Gen James Kabarebe arashaje ntagishobora gupanga mission

Hussein Rajab Kagame ashaka kwimika wakoranaga na Kabarebe ngo batere imvururu mu Burundi

Gen Ibingira asobanurira inkeragutabara uburyo zabungabunga umutekano zititaye kumipaka

Inkuru igeze ku kinyamakuru inyenyerinews nuko gahunda yoguteza akaduruvayo mu gihugu cy’uburundi yateguriwe Kigali. Uwo mugambi ukaba wari washinzwe Gen James Kabarebe mwibanga rihambaye, nkuko bimenyerewe Gen Kabarebe uyu mugambi akaba yari yawutegetswe na nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Mbere yuko bamwe mu ngabo z’uburundi zigomeka ziyobowe na Gen Godefroid Niyombare wari umaze igihe avugana na Kabarebe hamwe na Hussein Rajab wacikishijwe akavunwa muburoko hambere, ndetse Niyombare akaba yarigeze kumara iminsi mu mahugurwa I rwanda, igihe yari mu Rwanda Gen Niyombare aba officier bakuru ba RDF bakomeje kumwiyegereza.

Gen Kabarebe yamumenyesheje ko niyatangiza akaduruvayo azamwoherereza ingabo zikamufasha gucecekesha uwaba ashyigikiye Perezida Nkurunziza uwo ariwe wese.

Lt. Col. Matungo avuga ko ingabo na Polisi bagiye gufasha mu gutuma abaturage bahabwa Serivisi nziza.

Lt Col Matungo Charles

Lt. Col. Charles Matungo, wahoze mu ngabo zirinda Perezida Paul Kagame ubu akaba ari Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Huye na Gisagara (Butare kugeza ku mupaka w’urwanda n’uburundi). Yahawe amabwiriza yuko coup detat nitemerwa ingabo ayoboye zihita zinjira zigafasha izishyigikiye coup detat m’uburundi, cyakola bitewe niperereza rya karere ndetse n’inkuru ziva mu ngabo za MONUSCO byari bizwi ko hari gahunda itari nziza yoguhungabanya umutekano mu gihugu cy’ uburundi.

Ingabo z’urwanda ziyobowe na Lt Col Matungo Charles zagerageje gutambuka umupaka ngo zifashe iza Gen Niyombare cyakola basanga imipaka iradadiye, dore ko bahasanze n’ingabo zu Burundi zibategereje, ibi byateje impagara muri RDF bemeza ko ngo bishobora guteza intambara ku mupaka bigateza ibibazo bikomeye ku rwego mpuza mahanga maze RDF isubira inyuma yiruka.

Ingabo ziyobowe na Matungo Charles zari zikurikiwe ninkeragutabara za Gen Fred Ibingira wahise abwira Matungo ko bakwiye kurasa ariko Matungo aramuhakanira ati turasiye ku mupaka byateza ibibazo.

Nuko basubira inyuma bamaze kuvugana Gen James Kabarebe nawe wemeranyaga na Lt Col Matungo Charles.

Ibibazo hagati ya Perezida Nkurunziza na Perezida Kagame bimaze igihe, byatangiye nyuma yaho, Kagame ashakiye kunyuza ingabo ze mugihugu cy’uburundi ngo zerekeze Tanzania kwica Perezida Kikwete, Perezida Nkurunziza yaramuhakaniye ndetse abibwira Kikwete arinbwo Kikwete yavugaga ko igihugu cy’umuturanyi gishaka kumugirira nabi. Ibyo bikaba byarakurikiye ko Kagame yivugira ubwe ko Kikwete atazamenya ikimukubise.

Ikindi gihangayikishije Perezida Kagame nuko ngo abayoboke ba RNC Rwanda national Congress bakomeje kwiyongera mu karere, kandi akaba yibaza ko ubwumvikane buke bwe n’ibihugu aturanye nabyo buzatuma inzira yogutera u Rwanda iboneka ndetse abazamutera bagaturuka mu Burundi Perezida Nkurunziza niyaguma kubutegetsi, dore ko Kikwete we azasimburwa nanone ariko hakajaho undi nkawe, Afurika yepfo ikomeje kumvikana neza na Nkurunziza ndetse ngo ikaba yemeza ko akarere katazigera gatungana igihe Kagame akiri kubutegetsi, nkuko abahanga basobnura ikinamico iri mukarere bavuga ko igihugu cy’uburundi cyageze kubwumvikane hagati ya batutsi na bahutu byose bikozwe na nyakwigendera Mandera, ndetse Afurika yepfo ikaba itemera ko uburundi bwahungabanywa nubuhemu bwa Perezida Kagame.

Ariko kandi Kgame we akaba yemeza ko Afurika yepfo ikomeje gucumbikira nokurinda abashaka guhungabanya u Rwanda, ubwo Paul Kagame abavuga Gen Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afurika yepfo.

Mwijambo rya Perezida Nkurunziza ageze I Burundi yihanangirije abashaka guteza intambara mu Burundi ndetse yihanangiriza nibihugu bihanye imbibi n’uburundi aho yanagize ati igiti ntigikora umuntu mu jisho ubugira kabiri.

Indi inkuru nuko ngo nyuma yuko uyu mugambi unaniranye Perezida Kagame umushiha wamumaze, ndetse yahamageje inama yaza maneko ze hamwe na Gen Kabarebe maze arabacunaguza bikaze.

Alias Gasisi

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSGen James Kabarebe arashaje ntagishobora gupanga mission Hussein Rajab Kagame ashaka kwimika wakoranaga na Kabarebe ngo batere imvururu mu Burundi Gen Ibingira asobanurira inkeragutabara uburyo zabungabunga umutekano zititaye kumipaka Inkuru igeze ku kinyamakuru inyenyerinews nuko gahunda yoguteza akaduruvayo mu gihugu cy’uburundi yateguriwe Kigali. Uwo mugambi ukaba wari washinzwe Gen James Kabarebe mwibanga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE