Abasirikari bakuru b’u Rwanda basobanurira EJVM uko ingabo z’u Rwanda zishe abasirikari 5 ba Kongo (Ifoto/Fred Mwasa)

 

Itsinda rishinzwe kugenzura imipaka y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (EJVM) ryatangiye ipererereza ku rupfu rw’abasirikari ba Kongo bishwe ejo.

Abasirikari ba Kongo batanu biciwe mu Rwanda mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu, mu mirwano yabaye ubugira kabiri kuri uyu wa 11 Kamena, 2014.

Umunyamakuru w’Izuba Rirashe urimo arakurikirana iby’iyi nkuru, Mukamanzi Yvette, aravuga ko abahagarariye EJVM (Extended Joint Verification Mechanism) bayobowe n’Umunyazimbabwe Major Victor Mwewa, bageze ahabereye imirwano mu gikorwa cyo kureba aho abasirikari ba Kongo bapfiriye, bafata ibipimo by’imirambo (indeshyo n’ibindi), bafotora amasura y’imirambo na position abo basirikari barasiwemo (uko bari bahagaze ubwo baraswaga n’aho ababarashe bari bari).

EJVM ni itsinda ry’abasirikari ryashyizweho n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ICGLR, ngo ririnde imipaka y’u Rwanda na Kongo, nyuma y’uko habayeho ubushyamirane, umwaka ushize, impande zombi zikitana ba mwana.

Nyuma yo gufata amafoto n’ibipimo by’iyo mirambo itanu, iryo tsinda rya EJVM ryasabye igisirikari cy’u Rwanda gutanga ibisobanuro ku mfu z’abo basirikari bishwe mu bihe bitandukanye, umwe mu gitondo, undi nyuma ya saa sita, kuwa 12 Kamena 2014.

Gen Maj Mubaraka Muganga yasobanuye ko abo basirikari bishwe mu mirwano yashojwe n’ingabo za Kongo zinjiye ku butaka bw’u Rwanda, ariko anavuga ko n’ubusanzwe abasirikari ba Kongo bajya baza mu Rwanda bakaka abaturage imyaka n’inka.

Gen Maj Mubaraka yabwiye EJVM kandi ko umusirikari wa Kongo warashwe mu mirwano ya mbere witwa Hategekimana Boysiro bivugwa ko yahoze muri FDLR, ari umwe mu bo abaturage bavuga ko bari barabarembeje aza kubaka utwabo.

Hategekimana ngo yari yarasabye abaturage ko u Rwanda niruterwa bazahunga bajya muri Kongo aho kuza mu Rwanda hagati. Avuka ku rutare rwa Ndabo mu Karere ka Karongi.

Bamaze gufata ibyo bisobanuro, abahagarariye EJVM, RDF n’inzego zindi za Leta y’u Rwanda, cyo kimwe n’abanyamakuru, bakomereje ku gasozi ka Kanyesheja ya II ari naho u Rwanda rugarukiye; ni nko muri metero 200 uvuye ku gasozi ka Kanyesheja ya I kari hakurya muri Kongo; ni hafi ku buryo ushobora no guhamagara umuntu uhahagaze.

Ibyo kugenzura imirambo birangiye, iryo tsinda ryahamagaye abasirikari ba Kongo, haza batatu; baza babasanganira; bajya kuri Kanyesheja ya I , aba ari nayo bahera, ntihagira uwongera kubaca iryera.

Ku bijyanye n’amasasu yarashwe mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 12 Kamena 2014, umunyamakuru Mukamanzi Yvette aravuga ko amakuru yabashije gutohoza ari uko abasirikari ba Kongo barashe ayo masasu bari hakurya y’umupaka.

Abaturage ngo bahungiye mu mirenge yegeranye n’uwabo wa Busasamana warashwemo amasasu; ariko nko mu ma saa saba bose bari bamaze kugaruka mu ngo zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan yabwiye itangazamakuru ko abaturage babanje kuva mu byabo kubera ubwoba bagarutse mu ngo kandi ko umutekano wabo ubu urinzwe cyane.

Abasirikari b’u Rwanda baryamiye amajanja ku gasozi ka Kanyesheja ya II; abandi baratembera mu ngo z’abaturage mu Murenge wa Busasamana babahumuriza.

Reba inkuru zabanje: 

Umwuka w’intambara ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Kongo

Kongo igomba guhagarika ubushotoranyi butari ngombwa – Mushikiwabo (Yavuguruwe)

Imodoka zazanye abagize itsinda rya EJVM rishinzwe kugenzura imipaka y’u Rwanda na Kongo (Ifoto/Fred Mwasa
Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSAbasirikari bakuru b’u Rwanda basobanurira EJVM uko ingabo z’u Rwanda zishe abasirikari 5 ba Kongo (Ifoto/Fred Mwasa)   Itsinda rishinzwe kugenzura imipaka y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (EJVM) ryatangiye ipererereza ku rupfu rw’abasirikari ba Kongo bishwe ejo. Abasirikari ba Kongo batanu biciwe mu Rwanda mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE