Umuntu wahanze aka ga cartoon yabonye ibintu uko biri !

Kagame ibye bizarangira nkibya Mugabe.

Mugabe  yamaze imyaka 42 kubutegetsi.

Mugabe ariko hari aho atandukaniye na Kagame nubwo bahuje ikibazo cyo kugundira ubutegetsi , kwikunda  bikabije no gusahura umutungo wa rubanda. We yarize nyakwiga, ntabwo ari  nka Kagame bahimbira PHD nkumudali.

Kimwe na Mugabe ariko , Kagame nawe yabayeho mubuzima butoroshye mubuto bwe akaba ari naho abasesengura  bavuga ko ubwoba ahorana bwaturutse.  Heidi Holland wanditse kumateka nubuzima bwa Robert Mugabe yavuze ukuntu  yari umuntu utarashoboraga kwemera ibitekerezo bidahuje nibye. Ngo uwobatumvikanaga yahitaga amufata nkumwanzi  nkuko Kagame nawe abigenza. Ngo nawe yari umuntu wumva ko  kuganira  nuwo batumvikana ari nkigitutsi kuri we kuko kuriwe utaramushyigikiraga  yahitaga amushyira mugatebo kabamurwanya kabone niyo  baba batumvikanye kukantu gato cyane ( nka ya marido yo mubiro bya Kagame  yakubitishije aba officers!!)

Kagame amaze imyaka 24 ategeka.

Twizereko atazamara indi 18 tutaramushimira. Byaba ari agahoma munwa.

Christine Muhirwa

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/DGYaYL0XkAAR2RN.jpg?fit=960%2C636&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/DGYaYL0XkAAR2RN.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICS  Umuntu wahanze aka ga cartoon yabonye ibintu uko biri ! Kagame ibye bizarangira nkibya Mugabe. Mugabe  yamaze imyaka 42 kubutegetsi. Mugabe ariko hari aho atandukaniye na Kagame nubwo bahuje ikibazo cyo kugundira ubutegetsi , kwikunda  bikabije no gusahura umutungo wa rubanda. We yarize nyakwiga, ntabwo ari  nka Kagame bahimbira PHD nkumudali. Kimwe na...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE