Hari abakinywa amazi badashye hasi muri Kigali
Abaturage bakoresha amazi yo ku isoko y’ahitwa Giti Cy’Inyoni bamaze kumenyera kwinywera amazi badashye hasi, amazi yanduye bavoma bakandagiyemo.
Ni mu Kagari ka Nyabugogo, Umudugutu wa Giti Cy’Inyoni mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.
Kuri iyi soko hasanzwe haza amazi meza bavuga ko aba asukuye, ariko bitewe n’uko abahaza bayavomera ubuntu hakunze kuba huzuranye umuvundo w’abantu ku buryo abenshi biganjemo abato bihitiramo kwivomera ayamenetse atemba hasi.
Ubwo twasuraga iyi soko, twahasanze abantu benshi baje kuhavoma baturutse mu misozi itatu itandukanye ihakikije. Abasore twahasanze bavuga ko bahavoma amazi yo kujya gukoresha muri Lodge yitwa “Arsenal”, bakavuga ko kuri bo biba bitari ngombwa kuvoma amazi meza.
Uretse aba ariko haba hari n’abandi bana benshi, bo bahitamo kuvoma amazi mabi aba atemba ku ruhande.
Umwe muri aba bana ni uwitwa Nsengiyumva Irené, w’imyaka 10, wabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko iwabo bamubwiye ko adakwiye kujya ajya guhangana n’uruvunge rw’ababa batonze ku murongo, kuko ngo bashobora kuhamukubitira.
Uyu mwana avuga ko iwabo baba bazi neza ko mu gihe cyose asanze kuri iyi soko hari umurongo ahita abavomera amazi yo ku ruhande, amwe atemba.
Yagize ati “Hariya ku ruhombo havoma abafite imbaraga twe tuba dutinya ko badukubita tukadaha hasi, mu rugo baratubwiye ngo tujye tudaha hasi ngo batazadukubitira hariya hejuru tuzize amazi.” Yongeraho ko aya mazi baba badashye bajya banayatekesha, agira ati “Hari igihe tuyogesha ibyombo cyangwa tukayatekesha.”
Uretse uyu mwana, undi muturage w’aha witwa Nyiraneza Mariya, w’imyaka 57, avuga ko amaze imyaka irenga 40 akoresha aya mazi avuga ko we iyo anyweye amazi ya robine yumva abishye.
Uyu mukecuru avuga ko ubusanzwe abatuye aka gace bakoresha aya mazi y’isoko, ariko ko badaha ayo hasi iyo abantu babaye benshi cyane, kuko ngo isoko igenda ivubura andi menshi ku ruhande bitewe n’uko hasenywa n’imvura.
Agira ati “Ubusanzwe hari isoko izana amazi meza, ariko bitewe n’umuvundo w’abantu hari ubwo abantu bahitamo kwivomera amazi yo hasi.”
Rutubuka Emmanuel, umuyobozi w’Umurenge wa Kigali yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko iki kibazo cy’uko hari abaturage bavoma aya mazi mabi yo hasi akizi, agira ati “nanjye nigeze kuza nsanga abaturage bavoma amazi yo hasi.”
Gusa asobanura ko iki kibazo kizakemurwa na gahunda Umurenge yo guha amazi ahantu hose hatuwe, ati “mu gihe abaturage bose bazaba bafite amarobine bavoma amazi meza bubakiwe mu duce barimo bizakemura icyo kibazo, kandi ibyo bizakorwa mu gihe cya vuba.”
Uyu muyobozi avuga ko nta gahunda yo gusana iri vomero, kuko ngo riri mu muhanda kandi ugiye kwagurwa mu gihe cya vuba, ku buryo iyi soko ishobora kuzahita isenywa.
https://inyenyerinews.info/human-rights/hari-abakinywa-amazi-badashye-hasi-muri-kigali/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSAbaturage bakoresha amazi yo ku isoko y’ahitwa Giti Cy’Inyoni bamaze kumenyera kwinywera amazi badashye hasi, amazi yanduye bavoma bakandagiyemo. Ni mu Kagari ka Nyabugogo, Umudugutu wa Giti Cy’Inyoni mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge. Kuri iyi soko hasanzwe haza amazi meza bavuga ko aba asukuye, ariko bitewe n’uko abahaza...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS