Col Karegeya yavuze iyo Kagame akwanze niyo wihingiye urusenda arutema kandi nubundi ruba ruzariza nyirarwo arurya. Gusenya  Inzu ya  Rwigara Assinapol  bimeze  nk’ubukunguzi.

Igorofa ya Nyakwigendera Rwigara Assinapol wahoze ari umunyemali ukomeye hano mu gihugu cy’u Rwanda yatangiye gusenywa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2015.

Hashize iminsi itari myinshi umujyi wa Kigali usabye umuryango wa Rwigara gusenya iyo nyubako ngo kuko yubatswe bitemewe n’amategeko kuko nta byangombwa byo kuyubaka bari bafite ubwo bayubakaga;ibintu byatewe utwatsi n’uyu muryango wa Nyakwigendera.

Urwango rwa Kagame yagiriye Rwigara Assinapol rutumye asenya imwe munzu zari zigize umugi wa Kigali. Kuruyu wa Gatandu  hari amakuru yizewe avuga ko gahunda yo gushyira iyo nyubako hasi irimbanyije ndetse nyuma tuza no kwakira andi makuru afitiwe gihamya ko yatangiye gusenywa.

Imihanda yerekeza aho iyo nyubako iri yafunze, ndetse hakaba hari hagejejwe bya bimashini bisenya byitwa caterpillars mu zindi ndimi; ibintu byerekanaga ko nta gushidikanya ko iyi nzu iri mu marembera.

Gusenya iyi nyubako ya Rwigara Assinapol bibaye nyuma y’aho uyu muryango wa Rwigara Assinapol wari wasabwe kuyisenyera bitarenze tariki ya 15 Kanama 2015 ariko ntibikorwe, nyuma itariki ikaza kwigizwa inyuma ho igashyirwa tariki ya 04 Nzeri 2015, nabwo ntisenywe na beneyo.

Ni inyubako ndende irimo na Hotel Premier iri mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali.

Umuryango wa Rwigara Assinapol wakomeje kuvuga ko Umujyi wa Kigali ubarenganya bikomeye ko nta kintu na kimwe kijyanye no kubaka cyakozwe batabifitiye uburenganzira;ibintu umujyi wa Kigali wakunze gutera utwatsi.

Rwigara Assinapol ari mu bantu batanze umusanzu wo kurwanya Leta ya Perezida Habyarimana awuha Inkotanyi none zimukarabiye mu mazo  zi mwica none uretse inzu yatwaye akayabo  kubaka mubihe bya Habyarimana atanasenye kubera gufunga Rwigara ibyitso ubwo Inkotanyi zateraga muri 1990. None isenyenwe na bantu yafashije atitangiriye itama. Kagame ubukunguzi ntibuzamusiga amahoro, tubitege amaso.

 

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSCol Karegeya yavuze iyo Kagame akwanze niyo wihingiye urusenda arutema kandi nubundi ruba ruzariza nyirarwo arurya. Gusenya  Inzu ya  Rwigara Assinapol  bimeze  nk’ubukunguzi. Igorofa ya Nyakwigendera Rwigara Assinapol wahoze ari umunyemali ukomeye hano mu gihugu cy’u Rwanda yatangiye gusenywa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2015. Hashize iminsi itari myinshi umujyi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE