Kagame na RPF nimusigeho gusebya Rujugiro Ayabatwa Tribert
Ubu Kagame n’agatsikoke bibasiye umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert ngo yashoye akayabo k’amafaranga mu bikorwa byo kurwanya Leta y’u Rwanda.
Burya kubera infashanyo cyangwa inkunga bwana Rujugiro yatanze mu Nkotanyi kugirango zishobore kurwana urugamba niyo mpanvu Kagame afitiye ubwoba bwana Rugiro wenda amukekako ashobora gufasha abarwanya Leta ya Kagame.
Ibinyanyamakuru bikorera RPF I Kigali bimaze iminsi byibasiye uyu munyarwanda watanze inkunga atitangiriye itama mu Nkotanyi, ubu Kagame avugako ngo Tribert Rujugiro Ayabatwa hamwe na Dr David Himbara wahoze ari umujyanama we mu bijyanye n’Ubukungu batangiye kwifashisha itangazamakuru n’amafaranga mu kurwanya ubutegetsi bwa RPF.
Ariko RPF koko murasetsa nudafite amenyo, none amarorewa yanyu mwakoze akeneye Dr. Himbara kuyavuga? Isi yose irabazi nonese Dr. Himbara cyangwa Rujugiro bakeneye ankete(Investigation) kugirango bamenye abantu mwishe mu Rwanda na Congo?
Umuryango wabibumbye(UN) ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’America muri raporo(report) zabo zose kuva mwagera kubutegetsi ntanarimwe batavuze ukuntu mwica abantu!
Gusebya muvuga bisobanura iki? Cyangwa mwibagiwe ikinyarwanda? Nimubanze mwunve ikindi kiganiro cyanyuze kuri BBC RADIO 4 nyuma yifatwa rya wamwicanyi wanyu Karenzi Karake niho muzamenyako ntaho muhagaze.
Perezida Kagame niwe watumaga Karenzi Karake umunsi nawe bamutambikanye cyangwa bagatanga manda(arrest warrant) zokumufata muzavugako ari Rujugiro na Dr. Himbara? Manda(arrest warrant) zibafata mwese zatanzwe abo bagabo bombi mugisangira za divayi(wine) nt’ahantu nahamwe bahuriye nizo manda.
Ahubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nyabuneka unamura icumu niba ataribyo abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kwirwanaho.
https://inyenyerinews.info/human-rights/kagame-na-rpf-nimusigeho-gusebya-rujugiro-ayabatwa-tribert/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSUbu Kagame n’agatsikoke bibasiye umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert ngo yashoye akayabo k’amafaranga mu bikorwa byo kurwanya Leta y’u Rwanda. Burya kubera infashanyo cyangwa inkunga bwana Rujugiro yatanze mu Nkotanyi kugirango zishobore kurwana urugamba niyo mpanvu Kagame afitiye ubwoba bwana Rugiro wenda amukekako ashobora gufasha abarwanya Leta ya Kagame. Ibinyanyamakuru bikorera RPF...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Kagame na FPR barahungabanye kubera ubugome bwabo!