Umukecuru witwa Mukarubayiza Venantie utuye mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, amaze igihe atuye muri nyakatsi aho yemeza ko ubuyobozi bwa murangaranye, ariko ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko butari bukemure ikibazo uwo mu kecuru adafite ikiciro cy’ubudehe abarizwamo.

 

 Mu kiganiro umuyobozi wa Karere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu n’Iterambere Thaddee Tuyizere yagiranye ni mirasire.com , yavuze ko ayo makuru bayazi ndetse bakaba bohereje itsinda riturutse ku murenge kugira ngo rijye gukurikirana icyo kibazo.
JPEG - 7.4 kb
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’Iterambere Thaddee Tuyizere

Yagize ati” Mu by’ukuri icyo kibazo turakizi, ariko ntakuntu twagikemura kandi uwo mu kecuru nta kiciro cy’ubudehe abarizwamo kuko gahunda zose zijyanye n’ubufasha zikorwa hashingiwe ku byiciro by’ubudehe.”

Yakomeje agira ati” Niyo mpamvu twohereje itsinda ku murenge kujya gukurikirana ngo harebwe imibereho y’uwo mu kecuru maze babone ku muha ubufasha.”

Yakomeje avugako mu minsi yavuba icyo kibazo kizaba cyamaze ku bonerwa igisubizo

Intandaro y’iki kibazo cyuwo mu kecuru byaturutse kukuba Mukarubayiza yavuye aha iwabo agurishije imigabane ye akajya gushaka kure hafi y’i Burundi, ngo yagarutse ibintu byaramushizeho abo mu muryango we barashwana nkuko byemejwe n’umuyobozi w’umurenge wa Musambira.

Mukarubayiza ntazi imyaka y’amavuko afite kuko nta n’indangamuntu afite, gusa ngo we n’umugabo bashakanye bari batuye i Gitarama babyarana abana bane bose baza gupfa abonye asigaye wenyine agaruka aha i Musambira ariho iwabo ku ivuko, asanga nta cye kihasigaye na benewabo bacye bahasigaye nta umwitayeho.

JPEG - 223.7 kb
Mukarubayiza Venantie

Mukarubayiza ati “Iyi nzu nayitijwe na Padiri w’umunyamahanga ariko n’iyo imvura iguye biba bikomeye kuko iva wabibonye. Ubu hashize iminsi itatu ntarya niziritse umushumi mu nda kugira ngo ntitura hasi kubera inzara.”

Avuga ko iyo arembejwe n’inzara afata akabando akajya kwa padiri i Musambira gusaba ibiryo nubwo ngo ari rimwe na rimwe

Uyu mukecuru arara hasi, muri iyi nzu nta kigaragara kibatunze kirimo, mu by’ukuri akaba ari mu buzima butamworoheye.

JPEG - 177 kb
inzu Venantie yatijwe na Paruwasi
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/umukecuru_kamonyi.jpg?fit=698%2C561&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/umukecuru_kamonyi.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSUmukecuru witwa Mukarubayiza Venantie utuye mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, amaze igihe atuye muri nyakatsi aho yemeza ko ubuyobozi bwa murangaranye, ariko ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko butari bukemure ikibazo uwo mu kecuru adafite ikiciro cy’ubudehe abarizwamo.    Mu kiganiro umuyobozi wa Karere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu n’Iterambere...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE