Esperance Uwirinze, umubyeyi w’ abana bane abayeho mu buzima bubi nyamara muri 2015, ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze bwari bwamijeje ko bugiye kumufasha gusohoka muri ubwo buzima bwo kubaho yicira isazi mu jisho.

Icyo gihe muri 2015, babaga mu nzu idasakaye idakingwa, ubuyobozi ubuyobozi bubizeza ko bugiye kwihutira kubimura, ariko nyuma y’igihe gito bagarutse hahandi kuko aho babimuriye bamutereranye ngo yikodeshereze. Ubufasha yahawe ni amabati gusa. Ubuzima ni kwakundi, ndetse yashyizwe mu kiciro cya gatatu cy’Ubudehe.

Atuye mu murenge wa Bwishyura Akagari ka Gitarama Umudugudu wa Josi, Umuseke dukesha iyi nkuru umaze no kugaragaza ubuzima yari ariho uwari umuyobozi w’Umurenge n’abo bakorana bahise bamwimura, bajya kumukodeshereza, ndetse babwira bavuga ko bagiye kumufasha kuva muri ubwo bukene.

Uyu mubyeyi avuga ko ibyo bakoze byari nko kwikiza ko bavuga ko hari icyo bakoze. Inzu yashyizwemo yakodeshwaga ibihumbi bine (4 000Frw) ngo bayatanze igihe gito cyane biba ngombwa ko ayivamo asubira hahandi kuko aya mafaranga adashobora kuyabona.

Atunzwe no guca inshuro, ubwo twamusuraga mu 2015 umwana we mukuru yari afite imyaka umunani, ubu afite imyaka 10. Twasanze we yagiye kwikoerra amatafari kugira ngo abone udufaranga azana mu rugo agafatanya na nyina gutunga barumuna be.

Abana be ntibiga kuko ngo ntibakwiga batariye kandi barya nijoro gusa.

Annonciata Mukamurenzi baturanye avuga ko nabo ntabushobozi bufatika bafite bamufashisha gusa ngo bajya bamufasha kugaburira abana be bato bagasangira n’ababo.

Mukamurenzi ati “Twari twishimye igihe bamutwaraga twumva ko bagiye ku mufasha nyuma tubona agarutse muri cya kizu natwe biratuyobera. Aza kutubwira ko bamutereranye aho bagiye kumukodeshereza.”

Twamugabo André Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura (yasimbuye uwariho 2015) yavuze ko we n’umuyobozi w’Akagari bahita bajya kureba igikenewe bafasha uyu mugore.

Twamugabo ati “Mpembwa kubera uwo muturage ari mu nshingano zanjye urumva wamugirira impuhwe nk’umunyamakuru hanyuma njyewe nkamureka? Ndajyanayo na Gitifu w’Akagari turebe ikosa ryabaye ariko ndabizeza ko uwo muturage afashwa kuva muri ibyo bibazo turareba niba amabati yahawe ahagije ahabwe andi n’ ubundi bufasha.”

Nubwo amabati yayahawe agasakara ariko inzu akirimo ntikingwa kandi n’uburyo isakaye biteye inkeke ku wayiraramo wese kuko igihe cyose amatafari yahuruduka akagwa.

Mu bigaragara kandi ntakeneye icumbi gusa kuko akeneye no gufashwa kwiteza imbere akabana ikibeshaho abana be.
Uyu mugore umugabo babyaranye yaramutaye amutana abana.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yabwiye Umuseke ko bagiye gukorana n’Umurenge ikibazo cy’uyu muturage kigakemurwa mu buryo burambye kandi vuba.


Inzu batuyemo ni yayindi yo mu myaka ibiri ishize babahaye amabati banashyiraho andi matafari gusa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/06/karongi11.jpg?fit=540%2C372&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/06/karongi11.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSEsperance Uwirinze, umubyeyi w’ abana bane abayeho mu buzima bubi nyamara muri 2015, ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze bwari bwamijeje ko bugiye kumufasha gusohoka muri ubwo buzima bwo kubaho yicira isazi mu jisho. Icyo gihe muri 2015, babaga mu nzu idasakaye idakingwa, ubuyobozi ubuyobozi bubizeza ko bugiye kwihutira kubimura, ariko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE