Abarwanyi b’umutwe wa cyisilamu wa IS (Ifoto/Interineti)
Umutwe w’iterabwoba w’abarwanyi w’umutwe w’iterabwoba wa Kisilamu witwa Islamic State wigambye ko ari wo wagabye ibitero byahitanye abantu 128 hagakomereka abandi benshi i Paris mu Bufaransa, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

Uyu mutwe, kuri uyu wa Gatandatu, washyize kuri interineti amatangazo abiri; rimwe mu cyarabu irindi mu gifaransa, aho wavuze ko u Bufaransa buzakomeza kuba ahantu nyamukuru buzajya bugabaho ibitero.

Wagize uti “Abavandimwe umunani bari bihambiriyeho ibisasu n’ibitwaro byo kwiturikirizaho bateye uduce twari duteganijwe mu mujyi rwagati wa Paris.”

Urongera uti “U Bufaransa n’abumva ijwi ryabwo bose bamenye ko bazakomeza kuba ku isonga ry’ahagabwa ibitero bya Islamic State.”

Muri iri tangazo uyu mutwe wavuze ko kugaba ibitero ku Bufaransa ari ukwihorera ku bitero bimaze igihe bigabwa ku barwanyi b’intagondwa z’Abayisilamu bo mu bihugu bya Irak na Siriya.

Umwe mu bakekwa kugira uruhare mu gitero cyaraye kibaye mu Bufaransa amaze gufatwa na Polisi y'Ubufaransa
Umwe mu bakekwa kugira uruhare mu gitero cyaraye kibaye mu Bufaransa amaze gufatwa na Polisi y’Ubufaransa

U Bufaransa buri mu bihugu bikomeye byemeye kugaba ibitero byo mu kirere mu kurwanya abajihadiste ba Islamic State muri Irak na Siriya.

Mu itangazo ry’amajwi (audio) uyu mutwe uheruka gushyira kuri interineti, wari watangaje ko uwitwa Abou Bakr Al-Baghdadi umugize “Calife” ni ukuvuga umuyobozi w’abayisilamu bose ku Isi, kandi ko azarwanirira agace ka Siriya na Irak.

Umwe mu bari ahabereye ibi bitero yatangaje ko abarashe ku bantu bavugaga bati ‘Allah Akbar’ abandi bavuga bati ‘ibi ni bikozwe ku bwa Siriya’.

Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, mu ijambo rihumuriza yaraye avuze, yashinje uyu mutwe wa Islamic State ko wakoze igikorwa cyo gutangiza intambara i Paris.

Bamwe mu biciwe muri icy gitero
Bamwe mu biciwe muri icy gitero

François Hollande yahise atangaza ko u Bufaransa bugiye mu gihe cy’icyunamo cy’iminsi itatu, kandi ko bwakajije umutekano ngo aba barwanyi bafatwe.

Polisi y’u Bufaransa yavuze ko hari bamwe mu barwanyi bamaze gutabwa muri yombi.

Polisi y'Ubufaransa yahise itangira gusaka abantu, ireba ibyangombwa byabo
Polisi y’Ubufaransa yahise itangira gusaka abantu, ireba ibyangombwa byabo
Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSAbarwanyi b’umutwe wa cyisilamu wa IS (Ifoto/Interineti) Umutwe w’iterabwoba w’abarwanyi w’umutwe w’iterabwoba wa Kisilamu witwa Islamic State wigambye ko ari wo wagabye ibitero byahitanye abantu 128 hagakomereka abandi benshi i Paris mu Bufaransa, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu. Uyu mutwe, kuri uyu wa Gatandatu, washyize kuri interineti amatangazo abiri;...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE