Nyuma y’ifungurwa kuri uyu wa mbere rya Lt Gen Karenzi Karake, umuyobozi w’inzego z’iperereza z’u Rwanda wari umaze ukwezi kurenga atemerewe gusohoka mu gihugu cy’u Bwongereza, aho yafatiwe kuwa 20 Kamena ku kibuga cy’indege ubwo yiteguraga kugaruka mu Rwanda avuye mu butumwa bw’akazi kubera impapuro zo kumuta muri yombi yashyiriweho n’ubutabera bwo muri Espagne, bamwe mu bagize uruhare mu ifatwa rye barakubita agatoki ku kandi bavuga ngo ntibirarangira.

 Noble Marara
Mu nyandiko yashyizwe ku rubuga rwa The Great Lakes Human Rights Link (Umuryango washinzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda), uwitwa Noble Marara, wigeze gutungwa urutoki mu minsi ishize na perezida Kagame amushinja kugira uruhare mu itabwa muri yombi rya Gen Karake, abereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa, hagaragaramo ko uyu muryango utanejejwe n’icyemezo cy’urukiko rwo mu Bwongereza, ariko ngo bazakomeza kugaragariza iki kibazo ndetse n’ibimenyetso Umuryango Mpuzamahanga kugeza igihe Abanyarwanda n’Abanya Espagne bishwe n’ingabo zari iza FPR bazahabwa ubutabera.

Nk’uko urukiko rwo mu Bwongereza rwabitangaje, ngo koherereza Gen Karake ubutabera bwa Espagne byari kuba binyuranyije n’amategeko y’u Bwongerza kubera ko ibyaha by’intambara bitari mu masezerano ibihugu by’u Burayi byagiranye mu bijyanye no kohererezanya ababikekwaho.

Umucamanza waciye urubanza rwa Gen Karake akaba yaranzuye ko ashobora gufata indege agasubira mu Rwanda mu masaha 48. The Great Lakes Human Rights Link ivuga ko uku atari ukwitwara nabi kw’ubutabera ahubwo ari no gufumbira umuco wo kudahana mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

JPEG - 34.2 kb
Lt Gen. Karenzi Karake nyuma yo kurekurwa n’urukiko / Ifoto: Internet

Hakurikijwe ingingo ivuga ku kohererezanya abanyabyaha y’u Bwongereza yo mu 2003, ubushinjacyaha bwagombaga kubanza kwerekana ko Gen Karake ashobora kuburanishirizwa mu Bwongereza ku byaha akekwaho kugirango abe yanakohererezwa Espagne. Humviswe ko ibi bitari gushoboka kubera ko atari Umwongereza kandi ibyaha ashinjwa bikaba bitarakorewe ku butaka bw’u Bwongereza.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha yatangaje ko iki cyari ikibazo gikomeye kandi bakozeho vuba vuba biga ku mategeko y’u Bwongereza n’ibyasabwaga na Espagne mu mpapuro zo guta muri yombi abashakishwa z’u Burayi.

Uyu mugabo akomeza avuga ko nyuma yo kubyigaho neza bitonze basanze kohereza Gen Karake muri Espagne bitashoboka hakurikijwe amategeko yo mu Bwongereza kubera ko Karake atari Umwongereza cyangwa umuturage wabwo uba hanze.

Yasoje avuga ko basanze ari ngombwa gushyikiriza ibyo bagezeho umucamanza vuba bishoboka mbere ngo afate icyemezo mbere y’urubanza rwari ruteganyijwe muri Nzeri. Gusa ku rundi ruhande, ngo The Great Lakes Human Rights Link n’abafatanyabikorwa bayo ngo bazakomeza gushakira ubutabera Abanyarwanda by’umwihariko ndetse n’ikiremwamuntu muri rusange.

Imirasire.com

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSNyuma y’ifungurwa kuri uyu wa mbere rya Lt Gen Karenzi Karake, umuyobozi w’inzego z’iperereza z’u Rwanda wari umaze ukwezi kurenga atemerewe gusohoka mu gihugu cy’u Bwongereza, aho yafatiwe kuwa 20 Kamena ku kibuga cy’indege ubwo yiteguraga kugaruka mu Rwanda avuye mu butumwa bw’akazi kubera impapuro zo kumuta muri yombi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE