Amakuru yizewe cyane agera kukinyamakuru kamarampaka aremeza ko muminsi ishize y’ukwezi kwa mbere habaye isozwa ry’imishyikirano hagati y’ibikomerezwa bya FPR n’ibikomerezwa bya RNC, nabyo byahoze bivuga rikijyana muri FPR.

 Iyo mishyikirano ikaba yarabereye mu mujyi wa Boston muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho FPR ngo yari ihagarariwe na Ngarambe François, umunyamabanga mukuru wa FPR, ambasaderi Gasana Eugene, General Kabandana Innocent na Coloneli Vincent Nyakarundi.
JPEG - 26.3 kb
Dr David Himbara,Gerald Gahima na Jenerali Kayumba Nyamwasa

Ngo ku ruhande rwa RNC, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda hari David Himbara na Gahima Gerald.

Aya makuru aturuka ahantu hizewe yemeza ko iyo mishyikirano yari imaze igihe kirenze umwaka ndetse ko yaba yaranagendaga neza ku mpande zombi, ariko kidobya ikaba yarabaye ku ruhande rwa RNC, aho bamwe mu bayobozi bayo bananiwe ku byumva kimwe, bamwe biyemeza gutaha cyane ko bemerewe ibya mirenge, abandi bakavuga ko aho gusubira mu Rwanda bakwiyahura.

Bivugwa ko banze kugaruka mu Rwanda kubera izina rikomeye bari basanzwe bafite mbere yo kujya kuba hanze mu buhungiro.

Amakuru akomeza avuga ko mu bagize RNC kubera inyungu zitandukanye kuri buri wese, cyane ko batahungiye igihe kimwe cyangwa ngo bahunge ikintu kimwe, bananiwe kumvikana kuri uwo mugambi kugeza ubwo abitwa abavandimwe ngo batukanye kakahava.

Aho Rudasingwa yabwiye Gahima ngo jyenda sha n’ubundi twonse ibere rimwe ariko ntituri amaraso amwe. Ngo ibi bikaba bishatse kuvuga ko bahurira kuri nyina gusa ariko se atari umwe. Ibyo byateje umwuka mubi ndetse ngo byiyongera kumujinya wa Kayumba Nyamwasa uvuga ko atasubira mu Rwanda atari Perezida, ndetse ngo aho kurujyamo yakwiyahura.

Ibi birashimangira kandi ko aba bagabo batigeze bahuza umugambi uretse guhuza akababaro ko kwamburwa imbehe, bikaba bimaze kwigaragaza aho Gahima na Himbara biyemeje kuvanamo akabo bakitahira.

Nyuma y’ibikorwa n’amagambo menshi by’aba bantu bo muri RNC, Ikinyamakuru kamarampaka.com kikaba kivuga ko ubu abantu bakomeje kwibaza byinshi ku ihuriro RNC aho riva n’aho rigana, aho abenshi bemeza ko n’ubwo banga abayobozi ba FPR urunuka, ariko ko batigeze bitandukanya n’ibitekerezo byayo.

Source Imirasire

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSAmakuru yizewe cyane agera kukinyamakuru kamarampaka aremeza ko muminsi ishize y’ukwezi kwa mbere habaye isozwa ry’imishyikirano hagati y’ibikomerezwa bya FPR n’ibikomerezwa bya RNC, nabyo byahoze bivuga rikijyana muri FPR.  Iyo mishyikirano ikaba yarabereye mu mujyi wa Boston muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho FPR ngo yari ihagarariwe na Ngarambe François,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE