Umuhanzi Desire wamenyekanye cyane ubwo hakwirakwizwaga amafoto ye yambaye ubusa, yongeye kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera amande yaciwe ku bwo gutosa matora ya hoteli y’i Kampala yararanyemo n’umugabo.

Nk’uko Bigeye yabitangaje, uyu mukobwa yaciwe amashiringi 100,000 nyuma y’uko umwe mu bakozi bo muri iyi hoteli yagiye gukora isuku mu cyumba agasanga matora Desire yararanyeho n’umugabo wari wamusohokanye yatose bikabije ndetse icyumba cyuzuyemo amavangingo ye.

Biravugwa ko Luzinda Desire yaryamanye n’umwe mu bagabo bakomeye bakurikirana iby’imikino ngororamubiri muri Uganda mu rwego rwo kwishimira ko amaze kugira umubare munini w’abafana ku rukuta rwe rwa Facebook.

Nubwo byasanga nk’ibirori kuri we ndetse yishimisha, byarangiye aciwe amafaranga arenze ayo yahawe kugira ngo aryamane n’uyu mugabo. Bimaze kumenyekana ko Desire yatoheje matora mu buryo bwabangamiye ubuyobozi bwa Hoteli, yahamagawe igitaraganya n’abakozi ba hoteli bamusaba kwishyura amande na we abyemera atazuyaje.

Desire Luzinda ni umwe mu bantu bagarutsweho cyane n’itangazamakuru mu mwaka wa 2014 kubera amafoto y’ubwambure bwe yashyizwe ku karubanda ndetse kugeza ubu bikaba bikimukurikirana.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSUmuhanzi Desire wamenyekanye cyane ubwo hakwirakwizwaga amafoto ye yambaye ubusa, yongeye kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera amande yaciwe ku bwo gutosa matora ya hoteli y’i Kampala yararanyemo n’umugabo. Nk’uko Bigeye yabitangaje, uyu mukobwa yaciwe amashiringi 100,000 nyuma y’uko umwe mu bakozi bo muri iyi hoteli yagiye gukora isuku mu cyumba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE