IHUTAZWA RIRAKOMEJE KUBAYOBOKE B’ISHYAKA PS IMBERAKURI
Amakuru agera ku buyobozi bw’Ishyaka PS Imberakuri muri uyu mugoroba aravuga ko bwana YUMVIHOZE Celestin,Umuyobozi wa PS Imberakuri wungirije mu mujyi wa Kigali yategewe mu nzira n’umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Buhororo akagali ka Kagugu umurenge wa Kinyinya akarere ka Gasabo ,uyu muyobozi akaba yamufashe afatikanyije n’ikipe y’abanyerondo.
Bwana Yumvihoze ntabwo ari ubwambere aburabuzwa n’inzego za Leta ya Kigali,ahanini zimuziza ko atajya arya indimi mu kuzinenga no gukangurira abanyarwanda kuba abayoboke ba PS Imberakuri,ibi akabipfa n’abatoni bigize abakaraza b’ingoma bamuhoza mu buroko bahimba ibirego nk’iby’umwana w’umwami n’ibikeri.
Ishyaka PS Imberakuri ryamaganye iri fatwa rya bwana Yumvihoze.Rikomeje kandi gukurikiranira hafi ibyo akorerwa kuko kugeza iyi saha ya 21h:30′ twandika iyi nkuru agifitwe nizo nzego z’umudugudu.
Bikorewe i Kigali kuwa 24 Kamena 2018
Perezida Interimeri wa PS Imberakuri
Sylver Mwizerwa (sé)
https://inyenyerinews.info/human-rights/ihutazwa-rirakomeje-kubayoboke-bishyaka-ps-imberakuri/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/06/IMG-20180624-WA0025.jpg?fit=910%2C863&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/06/IMG-20180624-WA0025.jpg?resize=140%2C140&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSLATEST NEWSAmakuru agera ku buyobozi bw'Ishyaka PS Imberakuri muri uyu mugoroba aravuga ko bwana YUMVIHOZE Celestin,Umuyobozi wa PS Imberakuri wungirije mu mujyi wa Kigali yategewe mu nzira n'umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Buhororo akagali ka Kagugu umurenge wa Kinyinya akarere ka Gasabo ,uyu muyobozi akaba yamufashe afatikanyije n'ikipe y'abanyerondo. Bwana...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS