Seminani Emmanuel na mushiki we bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyakarambi mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba bazira amagambo akomeretsa bavuze mu ruhame bapfobya banahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakagerekaho gushaka kwivugana umusaza wacitse ku icumu.

Aya magambo yavugiwe mu ruhame mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Nyamugari wo mu karere ka Kirehe ubwo habaga ibiganiro bijyanye n’ibi bihe byo kwibuka, aho uyu Seminani ngo yaba yaravuze ko atakwibuka Abatutsi, ngo nibabanze bibuke nyina wishwe mu ntambara ndetse ngo n’imbwa z’iwabo zapfuye ntabwo bazibutse, agerekaho n’andi magambo menshi asesereza.

Seminani na mushiki we bafunzwe bazira gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Uretse ayo magambo yavuze akanunganirwa mushiki we, Seminani yanakoze ibikorwa by’urugomo birimo kumenagura ibirahure by’amadirishya y’ibiro by’akagari ka Kagasa anakomeretsa umusaza wacitse ku icumu rya Jenoside avuga ngo nibareke nawe amwice yibukwe nk’abandi batutsi.

Aya makuru yanemejwe na gitifu w’umurenge wa Nyamugari; Chantal Uwamwiza mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, akaba yanagaye iyo myitwarire itari isanzwe ikunda kugaragara muri uyu murenge ayobora, asaba n’abandi kwirinda kuvuga amagambo akomeretsa.

Aba bakurikiranyweho iki cyaha, hakurikijwe amategeko nibaramuka bahamwe n’iki cyaha cyo gupfobya Jenoside, bazahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu (5) kugeza ku icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSSeminani Emmanuel na mushiki we bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyakarambi mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba bazira amagambo akomeretsa bavuze mu ruhame bapfobya banahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakagerekaho gushaka kwivugana umusaza wacitse ku icumu. Aya magambo yavugiwe mu ruhame mu kagari ka Kagasa mu murenge wa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE