Inyota ya Kagame ikabije yo kugundira ingoma izatuma araga u Rwanda imiborogo n’ icuraburindi
1.Kagame
Inyota ikabije no kudashaka kurekura ubutegetsi kwa perezida Kagame bizatuma u Rwanda rugira ibibazo byinshi by’ ingorabahizi byiganjemo intambara z’ urudaca, inzara n’ ibindi.
Mu bihugu byateye imbere iki kibazo cyarakemutse kuko Itegeko nshinga rirubahirizwa kuko umuperezida ayobora azi neza ko manda ye irangiye nta bindi ahita asubira mu buzima busanzwe agakora ibindi bintu ndetse bifitiye igihugucye akamaro.
2. Mobutu Sese Seko Kuku Ngbwendu Wa Zabanga Zaire (DRC):Akiri ku ngoma yahoraga avuga ko namara kurekura igihugu kizacikamo ibice ndetse nta n’ amahoro kizagira uko yabihanuye ni nako byagenze.
Abakurikiranira hafi amateka ya DRC bagaragaza ko iki gihugu kiri mu bya mbere gifite imitwe itabarika yitwara gisirikare.
N’ ubwo igihugu cya Congo- Kinshasa gifite imitungo kamere itabirika birabaje kubona umunyekongo ari mu bantu babayeho nai ku Isi aho usanga umuganga, umwalimu n’ umusirikare badahemberwa akazi bakora.
3. Félix Houphouët-Boigny (Ivory Coast):Yayoboye iki gihugu imyaka 33 icyo gihe igihugu cyari gitekanye kandi gifite ubukungu buteye imbere yaje kurekura ubutegetsi ari uko apfuye byumvikane ko nta muntu yigeze ategura uzamusimbura.
Ibyo byatumuye Ivory Coast igira ibibazo byinshi bya politiki byaje kubyara intambara yahitanye abantu benshi ubwo Alasan Outarra yahanganaga na Gbabo ku mwanya wa Perezida.
4. Centrafrica: Iki gihugu cyayoboye n’ abaperezida b’ abanyagitugu nka Jean Bedel Bokassa, André Kolimgba, Ange Felix Patassé, Francois Bozizé,Michel Djotodia.
Abo ntibigeze bita mu kubaka ubushobozi na buke mu iterambere ry’ igihugu bigaragara ko bashakaga ubukire gusa.Iyo usuye Centrafrica usanga ari iguhugu cyasigaye inyuma magingo aya, intambara ni yose aho amoko asubiranamo ndetse n’ amadini bikaba uko.
5. Col. Mouammar El Kadhaffi (Libya):N’ ubwo Khadafi yagerageje guharanira imibereho myiza y’ abanyagihugu be ntiyegeze atekereza ko hari umunsi agomba kurekura ubutegetsi kugira ngo abashe gutegura uzamusimbura yayoboraga igihugu afatanyije n’ umuryango we ndetse n’ akandi gatsiko k’ abantu yiyumvagamo.
Ikigaragarira buri wese ni uko Kuva Kadhaffi yatabaruka ,Libiya yabaye indiri y’ intagondwa ndetse n’ abaturage bahora mu miborogo idashyira
- Sadam Hussen(Iraq):Yakoresheje igitugu gikomeye ku batavugaga rumwe nawe n’ ubwo iguhugu cyari gifite umutekano kugeza apfuye ibyago byahise bitaha Iraq.
Ubukungu bwasubiye inyuma kuko ibitero by’ intagondwa n’ indege z’ Abanyamerika zikomeje kwica inzirakarengane. - Hosni Mobarak(Misiri):Gutinda kubutegetsi kwa Hosni Moubarak kwatumye avuye ku butegetsi ibintu bizamba kuburyo ubu Misiri ari indiri y’abantu bitwaje intwaro.
Avuye kubutegetsi yaje gufungwa, Ingomaye yakuweho n’ imbaraga zikomeye mu bihe by’ inkubiri y’ impinduramatwara yibasiye ibihugu by’ Abarabu.N’ ubwo Misiri ikize ikomeje kwibasirwa n’ ibitero by’ Abavandimwe ba Bayisilamu(Muslim Brotherhoods).
8. Blaise Compaoré(Burkinafaso)꞉Kuva Compaoré n’ agatsiko ke bivugana Thomas Sankara muri 1987 yayoboye iki gihugu cya Burkinafaso nk’ uyobora akarima ke kugeza ahunze imidugararo y’ urubyiruko nta gishya mu iterambere ryagaragaye ahubwo ni byakozwe byarangiritse.
Abamusimbuye kuri uyu mwanya n’ ubu bananiwe kumenya icyerekezo bafata bitewe ni uko igihugu cyari gifite imiyoborere mibi.
Kagame rero nabe yumva atazaba nka nkongwa babwiye kuva mu kigori ati nzavamo basarura, agapfa kaburiwe …….. kandi ngo uwanze kunva ntiyanze kubona, ngibyo ngukwo.
https://inyenyerinews.info/human-rights/inyota-ya-kagame-ikabije-yo-kugundira-ingoma-izatuma-araga-u-rwanda-imiborogo-n-icuraburindi/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSWORLD 1.Kagame Inyota ikabije no kudashaka kurekura ubutegetsi kwa perezida Kagame bizatuma u Rwanda rugira ibibazo byinshi by’ ingorabahizi byiganjemo intambara z’ urudaca, inzara n’ ibindi. Mu bihugu byateye imbere iki kibazo cyarakemutse kuko Itegeko nshinga rirubahirizwa kuko umuperezida ayobora azi neza ko manda ye irangiye nta bindi ahita asubira mu buzima busanzwe...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS