Ijwi Rya Rubanda rirasaba Padiri Thomas Nahimana kureka kudutobera

Image result for ijwi rya rubanda padiri
Ni umunsi ngarukamwaka wa Demokarasi mu Rwanda, aho abarwanashyaka bemeje ko u Rwanda rubaye Republika ishingiye ku mahame ya demokarasi.
Nk’uko nsanzwe mbigenza kuri Radio Ijwi Rya Rubanda ku minsi nk’uyu, mpa urubuga abanyarwanda bose babyifuza bakibukiranya ku mateka yacu kandi bakungurana ibitekerezo ku buryo nyabwo bwakoreshwa kugira ngo ibyiza abatubanjirije batugejejeho bisigasirwe uko bikwiye.
Ni muri urwo rwego, buri gihe iyo hagize umunyapolitiki umpa ijambo yifuza kugeza ku banyarwanda nishimira rwose kuritangaza uko ryakabaye.

Uyu munsi rero nk’uko mwabibonye, nabashyiriye inshuro nyinshi kuri Radio Ijwi Rya Rubanda ijambo umuyobozi w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda Padiri Thomas Nahimana yagejeje ku banyarwanda. Ndakomeza kandi ndibashyirireho kugira ngo n’abatabonye umwanya wo kuryumva baryumve.

Claire Mukamugema yatubwiye ko iryo jambo yarishimye. Nanjye muri rusange ndumva ntacyo ngomba kuvuga kuri iri jambo kuko harimo ibikubiyemo bifite injyana. Ariko sinshobora kwihanganira itandukira ribabaje n’ubudabagizi bukomeye narisanzemo.

Padiri Thomas,
Uyu koko ni umunsi wo gufata ijambo ku munsi rubanda yibukaho ukuntu yigobotoye ingoma ya cyami, ugatangira kuvuga ngo rubanda ibabajwe n’uko itazi aho umurambo wa Kigeli V Ndahindurwa wahambwe ngo ijye kuwunamira?
Twese twemera ko kuba Kigeli yarigeze kuba umukuru w’igihugu yari akwiye gushyingura nta buriganya n’ikinamico ribijemo.
Ariko se uyu ni umunsi wo gukina rubanda ku mubyimba ngo ibabajwe n’uko itazi aho yahambwe ngo ishobore kujya imwunamira.
Iyo rubanda Padiri Thomas avugira ibabajwe n’uko itunamiye uwigeze kuba Kigeli V Yohani Batista Ndahindurwa ni iyihe? Iyo rubanda ishaka kumwunamira se, Thomasi, ni ya yindi Kigeli yashakaga ko iguma mu bucakara? Padiri Thomas Nahimana, uwo Kigeli wawe yambitse kalinga ibishahu bya bene rubanda, uwo Kigeli wawe yamennye amaraso atagira ingano akiri ku ngoma na nyuma yaho. Aho yahambwe hose, none ku munsi wa demokarasi, si umunsi wo kudutsindagiraho ko ngo rubanda yamuvanyeho akaba arinze apfa avuga ko batari bazi icyo bakora, ngo ibabajwe n’uko havutse ibibazo mu ihambwa rye.

Igihe kirageze ngo ujye witondera nawe ijambo ryose rigusohoka mu kanwa niba wifuza kuzagira uruhare rugaragara mu kuyobora abanyarwanda. Iki si igihe cyo kutuvangira. Ibi bigambo wahuraguye kuri uyu munsi nabyo ni ibyo kurindagiza rubanda. Abo ushaka gushimashima ni ba nde?

Muri iryo jambo, Padiri Thomas Nahimana, urakomeza ugira uti: Tuboneyeho akanya ko gusuhuza “Yuhi  VI” wimiye ishyanga bitari bikwiye…
Ngo: “N’ubwo ari umwami udategeka ahubwo akaba ari umwami w’umuco nk’uko byasobanuwe…”
Uhuum!
Njye mboneyeho kukubwira Padiri Thomas Nahimana ko utari ukwiriye kutuvangira kuri uyu munsi wa demokarasi.
Ndabona kuri uyu munsi usa wiyemeje kuba ikirangururamajwi cy’abagitsimbaraye ku bwami mu Rwanda.
Padiri Thomas, Rubanda uvuga uharanira yigeze ishyiraho statut y’ubwami wowe wita ‘umwami w’umuco‘, ni ukuvuga umwami utari umwami, ni ukuvuga ingirwamwami? Ubizana hano se kuri uyu munsi ngo bitumarire iki? Iyo ngirwamwami se ‘Yuhi VI’ ubabajwe ko ngo yimiye ishyanga yimitswe na nde? Yari akwiye kwimikirwa he? Wari uhari ngo ubitubwire neza? Yimitswe ate? Ngo ni umwami w’umuco? Aho ntuzagwa mu mazi uyita ikiziba?
Kuza kudutobera umunsi wa republika na demokarasi uha agaciro iyo ngirwamwami utanazi n’iyo iva cyangwa iyo ijya, ukabishyira muri disikuru wageneye abenegihugu bigobotoye cyami kandi burundu, ni ishyano, ni ugusonga rubanda. Ni ugutatira igihango cya benshi mu bari batangiye kugira icyizere ko ushobora kuba umuyobozi ushishoza, udahubuka. Ku bwanjye ni ikosa ushobora kuzicuza.
None ngo “(Iyo ngirwamwami Yuhi VI) tumwifurije ishya n’ihirwe , Imana imukomeze kandi izamuhe ubushishozi n’imbaraga zo gutanga umuganda we mu gukemura ibibazo bikomereye Abanyarwanda muri iki gihe, bityo na we azagire amahirwe kandi aterwe ishema no gutaha mu Rwamubyaye yemye.”
Padiri Thomasi, reka nkwibutse ko Yohani Batista Ndahindurwa yanze gutaha yemye kuko yumvaga agomba gutaha ari uko yemerewe kwongera gutegeka nk’umwami w’u Rwanda. Icyemezo cyafashwe n’abanyarwanda ku tariki ya 25/09/1961 ni icyemezo cyuzuye kivuga kiti ‘twemeje ko tuvanyeho ubwami burundu’. Si icyemezo kivuga ngo tuvanyeho ubwami ariko hashobora kubaho ingirwamwami cyangwa umwami w’umuco. Oya. Oya. Oya. Ubwami bwavuyeho burundu. POINT. PERIOD. AKADOMO. NTA KINDI.

Icyo wagombye ahubwo kuvuga kuri uyu munsi, Padiri Thomas, ni ugusaba ko mu Rwanda bikubita agashyi bagaha agaciro gakwiriye intwari zaharaniye demokarasi. Ko wabonye igihe cyo kuzamura statut y’ingirwamwami mu ijambo ry’uyu munsi, wabujijwe n’iki kubona umwanya wo guhamagarira abanyarwanda kujya bajya i Kavumu ku mva ya Nyiricyubahiro Gerigori Kayibanda kugira ngo bamwunamire, bamuhe agaciro akwiriye, kandi basabe ko yababera urumuri cyangwa urugero mu guharanira uburenganzira bwa rubanda? Yego mu ijambo ryawe uramuvuga hamwe na Gitera na Mbonyumutwa, usaba imiryango yabo ngo nibyutse umutwe, ireke gukomeza kubaho mu ipfunwe! Ahaa! Uwa Kigeli se wo wagushinze kuwuvuganira, kuki se utawubwiye nawo ngo nubyutse umutwe?
Wabujijwe n’iki se kubona akanya ko kuvuga ko kugeza ubu rubanda itihanganiye urushinyaguro rw’Inkotanyi ku murambo wa Nyiricyubahiro Dominiko Mbonyumutwa kandi ko ibabajwe n’uko itarerekwa aho bashyinyaguzi bashyize amagufa ye bataburuye nijoro? Aho ntiwamaze kwibagirwa uruhare Nyakubahwa Dominiko Mbonyumutwa yagize mu kuzana demokarasi mu Rwanda, n’ubwo mu magambo ujya umukomozaho?
Umubyeyi Victoire Ingabire we yari abizi neza, ku buryo akigera mu Rwanda atatindiganije, yahise ajyana indabyo ku mva y’iyo mpirimbanyi ya Demokarasi, aramwunamira, yerekana ko azirikana aho yadukuye. None wowe ngo kuri uyu munsi wa demokarasi ubabajwe n’uko hari abadashobora kujya kwunamira imva y’uwo rubanda yipakuruye. Ngo kuri uyu munsi wa republika na demokarasi ubabajwe n’uko hari ingirwamwami alias umwami w’umuco wimikiwe ishyanga ngo ‘bitari bikwiye’.
Njye byambabaje kubona uhangara ukadukubitaho bene ibyo bigambo bya ba Kigeli na Yuhi kuri uyu munsi, ukanyerera nkana ku ntwari zahirimbaniye iyo demokarasi twibuka none.
Wowe Padiri Thomasi urateta mu bikomeye. Kuri uyu munsi symbolique ntiwari ukwiye kutuzanamo ubudabagizi n’ubushinyaguzi.
Usa n’aho waribwaribwaga nk’aho wari warabuze occasion yo kuzamura mu rwego no guha agaciro kadasanzwe ibikorwa, amatiriganya n’amanyanga y’abatekamutwe n’abagitsimbaraye ku bwami. Nizere ko batazagutenguha, ko icyo ubacaho bazakiguha bitakugoye! Gipfa kutazakugwa nabi, mwana wa mama!
Ninjye Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/Simeon.jpg?fit=900%2C900&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/Simeon.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSIjwi Rya Rubanda rirasaba Padiri Thomas Nahimana kureka kudutobera Ni umunsi ngarukamwaka wa Demokarasi mu Rwanda, aho abarwanashyaka bemeje ko u Rwanda rubaye Republika ishingiye ku mahame ya demokarasi. Nk'uko nsanzwe mbigenza kuri Radio Ijwi Rya Rubanda ku minsi nk'uyu, mpa urubuga abanyarwanda bose babyifuza bakibukiranya ku mateka yacu kandi bakungurana...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE