Minisitiri Uwacu (uri ibumoso) n’Umuraperi Jay Polly (iburyo) (Ifoto/Irakoze R. n’Ububiko)
Impamvu zose Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, atanga nk’izituma Minisiteri ayobora inanirwa gufasha abahanzi Jay Polly azifata nk’urwitwazo.
Uyu muraperi we avuga ko nta ngingo n’imwe ifatika Minisitiri Uwacu yari akwiye kwishingikiriza asobanura uko MINISPOC yahisemo kudashyigikira abo ishinzwe.
Iyo umubajije ku byo Minisitiri Uwacu aheruka gukomozaho ngo wumve icyo we abitekerezaho, Jay Polly agusubiza ko ababazwa n’uko MINISPOC ihora igarukira ku kunenga abahanzi gusa, aho kubashyigikira.
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Jay Polly yavuze ko biteye isoni kuba abahanzi birya bakimara nyamara bafite urwego rwa Leta rubashinzwe.
Ati “Mbere yo kutunenga imisatsi n’imyambarire ahubwo MINISPOC babanze bakore icyo natwe dushaka, icyo natwe dukeneye; batuzamure, bazamure abahanzi batoya babashyigikire.”
“Urabona gusaba nka Sitade ngo uhakorere igitaramo bigusaba kubira icyuya ukaza ukandika amabaruwa, bakakubwira ngo uzagaruke, nyuma bakazakubwira ngo hazaba harimo imikino ya Basket, cyangwa ngo hazaba harimo ibindi bikorwa, mbese ntabwo abahanzi duhabwa agaciro na MINISPOC urebye.”
“Nk’urugero njyewe mperutse gukorera igitaramo muri Stade umwaka ushize, ariko usanga bakwishyuza miliyoni hafi 2 ku muhanzi; ayo mafaranga ni menshi cyane usanga ntacyo uvanamo. Ukoresha igitaramo ugasanga ni ugukora igitaramo by’umuhango gusa ntacyo uri bwinjize, amafaranga aba yatakariye mu kwishyura Stade, umuriro, amavuta ya za moteri batanakoresha wazishyuye […]”
Ku rundi ruhande, Minisitiri Uwacu aheruka gutangaza ko impamvu Minisiteri ayobora idafasha abahanzi ari uko batishyira hamwe, ati “Minisiteri ntifasha umukinnyi ku giti cye ahubwo ifasha ikipe igizwe n’abakinnyi benshi”.
Kuri iki ariko Jay ashimangira ko bidashoboka ko abahanzi batakwishyira hamwe nk’uko Minisitiri abisobanura, kuko bo ibyo bakora atari bimwe.
Ati “Abahanzi batwumve ntabwo twajya mu mashyirahamwe; ntituyanze ariko abahanzi ntitwahuza ngo tujye mu kintu kimwe kuko ibyo dukora si bimwe. Ntiwambwira ngo habeho ihuriro ry’abaraperi n’abadancehall na RnB, ntabwo byumvikana ahubwo bo bamenye ko badushinzwe, ihuriro ryacu ni MINISPOC.
Placide KayitareHUMAN RIGHTSPOLITICSMinisitiri Uwacu (uri ibumoso) n’Umuraperi Jay Polly (iburyo) (Ifoto/Irakoze R. n’Ububiko) Impamvu zose Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, atanga nk’izituma Minisiteri ayobora inanirwa gufasha abahanzi Jay Polly azifata nk’urwitwazo. Uyu muraperi we avuga ko nta ngingo n’imwe ifatika Minisitiri Uwacu yari akwiye kwishingikiriza asobanura uko MINISPOC yahisemo kudashyigikira abo ishinzwe. Iyo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE