Ibintu 3 ngo byakorwa Nkurunziza agahirikwa ku butegetsi harimo no kumwica
Ibi bintu 3 byatangajwe mu cyegeranyo cy’umunyamakuru w’i Burundi Domitille Kiramvu ukundwa n’abaturage benshi, akaba yatangaje ko guhirika Nkurunziza ku butegetsi atari ibintu byoroshye ko afite uburinzi buhagije bw’abo yise abamenja (les terroristes).
Umunyamakuru Domitille avuga ko Nkurunziza afite intego yo kuzategeka u Burundi ubuzima bwe bwose, muri iyi minsi ngo akaba azakomeza kudindiza ibiganiro kugeza ubwo manda ye izaba irangiye akaniyongeza n’izindi ashaka.
Muri iki cyegeranyo yakomeje avuga ko ubutegetsi bwa Nkurunziza bwivuganye ubuzima bw’abana b’u Burundi batagira ingano bamwe bicwa urubozo ndetse ko imibiri yabo igiye itabye mu byobo bitandukanye i Bujumbura.
Mu bikorwa byose; ngo biragoye ko hari uwahirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza ari imbere mu gihugu, dore ko radiyo zigenga ubu ngo yazigijeyo zose, abamurwanya nabo akaba abagereje; ibyo akoze byose ngo ntawe umucyaha.
Ibintu 3 uyu munyamakuru yagaragaje byakorwa Nkurunziza akavanwa ku butegetsi:
1.Kwishyirahamwe kw’abasirikare: Hano avuga ko byasaba abasirikare bahuje umugambi batifitemo abagambanyi cyangwa se ngo bamugirire imbabazi.
Avuga ko aba basirikare bashyigikirwa n’abaturage bamara guhirika Nkurunziza bagashyiraho Guverinoma y’inzibacyuho nyuma hagategurwa amatora mu mucyo hagatorwa abanyapolitiki babizoberewe basubiza igihugu mu mucyo.
Atanga urugero avuga ko umugambi wa Gen Niyombare na bagenzi be wari mwiza, ko bari batangaje ko umugambi bafiye ari uwo kugarura umutuzo mu Burundi hagakorwa amatora, u Burundi bukayoborwa n’abanyapolitiki b’inzobere kandi bo mu moko yose.
Ati:”abo basirikare baza bashaka gukombora Nkurunziza bagasubiza ibintu mu buryo, hama bagahereza abanyapolitiki babizobereye bagatunganya amatora ahumuriza arimo bose, mwibuke ba Nyiyombare aho bageragezaga gufata igihugu bagahura n’inyatsi bikanga bari bavuze ko bashaka kubicisha mu nzira nk’iyo, igisigaye kumenya ni uko baba baryumyeho…”.
2.Coup d’Etat: Muri iki cyegeranyo cy’uyu munyamakuru Domitira, avuga ko igikenewe ari uko abarwanya Nkurunziza bari imbere mu gihugu bakwishyira hamwe n’abahunze bari hanze bagakora coup d’Etat ifite ingufu, Nkurunziza agahirikwa ku butegetsi.
Aha avuga ko yaba inzira nziza ya kabiri yatuma Ubutegetsi bwa Nkurunziza bwigizwayo abarundi/abarundikazi bagasubira ku k’ejo bakongera guseka, bagasohoka mu mwijima bamazemo iminsi.
3.Imitwe yakwifatanya n’amahanga: Aha, ngo hashyirwaho imitwe yakwifatanya n’amahanga bakamuvanaho, akaba atanga urugero rw’uburyo Abanyamerika bagiye muri Panama bagafata Manuel Antonio Noriega wari warigize ikinani, ibyo kandi ngo byakozwe no muri Haiti ubwo hafatwaga Jean Bertrand Aristide ngo wigiranga nk’ ibyo inda yigira mu mpuzu.
Ati: “abo bose bakuweho bajyanwa aho batongeye guhohotera abaturage, kuki bitaba kuri Nkurunziza? Ni Imana se?”.
Yakomeje agira ati: “Mugabo gufatisha Nkurunziza intoki biragoye, yariteguye aracunzwe bikomeye, acunzwe n’abamenja,…”.
Uyu munyamakuru asoza avuga ko ibyo Perezida Nkurunziza yakoreye abarundi bose nta kindi bagakwiye kumwitura uretse kumukurikiza abana b’igihugu uyu munyamakuru avuga ko yishe.
Domitille Kiramvu yahoze ari umumenyeshamakuru kuri radiyo RPA, yatangaje ko yahunze igihugu kubera yari abangamiwe n’ubutegetsi bw’umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza hamwe n’umutwe Imbonerakure za CNDD FDD ishyaka riri ku butegetsi.
Muri Kamena uyu mwaka, uyu mugore yashyize hanze inyandiko asaba Perezida Nkurunziza gusaba imbabazi abaturage ayoboye, ibyo akaba yarabitangaje kubera abantu bicwaga na n’ubu bakicwa abandi bagahunga kuva ubwo Nkurunziza yatangazaga ko agiye kongera kwiyamamaza kuri manda ya 3.
https://inyenyerinews.info/human-rights/ibintu-3-ngo-byakorwa-nkurunziza-agahirikwa-ku-butegetsi-harimo-no-kumwica/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSIbi bintu 3 byatangajwe mu cyegeranyo cy’umunyamakuru w’i Burundi Domitille Kiramvu ukundwa n’abaturage benshi, akaba yatangaje ko guhirika Nkurunziza ku butegetsi atari ibintu byoroshye ko afite uburinzi buhagije bw’abo yise abamenja (les terroristes). Umunyamakuru Domitille avuga ko Nkurunziza afite intego yo kuzategeka u Burundi ubuzima bwe bwose, muri iyi minsi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS