Kagame yongeye ubushotoranyi ku muturanyi Congo
Kagame arimo kurema undi mutwe witwaje intwaro witwa MCRC (Mouvement Chrétien pour la Reconstruction du Congo) bisobanura mu kinyarwanda, umutwe wa gikirisitu uharanira kubaka Kongo. Uyu mutwe bivugwa ko uhagarariwe na Pasiteri KAHITARI MUNVANEZA akaba yungirijwe na Laurent NKUNDA nk’umukuru wa Gisirikari.
Kagame Laurent Nkunda
Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyarugu aravuga ko nk’uko Guverineri w’iyi ntara yabitangarije itangazamakuru, ko hari umutwe mushyashya ugizwe n’abahoze muri CNDP na M23 wenda gushingwa ngo ugaruke guhungabanya amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yavugaga ko hari amanama ari gukorwa mu ibanga agamije gushinga uyu mutwe, ubu noneho uyu mutwe wamaze kujya ku mugaragaro unatangaza ubuyobozi bwawo. Amakuru twabashije kubona akaba avuga ko bamwe mu bayoboye uyu mutwe mu nzego zo hejuru harimo Sultani MAKENGA na Laurent NKUNDA nabo bagarutse muri uyu mutwe mushya.
Dore amazina y’abayoboye uyu mutwe wa gikirisitu urwanya Leta ya CONGO:
- Perezida ni Pasiteri KAHITARI MUMVANEZA
2. Visi Perezida ni BERTRANT BISIMWA
3. Umunyamabanga nshingwabikorwa ni BENJAMIN MBONIMPA
4. Umuyoboi wa Kabine ni Maitre ELI MUTELA
5. Ushinzwe imali ni COL CASTRO
6. Vise ushinzwe imali ni AIMABLE
Ku rwego rwa gisirikari abayobozi ni aba bakurikira:
- Umuyobozi mukuru w’ingabo ni Laurent NKUNDA MIHIGO
2. Umukuru w’ibikorwa bya gisirrikari ni SULTANI MAKENGA
3. Umwungirije ni Mboneza Yusufu
4. Ushinzwe ububikobw’intwaro n’ibikoresho bya gisirikari ni ERMAIN BAHAME
5. Umwungirije ni INNOCENT KAYINA
Bivugwa ko uyu mutwe uherutse gukora inama mu buryo bw’ibanga rikomeye ngo kandi bukaba ari no mu buryo bwiza kuko amaso menshi arangariye ibiri kubera mu Burundi. Birabe ibyuya!
https://inyenyerinews.info/human-rights/kagame-yongeye-ubushotoranyi-ku-muturanyi-congo/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSKagame arimo kurema undi mutwe witwaje intwaro witwa MCRC (Mouvement Chrétien pour la Reconstruction du Congo) bisobanura mu kinyarwanda, umutwe wa gikirisitu uharanira kubaka Kongo. Uyu mutwe bivugwa ko uhagarariwe na Pasiteri KAHITARI MUNVANEZA akaba yungirijwe na Laurent NKUNDA nk’umukuru wa Gisirikari. Kagame Laurent Nkunda Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyarugu aravuga...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS