu Budage avuga ko abarundi bihagije mu kwicungira umutekano, ibyo kandi akaba abitangaza mu gihe abaturage bicwa amanywa n’ijoro.
Mu itangazo ambasaderi w’u Burundi mu Budage yandikiye Abadage, yabamenyesheje ko u Burundi bwihagije mu kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo ndetse yongeraho ko abavuga ko hari inyeshyamba za FDLR babeshya.
Icya mbere ambasade y’u Burundi mu Budage yavuze, n’uko ngo nta FDLR yigeze iba ku butaka bw’u Burundi kandi ngo ntizanahaba, ibi akaba yabitangaje mu gihe hari amakuru atangazwa ko inyeshyamba za FDLR zirenga 800 zinjijwe mu Burundi kwifatanya n’Imbonerakure guhangana n’abarwanya Leta ya CNDD FDD na Perezida Nkurunziza.
Mu gihe bikomeje kuvugwa ko izi nyeshyamba za FDLR zaba ziri ku butaka bw’u Burundi na Leta y’u Rwanda yatangaje ko hari amakuru ayigeraho agaragaza ko FDLR iri kuri ubu butaka bw’u Burundi.
Muri iryo tangazo, Ambasaderi w’u Burundi i Berlin yanyomoje ibyo muri iyi mvugo: “ibimenyetso byatanzwe ntabwo byakwizerwa kuko gutunga passport y’u Burundi bidasobanuye ko uri umuturage w’u Burundi”.
Yavuze ibi, kubera abantu bagiye bafatirwa ku butaka bw’u Burundi bafite ibyangombwa by’inzira (passport) ndetse n’indangamuntu z’u Burundi, bavuga ikinyarwanda ndetse banambaye imyenda y’igipolisi n’iya gisirikare by’u Burundi ndetse ngo bakora nk’abashinzwe umutekano.
Kuva muri Mata uyu mwaka, Leta y’u Burundi yagiye itungwa agatoki ko yinjije mu gihugu abarwanyi ba FDLR ibaha intwaro n’imyenda y’abashinzwe umutekano ngo kugirango bafatanye n’Imbonerakure za CNDD FDD mu kwikiza abarwanya Perezida Nkurunziza kuri manda ye ya 3.
Leta y’u Burundi yagiye ihakana aya makuru ivuga ko nta FDLR iri ku butaka bwayo, ariko buri munsi amakuru akomeza gusohoka mu binyamakuru avuga ko hari abantu bafashwe kandi bikekwa ko ari aba FDLR mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bujumbura.
N’ubwo ambasade y’u Burundi i Berlin ivuga ko leta y’u Burundi yihagije mu gucunga ubusugire bw’igihugu, abaturage bakomeje kwicwa amanywa n’ijoro, bimwe mu bihugu n’imiryango bigatangaza ko u Burundi budatabawe hakiri kare ko bwakwisanga muri jenoside.
N’ubwo bavuga ko bihagije, ubu Loni ikaba yaratangaje ko mu Burundi hashobora koherezwa ingabo zo kujya kugarura amahoro zinarinda abaturage bakomeje kwicwa urw’agashinyaguro
https://inyenyerinews.info/human-rights/leta-yuburundi-irihagije-nta-bufasha-ikeneye/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSMu gihe bamwe mu baturage b’u Burundi batunga agatoki Leta yabo ko icumbikiye amajana n’amajana y’inyeshyamba za FDLR zavuye muri Congo, ambasaderi w’u Burundi mu Budage avuga ko abarundi bihagije mu kwicungira umutekano, ibyo kandi akaba abitangaza mu gihe abaturage bicwa amanywa n’ijoro. Mu itangazo ambasaderi w’u Burundi mu Budage...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS