Ibitaro bya Kibagabaga biravugwaho serivisi mbi (Ifoto/Ububiko)

 

Abarwayi n’abarwaza bagana ibitaro bya Kibagabaga biherereye mu Karere ka Gasabo baravuga ko bitabwaho nabi ndetse bakabwirwa amagambo bita ay’ubushinyaguzi n’abaganga.

Umwe mu barwayi avuga ko yaje kwivuza mu gitondo nko mu masaa tatu yakoze impanuka ariko yakirwa nko mu saa cyenda.

Aragira ati, “Narabajije nti ‘ko mutanyakira kandi nageze hano kare kandi mubona ko nababaye bishoboka ko nanavunitse?’, muganga agiye kunsubiza yansubije ko nahamagara minisitiri w’ubuzima nkamubwira akongera umushahara n’abakozi….”

Undi nawe utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko yarwaye bamuha transfert (bamwohereza) ku bitaro bya Kibagabaga, ahageze ajya ku murongo, ariko acishwaho bagera kuri batanu baje nyuma ye; abo bantu akeka ko baziranye na muganga.

Yagize ati, “nageze hano kare ndetse mfite na transfert ariko bacinshijeho abantu bagera kuri batanu bose ngo ni uko baziranye na muganga ubwo se urumva ari ibiki koko twese ntituba twaje kwivuza?”

Ubuyobozi bw’ibitaro ntibuvuga rumwe n’aba barwayi

Abagana ibitaro bya Kibagabaga nubwo bavuga ko bakirwa nabi kandi bakabwirwa  amagambo bita ay’ubwisongozi, ubuyobozi bw’ibi bitaro bwo siko bubibona.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga avuga ko abaganga bakira abarwayi neza kandi ko adatekereza ko hari umuganga wavuga ayo magambo y’ubwishongozi n’ubushinyaguzi.

Dr Sebatunzi Osee yabwiye iki kinyamakuru ati, “hano ikibazo cyo kwakira nabi twaragikemye ku buryo twumva ko bihagije, yego abantu ni abantu ariko ntabwo bikiri nka mbere uko byari bimeze gusa bisaba guhora umuntu yigisha.”

Gusa ngo umuganga wagaragarwaho aya makosa yo kurangarana abarwayi no kubabwira nabi yabihanirwa by’intangarugero.

Yagize ati, “….iby’amagambo sinabihamya kuko icyo kirego sindacyakira na rimwe, ariko bigize uwo bigaragaraho yabihanirwa kuko bitemewe ko umuganga abwira amagambo asesereza umurwayi.”

Si mu bitaro bya Kibagabaga gusa havugwa iki kibazo cyo kwakira abarwayi nabi no kubabwira amagambo abasesereza; ariko inzego z’ubuyobozi zishimangira ko iyo myitwarire idakwiye ku muganga

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSIbitaro bya Kibagabaga biravugwaho serivisi mbi (Ifoto/Ububiko)   Abarwayi n’abarwaza bagana ibitaro bya Kibagabaga biherereye mu Karere ka Gasabo baravuga ko bitabwaho nabi ndetse bakabwirwa amagambo bita ay’ubushinyaguzi n’abaganga. Umwe mu barwayi avuga ko yaje kwivuza mu gitondo nko mu masaa tatu yakoze impanuka ariko yakirwa nko mu saa cyenda. Aragira ati, 'Narabajije...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE