Uhereye ibumoso ni Vincent Munyeshyaka (Minaloc), Alphonse Munyantwali Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Olivier Kayumba wo muri MINAFFET (Ifoto/Irakoze R.)

Bamwe mu bayobozi b’Uturere bagaragaza impungenge zikomeye basigaye bagirira imwe mu Miryango Nterankunga Mpuzamahanga (International NGOs) itakigirira akamaro gafatika abaturage, ahubwo iza yishakira gusa inyungu zayo bwite.

Aba bayobozi bavuga ko iki kibazo kiri hose mu turere, kuko bahora bakiganiraho iyo bahuye na bagenzi babo.
Bagaragaza ko bifuza ko imiryango nk’iyo yajya yirukanwa, ndetse n’iyifuza gukora nkayo ntiyemererwe gukorera ku butaka bw’u Rwanda.
Ibi byifuzo byagejejwe ku Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere  (RGB), mu nama yagihuje n’Imiryango y’abagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Majyambere (JADF).
Uturere dusaba ko mbere y’uko iyi miryango yemererwa gukora hajya habanza hasuzumanwa ubushishozi ingengo y’imari yayo, n’iteganyabikorwa ryabo, kuko ngo hari iya baringa ijya yihishamo.
Uwineza Claudine, Umuyobozi w’Akarere wungirije wa Kamonyi we agaragaza iki kibazo nk’icy’ingutu kandi ko kikiri mu bibagora mu mikoranire y’Uturere n’Imiryango Nterankunga yo hanze.
Avuga ko kimwe mu bikomeza iki kibazo ari uko bo nk’Uturere basabwa kwirinda guhita bafatiraho ibyemezo bikarishye iyi miryango, nko kuyihagarika, kuko bishobora gutokoza umubano w’u Rwanda n’Amahanga.
Aha aba akomoza ku kuba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) itegeka uturere twose kutagira Umuryango Nterankunga Mpuzamahanga (International NGOs) n’umwe twangira gukorera ku butaka bw’u Rwanda, twitwaje ko afite amafaranga make.
Agaragariza Izuba Rirashe iby’iki kibazo, Uwineza yagize ati “Hari uza agaragaza ko yifuza gukorera mu Murenge wose ariko wareba amafaranga ateganya gukoresha ugasanga atakora ibikorwa bifatika, keretse abikoreye nko mu mudugudu umwe gusa.”
Kagisha Felecien, Umuyobozi w’Akarere wungirije wa Nyarugenge amwunganira aragira ati,
“Hari bamwe usanga ingengo y’imari nini yabo bayishyize mu mishahara, mu ngendo muri za misiyo ugasanga ibikorwa bigera ku baturage hakorwa bike cyane, cyangwa ugasanga n’ibikozwe nta gaciro gafatika bifite.”
Kagisha yongeraho ko hari n’imwe mu miryango mpuzamahanga ireshya Uturere mu mpapuro igaragaza ko iteganya guhindura ubuzima bw’abaturage ariko yakwemererwa gukora igahita ihindura ikikorera ibyo ishatse.
Ariko nibura iyi yo ishobora gukurikiranwa bikavumburwa, hari indi yo igorana iyo isabwe kwerekana urutonde rw’ibikorwa bifatika itegura mu igenamigambi ryayo, nk’uko Kagisha akomeza abivuga.
Ati, “Hari imiryango yanga kugaragaza gahunda y’ibyo bateganya gukora kuko usanga baba bagamije inyungu zabo gusa”.
Ati “None se niba avuze ngo mirongo inani ku ijana (80%) y’ingengo y’imari afite izajya mu ngendo n’imishahara y’abakozi be, ubwo urumva ikindi aba agamije ari iki kitari ko amafaranga azanye amugarukira we ku giti cye?”
Kuri iki kibazo, Olivier Kayumba umukozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) ushinzwe abanyamahanga baza mu Rwanda nk’abashyitsi n’abashaka kuhatura we asobanura ko nta munyamahanga wifuza gukorera mu Rwanda wakwangirwa kuhakorera, kabone n’iyo yaba afite amafaranga make bwose.
We ashimangira ahubwo ko Abayobozi b’Uturere ari bo bakwiye gukorana bya hafi nabo bakaberekera uko utwo duke twagera ku baturage, tugahindura ubuzima bwabo.
Ati “Icyo kibazo bafite ahubwo bakabaye bakora neza bakareba ko umufatanyabikorwa waje uko yakoresha neza ayo mafaranga azanye ngo abyazwe umusaruro; ikibazo si ukuvuga ngo ni amafaranga make cyangwa menshi, ahubwo ikibazo ni ukureba uko abyazwa umusaruro.”
Yongeraho ati “Twebwe nk’ubuyobozi bw’Abinjira n’abasohoka ikibazo cy’amafaranga sicyo tureba.”
Iki kibazo Uturere tugaragaza kiri mu bitegerejweho igisubizo mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza mashya ya Minisitiri w’Intebe ashyiraho ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byaryo.
Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSLATEST NEWSUhereye ibumoso ni Vincent Munyeshyaka (Minaloc), Alphonse Munyantwali Guverineri w'Intara y'Amajyepfo na Olivier Kayumba wo muri MINAFFET (Ifoto/Irakoze R.) Bamwe mu bayobozi b’Uturere bagaragaza impungenge zikomeye basigaye bagirira imwe mu Miryango Nterankunga Mpuzamahanga (International NGOs) itakigirira akamaro gafatika abaturage, ahubwo iza yishakira gusa inyungu zayo bwite. Aba bayobozi bavuga ko iki...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE