Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu w’abatishoboye uherereye mu kagari ka Murinja, Umurenge wa Gahanga, mu karere ka Kicukiro, bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kuba amazu bubakiwe nk’abatishoboye yenda kubagwaho muri iki gihe cy’imvura.

Aba baturage, bavuga ko iki kibazo cy’amazu akomeje kubasenyukiraho, kibakomereye cyane ngo kuko bo nta bushobozi bafite bwo kuba bayisanira bitewe n’uko batanifashije.

Aba baturage kandi bavuga ko kuba ayo mazu ari kwangirika atari uko bayamazemo igihe kinini, ngo ahubwo abenshi mu bayahawe banayinjiyemo atuzuye, gusa ngo ubuyobozi bw’akarere bwari bwabijeje ko azahita asanwa, ariko kugeza ubu akaba atarasanwa.

Umwe yagize ati: “Iki kibazo barakivuze bakavuga ngo budjet yasohotse bakaza bagakorera umwe bakongera bakagenda bikarangira. None babihagaritse byose . VS/Mayor ni we watubwiye ati ‘noneho amafaranga y’amazu yanyu azayakora akayatunganya yaraje, amazu yanyu agiye gukorwa.’ Bakoze nk’abiri cyangwa atatu gusa. ”

Undi yagize ati: “Amashayu arakubita ntagipande kiriho, hari n’ahasenyutse. Nta bushobozi sinabona sima n’ikamyo y’umucanga n’uwo muryongo ndikurera, nkorera bibiri ku munsi nabwo rimwe na rimwe iyo mbonye akazi.”

Naho ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro aya mazu aherereyemo buvuga ko iki kibazo bugiye kugikurikirana kugira ngo gikemurwe vuba, gusa ntibuvuga igihe kizaba cyakemukiye.

Mayingana Emmanuel, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko kandi akarere ka Kicukiro kagiye gushaka ubuyobozi kugira ngo hihutishwe imirimo yo gusana amazu asigaye atarasanwa mu rwego rwo kwirinda ibibazo bisobora kuvuka mu bihe by’imvura.

Ikibazo cy’amazu yubakiwe abatishoboye agatangira gusenyuka hadaciye igihe bayabamo si mu karere ka Kicukiro kigaragaye gusa kuko mu minsi yashize mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo hagaragaye ikibazo cy’amazu yubakiwe ibana b’imfubyi zarerwaga na Croix Rouge nyuma amwe aza gusenyuka hashize y’imyaka mike yubatswe.

Si mu mujyi wa Kigali kandi iki kibazo kugaragara gusa kuko no mu turere nka Kirehe na Bugesera ho mu ntara y’Uburasirazuba, hari amazu amwe namwe yagiye yubakirwa abatishoboye ariko kugeza ubu akaba yaratangiye gusenyuka amaze imyaka mike yubatswe.

imirasire

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/inzu_yasenyutse_nyamugari.jpg?fit=640%2C480&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/inzu_yasenyutse_nyamugari.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSBamwe mu baturage batuye mu mudugudu w’abatishoboye uherereye mu kagari ka Murinja, Umurenge wa Gahanga, mu karere ka Kicukiro, bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kuba amazu bubakiwe nk’abatishoboye yenda kubagwaho muri iki gihe cy’imvura. Aba baturage, bavuga ko iki kibazo cy’amazu akomeje kubasenyukiraho, kibakomereye cyane ngo kuko bo nta bushobozi bafite bwo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE