Ibura rya visi perezida w’ishyaka FDU Inkingi ,Boniface Twagirimana  rikomeje guteza urujijo.

Umufasha we aremeza ko ntamakuru ye yari yabona  usibye ayo leta ya Paulo Kagame ikomeje gutsindagira ivuga ko yatorotse gereza ya Mpanga  kandi kurundi ruhande amkuru akomeje kujya ahagaragara atunga leta agatoki mu ishimuta rye , ndetse hakaba hari n’abadatinya kuvuga ko yaba yarishwe  ,ko atazigera aboneka ukundi.

Inyenyeri yagiye gukurikirana ahantu aherereye  ikaba izagaruka imaze kwegeranya ibimenyetso bihagije  kandi byanze bikunze iherezo ry’ umuvandimwe wacu rizamenyekana.

Kuba Boniface Twagirimana yari yarakomeje guhura n’akarengane na mbere y’ uko afungwa bitewe nuko yari umurwanashyaka w’ishyaka ritemeranya n’ubutegetsi bwa FPR, akaba ageze aho abura murujijo nk’uku ,bifite isano rya hafi n’ ibyabaye kuri Rwisereka  wari wungirije Dr Frank Habineza kubuyobozi bwa Green Party.

Twese tuzi urwo Rwisereka yapfuye , tukaba kandi tuzi aho Frank Habineza ari ubu n’akazi akora.

Kagame akoresha  iterabwoba mugupfuka iminwa y’abamurwanya . Akora  amarorerwa n’ amahano akica nabi maze agakanga abasigaye nabo bagacika intege . Rwisereka yaciwe umutwe . Amafoto twarayabonye.Icyo gihe Frank Habineza yahise akora uko ashoboye arahunga …Ariko yarashyize aragaruka , ndetse aranayoboka , ishyaka rye ritekinikirwa amajwi ahagije ngo yo kujya mu inteko ishinga amategeko  maze FPR iba imuhaye imyanya ibiri we n’ umugambanyi kabuhariwe wundi wo muri PS Imberakinyoma.

Kwica nabi imirambo ikifashishwa mu gukanga abasigaye  FPR irabikora cyane . Iyo iteretse uwo ishaka gucecekesha umutwe yaciye , yerekana umurambo w’uwo yakuyemo amaso cyangwa se ibishahu mu indobo .

 

Amashyaka ya opposition yo mu Rwanda  yaba agomba kubanza gutanga ibitambo kugirango akunde ahakwe na Kagame?

Ishyaka ryose rishaka  gukora politike mu Rwanda ryaba rigomba kuhera kuri uwo muhango ? Rigomba gutanga igitambo  mbere yo kwemererwa gukora politike ( ya nyirarureshywa )mu Rwanda ?

Amashyaka nka RDI cyangwa RNC  cyangwa nanone ISHEMA yaba aricyo atujuje kugirango yemerwe murubuga rwa politike rw’ ihuriro rya Dr Frank Habineza?

 

Opposition Nyarwanda ikwiye kwibaza  ukuntu Kagame azavaho mugihe abo yiciye bagenda bakamupfukamira  !

Aha nkaba nagirango nifatanye na Victoire Ingabire uhuye n’amakuba  kubera iri bura rya Boniface Twagirimana , mubwira nti komera kandi ushikame ku intego yawe !

Opposition izatanga ryari  ibisubizo bihuye n’ ingufu Kagame ayikoresha ho murwego rwo kuyifunga umunwa ?

 

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-8-9.jpg?fit=183%2C275&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-8-9.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSPOLITICSIbura rya visi perezida w’ishyaka FDU Inkingi ,Boniface Twagirimana  rikomeje guteza urujijo. Umufasha we aremeza ko ntamakuru ye yari yabona  usibye ayo leta ya Paulo Kagame ikomeje gutsindagira ivuga ko yatorotse gereza ya Mpanga  kandi kurundi ruhande amkuru akomeje kujya ahagaragara atunga leta agatoki mu ishimuta rye , ndetse hakaba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE