Ku buhuza bwakozwe na Polisi y’igihugu, imyigaragambyo y’abakozi bubaka Stade ya Huye isubitswe bemerewe guhembwa mu gihe kitarenze amasaha 12, bakishyurwa ibirarane byose bafitiwe.

Abakozi basaga 50 bubaka Stade Huye bamaze amezi abiri badahembwa, bakoze imyigaragambyo mu mutuzo, bacana igishyito nk’abari ku kiriyo (Icyunamo), babitewe no kubabazwa bikomeye no kumara igihe kingana gityo badahembwa kandi bakora akazi k’ingufu umunsi ku wundi.

Nyuma yo kuburagizwa n’abakoresha babo babizeza kubahemba ariko amaso agakomeza guhera mu kirere, kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2014, bishyize hamwe bajya kurara kuri Stade bacanye igishyito, ngo bagaragaze akababaro n’agahinda batewe no kutishyurwa, bikabatera kwipfumbata mu gihe abandi barimo n’abakoresha babo bishimira iminsi mikuru y’impera z’umwaka.

Mu gihe hacicikanaga amakuru ko aba bakozi bigaragambije Polisi y’Igihugu igafata umwanzuro wo kubafungirana muri Stade nk’abafungiwemo by’agateganyo, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo CSP Hubert Gashagaza yabwiye IGIHE ko ikibazo kiri bubonerwe umuti kuri uyu wa gatatu mu gitondo . Gashagaza ati: “Ntabwo Polisi yafungira muri Stade abantu baje gusaba uburenganzira bwabo bwo kwishyurwa kandi mu mahoro, Polisi ntiyabikora, ntibyabaye, ntibyanabaho”.

Nyuma yo kwemeza ko bose batashye, CSP Hubert Gashagaza yavuze ko ku kibazo cy’ibirarane byabo, bagomba kubyishyurwa kandi vuba. Yagize ati: “Baritoramo abantu batatu bajyana n’Ubuyobozi bw’Akarere kuri SACCO ejo mu gitondo bakabishyura ibirarane byose by’amezi abiri babafitiye.” Ibi byemejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma, Company Exalty-Rwanda Ltd ibakoresha, na Polisi y’Igihugu.

Hemejwe kandi ko nibaramuka batishyuwe ibirarane byabo uko byakabaye, Akarere ka Huye kagomba kubaha kuri uyu wa gatatu nibura amafaranga bakwifashisha muri iyi minsi mikuru. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yabivuze muri aya magambo: “Niyo Kampani yaba itarazana ayo mafaranga, akarere kagomba kuba gakoze ku yako kakabahemba, kandi bigakorwa ejo mu gitondo, saa mbiri.

N’ubwo hari hashize amezi abiri batishyurwa, kuri bo babara ko ari ibihe bine batishyuwe, nk’uko umwe muri bo yabitangarije IGIHE agira ati: “Ubusanzwe duhemberwa icyenzeni (Iminsi 15/Quinzaine), none birengeje inshuro enye zose bataduhemba, …”. Undi mukozi w’umuyede ukomoka mu gihugu cy’u Burundi we yavuze ko bamufitiye amafaranga arenga ibihumbi ijana, kuko amezi atatu yose shize adahembwa.

Ku ruhande rwa Company Exalt Rwanda itari igihemba abakozi bayo, Prudence Kwizera umunyamakuru wa IGIHE mu ntara y’Amajyepfo yabwiwe na Pamela Akimpundu ushinzwe umutungo muri Exalt Rwanda Ltd ko abakozi batari bakwiye kwigaragambya cyangwa ngo bihutire kujya ku maradiyo, kuko ngo amafaranga yabo ahari kandi bazayahabwa. Pamela yemera ko mafaranga yari yaratinze koko, ariko ubu ngo yabonetse bakaba bagiye guhembwa.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSKu buhuza bwakozwe na Polisi y’igihugu, imyigaragambyo y’abakozi bubaka Stade ya Huye isubitswe bemerewe guhembwa mu gihe kitarenze amasaha 12, bakishyurwa ibirarane byose bafitiwe. Abakozi basaga 50 bubaka Stade Huye bamaze amezi abiri badahembwa, bakoze imyigaragambyo mu mutuzo, bacana igishyito nk’abari ku kiriyo (Icyunamo), babitewe no kubabazwa bikomeye no kumara...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE