Abaperezida b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC , bagiye gutangira iperereza ryimbitse no kuganira mu birego leta y’u Burundi imaze iminsi ishinja u Rwanda ko ifasha imitwe y’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Mu mpera z’iki cyumweru umuhuza w’ibiganiro hagati ya leta y’ u Burundi n’abayirwanya ndetse akaba na Minisitiri w’Ingabo wa Uganda Crispus Kiyonga  yatangaje ko  abaperezida bo mu karere bagiye gukora inama mu minsi iri imbere bagacukumbura ibyo birego u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma.

Kiyonga yagize ati” Nibyo ko abayobozi b’u Burundi biganjemo abaminisitiri bashinja u Rwanda gufasha imitwe yitwaje intwaro irwanya icyo gihugu. Ukuri kuzajya ahagaragara n’umuti uzaboneka nibiramuka bigaragaye ko icyo kibazo kiriho.”

U Burundi bushinja u Rwanda gufasha ihuriro ry’abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza ryitwa CNARED no gushyira impunzi z’Abarundi zaruhungiyemo mu gisirikare.

U Rwanda rweretse amahanga ko ibivugwa ari ibinyoma

Mu Ukwakira 2015, Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Mukantabana Seraphine yasuye inkambi ya Mahama ari kumwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, aha urubuga impunzi z’Abarundi ziri muri iyo nkambi ngo zivuge ku kuba zaba zitoranywamo abarwanyi bo guhirika ubutegetsi mu gihugu cyazo.

Icyo gihe izo mpunzi zashimangiye ko nta bazinjiza mu gisirikare. Perezida wa komite iyobora mpunzi ziri muri iyo nkambi , iherereye mu karere ka kirehe, Rev. Jean Bosco Ukwibishatse nawe yahakanye ayo makuru, avuga ko byaba bifite aho bihuriye na Leta yabo y’u Burundi mu rwego rwo kugira ngo basige isura mbi igihugu cyemeye kubakira.

abarwanya

Jean Bosco yagize ati “Influence (ingufu zishyirwamo) za leta yacu (u Burundi) ishobora kuba isunikira bamwe na bamwe kugira ngo basige isura mbi igihugu cyatwakiriye, kuko nta yindi mpamvu yatera kwadukana ikintu nk’icyo kandi nta kibyemeza na kimwe bafite ku buryo bakigaragaza.”

Impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 73 ziri mu Rwanda, muri zo abagera ku bihumbi 50 bari mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirere, nyuma y’imvururu zakurikiye ukwemeza perezida Petero Nkurunziza ko azahatanira kuyobora igihugu indi nshuro abatavuga rumwe nawe bita iya gatatu mu gihe Itegeko Nshinga ririho ritayemera.

source: bwiza.com

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSAbaperezida b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC , bagiye gutangira iperereza ryimbitse no kuganira mu birego leta y’u Burundi imaze iminsi ishinja u Rwanda ko ifasha imitwe y’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza. Mu mpera z’iki cyumweru umuhuza w’ibiganiro hagati ya leta y’ u Burundi n’abayirwanya ndetse akaba na...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE