KAGAME N’UMUKOBWA BARATEMBERA UBURAYA ABANA B’URWANDA BICWA N’INZARA
Nyuma yokubona Perezida Paul Kagame akomeje kugaragara mu bikorwa by’isesagura ry’umutungo w’igihugu, ikinyamakuru inyenyerinews.org cyegereye bamwe mu basheshe akanguhe bazi neza Perezida Paul Kagame kuva mu bwana.
Maze baganira n’umunyamakuru w’inyerinyerinews.org aho basobanuye impanvu Perezida Kagame asesagura umutungo w’igihugu atitaye kubibazo bireba umuturage usanzwe, ahubwo ikintu ashyira imbere akaba ari umutekano n’ishusho y’umugi wa Kigali, akaba ntambabazi agira z’impfubyi nabashonje. Umwe mu basheshe akanguhe twaganiriye yagize ati: “wagira imbabazi cyangwa umuco utarabitojwe se mwana wa”!!! Ati: “Kagame yarireze ndetse ibikorwa bye ntagitangaza kibirimo, icyo ntumva n’yyabamureka akaguma kubutegetsi kuko ntakwiye kuyobora abantu, arubakira ku musenyi kuko ntiwakubaka amazu abiri atatu cyangwa icumi mumugi wa Kigali ngo wumve ko abanyarwanda bose ibibazo byabo birangizwa nisuku yumugi”. Ati: “ibyo n’ubwibone nk’ubwase wanze gushumba akanga guhinga nk’izindi mpunzi nyuma akaza kwicwa n’igifu cyatewe n’inzara”.
Undi musaza ukomoka mu ntara y’uMutara ndetse wari warahungiye mu mpunzi z’amasuka Gahunge mu bwami bwa Tooro Uganda arinaho Kagame yabyirukiye yagize ati: “Bitewe n’amateka mabi, nk’inzara, ku bwera bwera ndetse nokuba yarabaye impfubyi akiri muto, ndetse naho akuriye, agakomeza kwifuza bikomeye cyane, arawanira ibintu byose n’ibitari ibye, arica akanyaga ndetse yumva ko ibintu byose mugihugu byagombye kuba aribye. Ubundi rero bitewe nokuba yarisanze mu mwanya wokuba umuyobozi w’igihugu mu buryo atari yiteguye, akomeje kwangiza umutungo w’igihugu azerera mu bintu bidafashije, yisumbukuruza igihe cyose yifuza ko agaragara nkumuyobozi wigitangaza” .
Iyo atangiye kuvuga avugako ari umuhanga muby’ubucuruzi, ubundi ati m’ubwubatsi cyangwa se ati ingabo z’urwanda nizo zikomeye kwisi. Paul Kagame asigaye asa nuwahahamutse, agira atya: “ati ndavugira Afrika muri rusange ubundi ahora mu ndege azerera mu mahanga”.
Ubwo amakipe y’uburayi yabaye ayambere iwabo yarimo ahatanira igikombe kuri finale, benshi mubayobozi b’amakipe y’umupira wamagauru bahateraniye, agahoma munwa Perezida Kagame nawe yahasesekaye n’umukobwa we maze karahava.
U Rwanda n’igihugu kimwe gitoya cyane kandi kinakenye cyane, abanyarwanda 79% barya rimwe kumunsi naho abandi barya kabili rimwe na rimwe iyo babashije kubibona. U Rwanda n’igihugu gifite impunzi zirenga million 4 hanze zibayeho mu buzima butoroshye cyane cyane zimwe mu zahungiye mu bihugu bya Afurika.
Mumavuliro menshi mu Rwanda ntamiti ihangije ariko kandi leta na Mituelle bitana ba mwana aho mituelle ishinja leta naho leta nayo igashinje mituelle ko ngo abaturage batishyura.
Bamwe mu banyeshuli mu giturage bigira mu nsengero nyuma yaho amashuli yabo ahitanywe nimyizure, abakozi ba leta benshi bamaze amezi 6 badahembwa.
Nibindi bibazo by’ingutu byinshi byagombye kwihutirwa kugira ngo abaturage babashe kwiteza imbere, cyakola kubera ubwibone n’ubuswa bukabije Perezida Kagame we yibuka kubaka Kigali ngo akomeze abura buze abanyamahanga kuko aribo bamwoherereza infashanyo.
Vicent utashatse kugaragaza izina rye ryakabili yavuze ko ubu ikibabaje ari uko leta na kompanyi za Kagame bambura abantu kungufu ati, Umuturage usanzwe mugiturage arakomeza akibagirana agasoreshwa kandi ntacyo afite, Kagame n’umuryango we bakomeje ingendo zurudaca biruka amahanga aho bibanira nabakire b’ibyamirenge. Igihugu cyose cyabaye akarima ka Kagame n’umuryango we, Kagame yaguze ama banki hafi yose mu Rwanda maze ubundi umunyarwanda usanzwe iyabonye akazi imishinga ya Kagame yihutira kumuha inguzanyo agategekwa kugura inzu, iyo yishuye inzu kimwe cyakabili yirukanwa ku kazi akabura ukwo yishyura ayasigaye noneho akirukanwa no munzu, Ubwo iyo nzu ihabwa undi uba nawe yahawe akazi.
https://inyenyerinews.info/human-rights/kagame-numukobwa-baratembera-madrid-abana-burwanda-bicwa-ninzara/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/Ange-Kagame-na-se.jpg?fit=671%2C447&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/Ange-Kagame-na-se.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSWORLDNyuma yokubona Perezida Paul Kagame akomeje kugaragara mu bikorwa by’isesagura ry’umutungo w’igihugu, ikinyamakuru inyenyerinews.org cyegereye bamwe mu basheshe akanguhe bazi neza Perezida Paul Kagame kuva mu bwana. Maze baganira n’umunyamakuru w’inyerinyerinews.org aho basobanuye impanvu Perezida Kagame asesagura umutungo w’igihugu atitaye kubibazo bireba umuturage usanzwe, ahubwo ikintu ashyira imbere akaba ari...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS