Biryogo :Indege ikomeje guheza amaso ya benshi mu kirere.
Usanga ari benshi bose bategreje uwaza akabaha akazi
Ahitwa kuri Mirongo ine (40) hazwi cyane mu mujyi wa Kigali haherereye mu Kagari ka Rwampara gahana imbibi na Biryogo mu masaaha y’igitondo uhasanga abantu benshi batandukanye bavuga ko baje ku ’’indege ‘’ aho baba bitwaje ibikoresho by’ubwubatsi bitandukanye harimo imyiko , ibitiyo , inyundo, amasuka, ndetse n’ibindi.Iyo uganira nabo bakubwira ko baba baje gushaka akazi gusa ngo hari igihe iyi ndege iheza amaso ya benshi mu kirere kubera ko hari n’urangiza ukwezi nta mu ntu uramuha akazi kandi buri munsi aza kugashaka.
Bamwe mu bo twaganiriye harimo uwitwa Nsanzimpfura Assuman aho yabwiye Umuryango ko aza buri munsi ariko usanga hari igihe ukwezi gushira abonye akazi inshuro zitarenze 3 dore ko hari igihe icyumweru gishira nta kazi abonye kuko ngo binasaba kuba uzwi n’abantu benshi kandi bakuzi k’umuhanga.
- Iyo bigeze mu masaatatu usanga buri wese asa n’uwatwawe n’ibitekero
Undi waganiriye na Umuryango ni uwitwa Uwimana Alphonse w’imyaka 43 y’amavuko aho yavuze ko iyi ndege bazaho bashaka akazi igoranye kuko ngo kugira ngo uzabone umuntu uguha akazi ni amahirwe aza rimwe na rimwe ati’’Akazi ko ku ndege ntabwo ari akazi wavuga ko kagutunga kuko si kakazi wavuga ngo ufate ideni uzishure kuko gukorera ibihumbi 20000 mu kwezi kandi ufite umugore n’abana ugomba gutunga ndetse no kwishura inzu ubamo biragoranye cyane’’
Alphonse asoza avuga ko iyi ndege yo kuri 40 hari n’abahava nka saacyenda z’umugoroba bagitegereje uwabaha akazi.
Indege ukaba uyisanga hirya no hino mu gihugu aho usanga abakora imirimo y’ubwubatsi bateranira ahantu bitwaje ibikoresho aho bategereza uwaza kubaha akazi gusa iyo uganiriye n’abenshi baza kuri izi ndege bakubwira ko aka kazi bahabonera ari imboneka rimwe kandi abesnhi baba bafite n’inshingano zo kwita ku miryango hari no kurihira abana amashuri.
https://inyenyerinews.info/human-rights/biryogo-indege-ikomeje-guheza-amaso-ya-benshi-mu-kirere/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSUsanga ari benshi bose bategreje uwaza akabaha akazi Ahitwa kuri Mirongo ine (40) hazwi cyane mu mujyi wa Kigali haherereye mu Kagari ka Rwampara gahana imbibi na Biryogo mu masaaha y’igitondo uhasanga abantu benshi batandukanye bavuga ko baje ku ’’indege ‘’ aho baba bitwaje ibikoresho by’ubwubatsi bitandukanye harimo imyiko , ibitiyo , inyundo,...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS