Eritrea n’urwanda kw’isonga kw’impunzi za politiki
Raporo ya Loni yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kamena igaragaza ko abaturage bagera ku 5000 buri kwezi bahunga igihugu bitewe n’imirimo y’agahato n’ibindi bikorwa byibasira uburenganzira bwa muntu bivugwa muri Eritrea.
Ariko n’ubwo batavuze Loni itavuze u Rwanda ubu rurashyirwa kw’isonga ndetse abahanga mubya politiki bimezako u Rwanda rukataje mu kwohereza impunzi za politiki mu bindi bihugu.
Itsinda ry’impuguke eshatu za Loni muri iyo raporo zivuga ko ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu muri Eritrea bituma abagera ku 5000 bahunga buri kwezi kabone n’ubwo igisirikare cyafashe gahunda yo kurasira ku karubanda ufashwe agerageza guhunga.
Impunzi nyinshi zigerageza kwambuka inyanja ya Mediterane zerekeza mu mahanga ziva muri Eritrea kabone n’ubwo icyo gihugu hari n’abandi banyamahanga bakifashisha.
Raporo y’amapaji 486 yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere i Geneve igaragaza bimwe mu bikorwa bya Leta ya Eritrea birimo ubwicanyi ndengakamiri, iyicarubozo, gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu n’imirimo y’agahato.
Hagati mu 2014 Loni yabaruye impunzi ziri hirya no hino ku isi zikomoka muri Eritrea zigera ku 360,000.
Iyo raporo ivuga ko abahunga baca mu nzira zigoye zirimo n’ibihugu birimo intambara n’inyanja zibahitana bashaka ubuhunzi cyangwa aho bizeye umutekano.
Iyi raporo yakozwe bisabwe n’ishami rya Loni riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu
https://inyenyerinews.info/human-rights/eritrea-nurwanda-kwisonga-kwimpunzi-za-politiki/HUMAN RIGHTSPOLITICSRaporo ya Loni yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kamena igaragaza ko abaturage bagera ku 5000 buri kwezi bahunga igihugu bitewe n’imirimo y’agahato n’ibindi bikorwa byibasira uburenganzira bwa muntu bivugwa muri Eritrea. Ariko n’ubwo batavuze Loni itavuze u Rwanda ubu rurashyirwa kw’isonga ndetse abahanga mubya politiki bimezako...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS