Iperereza ryimbitse ku rupfu rw’ uwari umukuru w’ umutwe w’ inyeshyamba za Mai Mai wari uzwi ku izina rya Paul Sadala (Morgan) ryatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gicurasi 2014 i Bunia ariko ibimenyetso bikaba bigwa ku basirikare ba FARDC,ko ari bo bamwishe urubozo.

Ibi bimenyetso byatangajwe muri iri perereza ryatangiye, bigaragaza ko Morgan yapfuye yishwe n’ ububabare bw’ ibisebe, dore ko yafashwe yarashwe mu kaguru ariko ntiyahabwa ubuvuzi nk’ uko amategeko y’ intambara abigena.

Col. Paul Sadala (Morgan)

Gen. Mjr Munkuntu Kiala ushinzwe iperereza muri FARDC yatangaje ko Morgan yakorewe ibizamini mu minsi itari mike, ariko bagasanga atarishwe no kuraswa nk’ uko bari babitangaje, ahubwo ko yishwe urubozo n’ ingabo za FARDC zitamushyikirije abaganga ngo bamukorere ubuvuzi.

Nk’ uko radio okapi ikomeza ibitangaza, ko ibimenyetso bari gukoresha muri iri perereza ko ari ibigaragazwa n’ ibyuma by’ abaganga kabuhariwe bikaba byerekana ko Morgan yapfuye afite ibishwarature ku mubiri we kandi bari batangaje ko yarashwe ku kaguru gusa bisobanuye ko yakoreweho urugomo kugera aho abapfiriye mu maboko yabo.

Urupfu rwa Paul Sadala Morgan rwatangajwe ku itariki ya 14 Mata 2014, nyuma y’ imirwano yabanje kuba hagati y ’inyeshyamba ze n’ ingabo za Leta ya Congo FARDC, maze ku ruhande rw’ inyeshyamba hicwa 7, naho ingabo za FARDC bakomerekesha abasirikare 2, hanakomereka abaturage babiri b’ abasivili bitewe n’ uko igisirikare cyarashe amasasu menshi kandi mu byerekezo byose.

Morgan yari yarashwe ku kaguru, umurambo we basanga ufite ibishwarature by’ ibyuma byari ku mubiri we wose ibyo byose bikaba biri ku gahanga ka FARDC ariko iperereza rikaba rigikomeje.

Itangishatse Théoneste – Imirasire.com

Placide KayitareHUMAN RIGHTSPOLITICSIperereza ryimbitse ku rupfu rw’ uwari umukuru w’ umutwe w’ inyeshyamba za Mai Mai wari uzwi ku izina rya Paul Sadala (Morgan) ryatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gicurasi 2014 i Bunia ariko ibimenyetso bikaba bigwa ku basirikare ba FARDC,ko ari bo bamwishe urubozo. Ibi bimenyetso byatangajwe muri iri perereza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE