Banyarwanda banyarwandakazi,

maze kumva ikiganiro ingirwa dogiteri Gasana anasitazi yakoze kuli radio itahuka

asobanura amateka ayagoreka,byanteye kumwibazaho kuko yiyita impuguke kandi

arangwa nibinyoma kimwe nivangura ryamwokamye,nagerageje kwegera abamuzi

kugirango mumenye neza.

 

Gasana Anasitazi ni umugabo usheshe akanguhe,akaba avuka muli kigali ngali.

yabaye muli repubulika ya mbere niya kabili,aliko akaba ali umugabo uhakwa cyane.Agakunda gutegeka akaba aliyo mpavu atagira umurongo agenderaho

 

Yabaye muli MRND,ndetse akazi akaba yaragakeshaga uwitwa Habimana Bonaventure wali umukuru wa MRND kuko bali inshuti cyane.

Gasana Anasitazi ali mubatangiye umutwe winterahamwe,aliko abonyeko

MDR igenda ikomera ahita ajya muli MDR,akaba ali nayo mpamvu yaje kuba misitiri  wububanyi namahanga.

 

Ageze muli minisiteri yarahatswe biratinda agerekaho no kugambanira abo babana mwishyaka abateranya nubutegetsi kugirango imbehe ye itubama

kuko kuli we iyo ali inyungu numwana yibyariye yamutanga.

 

Yigeze kugaragaza ubuhemu bwe igihe nyakwigendera Habimana Bonaventure

yatahaga agahitira kuli minisiteri ku mureba aziko yigeze kuba inshuti ye,aliko yabwiye abakozi be ko atamuzi.

 

Gasana Anasitazi yali inshuti cyane yumuryango wa Makeli Dominiko,aliko agizwe

Ambasadeli yajyanye umugore wa Makeli muli Amelika amutesha umuryango we

kandi yalitaga no ku mugabo we wali ufunze kwakutanga umugayo asenya urugo

rwa makeli atyo,abana basigara mu gihirahiro na se wabo afunze.

 

Uwo mpemuke ndamuke aherutse kugoreka amateka abizi abishaka,alihanukira

ngo umwami Rudahigwa Nkubitoyimanzi si intwali!!

 

Niko se gasana we Rudahigwa ko yazanye amahoro,akubaka amashuli,igihugu akagitura Umwami Christu,ayo mateka waba warayize hehe!!Rudahigwa ko yaranzwe no kwicisha bugufi,no gukolera igihugu aho si rya ronda koko ryakomye!! imyaka ufite iragaragazako ugoreka amateka uyazi aliko uwo si umurage mwiza utanga mu rubyiruko kandi witwa ko ngo wize amateka,none gerageza uve ibuzimu ujye ibuntu.

 

Ese ko uhora uhinduka nkikirere,none ubwami bwimye ingoma ko ali wowe wa mbere wabuyoboka noneho uzavuga iki ko ukunda imyanya nibyubahiro!!

nyamuneka geragageza wikwibite agashyi,kandi menya gusaza utanduranyije cyane.

 

Mbwirabumva Joseph.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSWORLD  Banyarwanda banyarwandakazi, maze kumva ikiganiro ingirwa dogiteri Gasana anasitazi yakoze kuli radio itahuka asobanura amateka ayagoreka,byanteye kumwibazaho kuko yiyita impuguke kandi arangwa nibinyoma kimwe nivangura ryamwokamye,nagerageje kwegera abamuzi kugirango mumenye neza.   Gasana Anasitazi ni umugabo usheshe akanguhe,akaba avuka muli kigali ngali. yabaye muli repubulika ya mbere niya kabili,aliko akaba ali umugabo uhakwa cyane.Agakunda gutegeka akaba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE