Kabayiza ntiyumva ukuntu icyaha cyo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko
Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mutarama 2016 Sgt (Rtd) Francois Kabayiza yatangiye kwiregura ku cyaha cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho ubushinjacya buvuga ko Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yamusigiye imbunda 2 za masotera kandi atakiri umusirikare agiye mu butumwa akazimarana imyaka 5 akazimusubiza avuye mu butumwa, ndetse ngo ubwo Rusagara yafatwaga Kabayiza akaba yarazijyanye kwa Col Byabagamba.
Ibi ubushinjacyaha bwabishingiye ku nyandikomvugo y’ubugenzacyaha, bukaba bunavuga ko mu byaha ashinjwa harimo icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe no guhisha nkana ibimenyetso byo kugenza icyaha gikomeye.
Bugendeye ku nyandikomvugo y’ubugenzacyaha aho Sgt Kabayiza wavuye ku rugerero, ubushinjacyaha bwavuze ko Rusagara yamusigiye imbunda nto(pistolet/revolver) ebyiri akazibika iwe ku Kimironko mu gihe cy’imyaka itanu akazisubiza Rusagara avuye mu butumwa, ndetse ubwo (Rtd) Brig Gen Rusagara yari amaze gutabwa muri yombi, Kabayiza yahise azijyana kwa Col Byabagamba.
Sgt Kabayiza n’umwunganizi we batangiye bagaragariza urukiko ikibazo cy’uburwayi yavuze ko amaranye igihe ndetse ngo bukomoka ku iyicarubozo yakorewe, byatumye ahakana bimwe mu biri mu nyandikomvugo y’ubugenzacyaha avuga ko yakoze amaze gukorerwa iyicarubozo.
Ubushinjacyaha n’urukiko byagaragaje ariko ko ushinjwa yaba yirwaza nyuma y’uko ngo bakurikiranye iby’uburwayi bwa Kabayiza.
Ibi ariko byahise byamaganwa n’uregwa n’umwunganizi we bavuze ko ari agashinyaguro akorewe ndetse basaba ubushinjacyaha kubisabira imbabazi urukiko rusaba ko ubushinjacyaha butongera.
Sgt Kabayiza yakomeje yisobanura avuga ko atigeze atunga imbunda kuko zabaga kwa Gen Rusagara kandi bombi bakurikiranweho iki cyaha cyo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.
Uregwa n’umwunganira babajije ubushinjacyaha uburyo iki cyaha gishinjwa abantu babiri kandi nyirazo na we agikurikiranweho.
Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo nyandikomvugo idakwiye guteshwa agaciro kuko nta nenge ifite ndetse iriho umukono wa Kabayiza ndetse bukomeza gushingira ku byo yemeye mu nyandikomvugo uregwa we ahakana.
Brig Gen Rusagara,yahise asaba ijambo agaragaza ko ibirebana n’imbunda bikwiye kumubazwa ubwe kuko umushoferi we atari kumenya niba Shebuja atunze imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko nta n’ububasha bwo kubibaza yari afite.
Brig Gen Rusagara kandi yavuze ko ababazwa cyane n’uburyo ufite ipeti rya Capiteni yakoreye iyicarubozo uwahoze ari umushoferi we (Kabayiza) maze aca umugani ugira uti ‘Ukubita imbwa aba ashaka shebuja’.
Sgt Kabayiza yireguyeho no ku cyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye ashinjwa mu gikorwa cyo kujyana imbunda za Rtd Brig Gen Rusagara kwa Col Byabagamba.
Kuri iki cyaha Sgt Kabayiza n’umwunganira bavuze ko nk’umuntu wabaye umusirikare, yajyanye imbunda kwa Col Tom Byabagamba mu rwego rwo kurinda umutekano ndetse atabonaga ari ikibazo kujyana imbunda ku musirikare mukuru.
Umwunganira avuga ko umukiliya we yashyize mu gaciro ahubwo iki gikorwa yakabaye yaragishimiwe aho kugikurikiranwaho n’ubutabera.
Aha Ubushinjacyaha bwavuze ko Sgt Kabayiza utari ukiba kwa Rusagara yabonye amaze gufatwa akihutira kuzijyana kwa Col Byabagamba aho kubimenyesha inzego bireba.
What’s with the name Kamuzinzi? Do you know a Joyeuse? Kamuzinzi is my name.