Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa SAAB imodoka ye yarashwe na Polisi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo.

Polisi yatangaje ko uyu mugabo yageze kuri bariyeri yo hafi ya Kigali Convention Centre kuri KBC agahagarikwa ariko akanga guhagarara. Ngo yakomeje aragenda arenga abapolisi ba mbere arakomereza arenga aba kabiri nabo ashaka kubagonga nibwo bitabaraga barasa amapine y’imodoka.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, yavuze ko mbere y’uko iminsi mikuru igera Polisi yari yatanze ubutumwa bw’uko abantu bakwiye kuyidagaduramo birinda guhungabanya umutekano, by’umwihariko ku bakoresha umuhanda birinda gutwara ibinyabiziga basinze, gusa ngo biragaragara ko hari abatangiye kubirengaho.

Ati “Ku bakoresha umuhanda twabasabaga kwirinda umuvuduko kubera ko mu gihe cy’impera z’umwaka abantu benshi baba bafashe konji; nibwo twabwiraga abantu tuti nibagerageze kubahiriza amategeko y’umuhanda birushijeho muri ibi bihe bya Noheli n’Ububani abantu birinde umuvuduko ukabije no gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.”

“Mu mpera z’umwaka, akazi ka polisi ishami ryo mu muhanda gakorerwa ku muhanda kugira ngo abantu bidagadure bameze neza nta mutekano muke urimo. Mu minsi ya Noheli impanuka zabaye ni nke kandi nazo zisanzwe tutakitirira iminsi mikuru, ariko muri iki gihe hegeraza Ubunani, hatangiye kugaragara ibikorwa by’abantu batwara imodoka banyoye ndetse bamwe bagera n’aho inzego z’umutekano ziri kubahiriza inshingano bagashaka kurenga ku mategeko y’abapolisi bashyizwe ku muhanda.”

“Urugero ni urw’uyu mugabo, mu rukerera rw’uyu munsi wagaragaye mu bikorwa byo guhangana n’abashinzwe umutekano bamubuza gutambuka kuri Convention Centre, ibyapa bya polisi arabigonga, abapolisi bakurikiyeho baramuhagarika yanze guhagarara ndetse rimwe na rimwe ashaka kubagonga, byabaye ngombwa ko bakoresha amasasu kugira ngo iyo modoka ihagarare. Yari yanyoye, yasinze.”

CIP Kabanda yibukije abantu bose ko bakwiye kubaha abashinzwe umutekano baba bashyizwe ku muhanda kugira ngo niba hari ikibazo gihari bakiganire mu rwego rwo kugishakira umuti.

Yabwiye kandi abanyarwanda ko polisi itabuza abantu kwidagadura, gusa abasaba kubikora bubahiriza amategeko.

Uyu mugabo weretswe itangazamakuru yanze kugira ikintu na kimwe atangaza.

Ibi bibaye nyuma y’aho Umunyamategeko witwa Nzamwita Ntabwoba Toy yarashwe na Polisi bimuviramo urupfu ubwo yahagarikwaga akanga mu gihe yari ageze hafi ya Rond Point ya Kacyiru ahazwi nka KBC, atwaye imodoka.

 

Uyu mugabo yanze kugira icyo abwira abanyamakuru

 

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/img_1129-2.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/img_1129-2.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSPOLITICSUmugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa SAAB imodoka ye yarashwe na Polisi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo. Polisi yatangaje ko uyu mugabo yageze kuri bariyeri yo hafi ya Kigali Convention Centre kuri KBC agahagarikwa ariko akanga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE