Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Michel Flesch; umushoramari Albert Rudatsimburwa n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba (Ifoto/Kisambira T.)

 

Isenywa ry’inzu ndangamuco y’u Bufaransa mu Rwanda rizateza  igihombo umushoramari w’Umunyarwanda wari ufitemo ibikorwa.

Kuva ku wa 16 Mata 2014 iyi nzu irafunze ndetse umujyi wa Kigali usaba u Bufaransa kuyisenya cyangwa Leta ikayisenyera kuko itakijyanye n’igihe ndetse ikaba ishobora guteza umutekano muke.

Albert Rudatsimburwa nyiri Radiyo Contact FM akaba ari no gutangiza Televiziyo Contact TV avuga ko atazi neza ingano y’igihombo atewe n’icyemezo cy’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali cyo gusenya iyo nzu ariko avuga ko asabwa kwimura ibikoresho n’ibikorwa byose yari amaze kubakamo bifite agaciro k’Amadolari y’Amerika asaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu  ($1.300.000).

Uku gusenya iyi nzu kuje nyuma y’aho isubukuriye ibikorwa byayo mu 2010 kuko kuva muri 2006 byari byahagaritswe bivuye ku mibanire mibi y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko  gusenya iyo nzu ntaho bihuriye no kuba n’ubundi umubano w’ibihugu warongeye kuzamo agatotsi nyuma y’aho Perezida Kagame avugiye ijambo rishinja u Bufaransa uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba avuga ko bafashe icyemezo cyo gusaba Ambasade y’ubufaransa kwisenyera inzu yabo ndangamuco kuko batubahirije ibyo basabwe gukora mu gihe cy’imyaka 3 ishize.

Ndayisaba yagize ati “nibadasenya tuzahisenyera kandi ikiguzi cy’imbaraga zahasenye bakishyure nkuko biteganywa n’itegeko.”

Ndayisaba akomeza avuga ko ibya Contact TV atabizi kuko badafitanye amasezerano.  “Twe dufitanye amasezerano n’u Bufaransa nabwo bukagirana amasezerano n’abandi bose bashaka kuhakorera ibikorwa bashaka.”

Icyakora Rudatsimburwa avuga ko nubwo ababajwe no kubura iyo nzu nta kibazo afitanye n’umujyi wa Kigali kuko ikibazo ari Abafaransa batakoze ibyo bagombaga gukora mu myaka 4 ishize akongeraho ndetse ko ubu ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kiri kubafasha kubona ahandi hantu heza bashobora gushyira televiziyo yabo.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Michel Flesch yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko ibivugwa n’umujyi wa Kigali ari ukuri kuko batubahirije ibyo basabwe byo kuvugurura iyo nzu nkuko biteganyijwe n’igishushanyombonera cy’umujyi cyemejwe muri 2008.

Ese koko u Bufaransa bwabuze amafaranga yo kubaka inzu igendanye n’igihe?

Aho iyo nzu ndangamuco yubatse hagenewe kubakwa inzu z’amagorofa maremare ashobora gukorerwamo ubucuruzi na za biro kandi ku ikubitiro bari babyemeye ndetse bashyira ahagaragara igishushanyo cy’inyubako bashakaga kuhubaka kuko ni ikibanza kinini kandi kiri mu marembo y’umujyi rwagati hashobora kwifuzwa na benshi.

Ntitwashoboye kubonana n’ubuyobozi bw’Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda ariko umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba avuga ko u Bufaransa butabuze amafaranga yo kubaka inzu ijyanye n’igihe ahubwo ko ari ubushake buke.

Naho nyiri Contact TV ndetse akaba ari n’umunyamakuru avuga ko uburyo Abafaransa bakoresheje bwa Private Public and Partnership (PPP) aribwo bwatumye iyo nzu yabo itavugururwa.

Ubu buryo bwa PPP bwateganyaga ko uhubaka ahabwa ubutaka mu gihe cy’imyaka ariko bo [Ambasade] ikagumana inzu y’imyidagaduro ari nayo yaririmo ibikorwa bya Contact FM.

Rudatsimbura ati “baratubwiye ngo tube tuhakodesheje kuko bari bizeye ko hari abashoramari bazahubaka ariko ayo mabwiriza y’imyaka 20 ntawe zari gukurura hano mu Rwanda. Rero babuze abantu kandi ubwabo ntabwo bashaka kubaka ahubwo bashaka kuhakodesha.”

Igishushanyo cy’imyubakire igezweho y’icyerekezo cy’umujyi wa Kigali yagennye kigomba kubahirizwa kugira ngo amazu ashaje asimburwe n’ajyanye n’igihe ndetse agateganya ko utabikoze akurwa muri ubwo butaka bugasubiranwa n’umujyi wa Kigali kugira ngo bukoreshwe ibindi.

Placide KayitareHUMAN RIGHTSAmbasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Michel Flesch; umushoramari Albert Rudatsimburwa n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba (Ifoto/Kisambira T.)   Isenywa ry’inzu ndangamuco y’u Bufaransa mu Rwanda rizateza  igihombo umushoramari w’Umunyarwanda wari ufitemo ibikorwa. Kuva ku wa 16 Mata 2014 iyi nzu irafunze ndetse umujyi wa Kigali usaba u Bufaransa kuyisenya cyangwa Leta...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE