Mu karere ka Kamonyi Umurenge wa Musambira akagari ka Kivumu mu mudugudu wa Wimana ahasanzwe hamenyerewe ku izina ryo kuri Kayumbu hatoraguwe umurambo w’ umusore habura imyirondoro ye ndetse hakaba hari hashize n’indi minsi 2 na bwo muri aka karere habonwe n’undi musore wapfuye nawe aburirwa imyirondoro.

Amakuru atangazwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Kayiranga Emmanuel, avuga ko uyu musore yari ari mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko akaba nta byangombwa yari afite bimuranga, gusa bakaba babona ko atari umwe mu baturage bo muri uwo murenge wa Musambira.
JPEG - 74.6 kb
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Kayiranga Emmanuel

Yakomeje avuga ko uyu murambo wabonwe bwa mbere n’ abantu bari bazindutse bagiye mu isoko mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2014, bakaba barahageze hagaragara ahaciwe n’amapine y’imodoka, bityo bakaba bacyeka ko yaba yarazanwe na yo ikahamuta dore ko umurambo ugaragara nk’uwari wihinahinnye. none bacyeka ko yaba yarazanwe muri butu y’imodoka.

Uyu murambo watoraguwe hari Hashize iminsi igera kuri ibiri nabwo habonwe undi murambo w’umuntu na we utarabonewe imyirondoro mu murenge wa Rugarika akagari ka Bihembe. Naho ni mu karere ka Kamonyi.

Mu gihe iki kibazo gishobora kuba cyatera abaturage kwibaza ku birimo gukorerwa mu karere batuyemo, umuyobozi w’ akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques mu kiganiro yagiranye na Imirasire.com ku murongo wa telefone ye igendanwa, arabahumuriza ababwira ko iyo mirambo ivanwa mu tundi duce ikajugunwa aho kuko ari ahantu h’ ibanga, by’umwihariko akarere hamwe n’inzego z’umutekano bashyize hamwe mu gukora iperereza kuri iyo mirambo.

JPEG - 169.6 kb
Jacques Rutsinga,Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi

Yagize ati: “Polisi ireba kure kurusha akarere, irimo kudufasha kandi natwe twarushijeho gushyiraho uburinzi bw’amarondo ahantu dusanzwe tuzi h’ibanga…ababikora baba bashaka kujijisha”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko muri izi mpera z’ umwaka igikenewe cyane ko ari ugukaza igikorwa cy’amarondo akorwa n’ abaturage by’ umwihariko ko hari n’izindi nzego zibafasha haba iza polisi n’iza gisirikare.

CSP Hubert Gashagaza, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Amajyepfo, yatangaje ko iyo byagenze uko umuntu agatoragurwa yapfuye nta n’ikimuranga afite atanakomoka aho yatoraguwe ko ahambwa n’ibitaro.

Akomeza avuga ko ishyingurwa rye rikorwa n’ibitaro, agashyingurwa mu irimbi rusange ndetse akaba asaba ko hajya hatangwa n’ amatangazo mu bitangazamakuru ku buryo bishobora gufasha umuryango wabuze umuntu kuba wamushakisha.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSMu karere ka Kamonyi Umurenge wa Musambira akagari ka Kivumu mu mudugudu wa Wimana ahasanzwe hamenyerewe ku izina ryo kuri Kayumbu hatoraguwe umurambo w’ umusore habura imyirondoro ye ndetse hakaba hari hashize n’indi minsi 2 na bwo muri aka karere habonwe n’undi musore wapfuye nawe aburirwa imyirondoro. Amakuru atangazwa n’umunyamabanga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE