Umusore n’umugore batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda bakekwaho ubucuruzi bw’abakobwa, babavana mu Rwanda bakabohereza mu bihugu by’Abarabu muri Aziya.

Hussein na Solange bafatiwe i Nyabugogo bari mu mugambi wo guhuza abakobwa batatu na sosiyete ikorera muri Kenya; bo bemeza ko isanzwe ishakira akazi abakobwa mu bihugu by’Abarabu.

Iyi sosiyete yashakishaga abakobwa mu Rwanda, n’umugabo wa Solange yayinjiyemo nk’uko uyu mugore yabibwiye itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki 11 Mutarama aho berekaniwe kuri Station ya Polisi ya Kicukiro.

Uyu mugore waturutse muri Kenya ashinjwa gushakisha abakobwa bo gucuruza

Solange ahakana ko ari ubucuruzi bw’abantu iyi sosiyete ikora, akemeza ko ibyo ikora byemewe i Nairobi (gukora ubukomisiyoneri bw’urubyiruko rushakisha akazi).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yagize ati ”Bombi bararegwa icyaha cyo gushaka gucuruza abantu. Bafatiwe mu cyuho rero, bafatwa bari mu gikorwa. Uriya mudamu (Solange) mwabonye avuga ko afite umugabo muri Kenya, yaje mu gihugu aje gusura imiryango ye i Kayonza ariko mu gusura imiryango ye atangira gushaka abakobwa azatwara… yifashisha Murangwa Husein.”

CSP Twahirwa yakomeje avuga ko Murangwa amaze kwifashishwa na Solange gushaka abakobwa, uyu musore na we yahise abibwira undi mugenzi we, babona abakobwa batatu.

Polisi yahawe amakuru n’inyangamugayo, itangira kugenda runono aba bantu kugeza ibataye muri yombi aho aba bakobwa bari baje guhura n’uyu mugore, waje i Kigali aturutse i Kayonza.

Uyu mugore wafashwe yasobanuye ko yamenyanye na Hussein kuko yigeze kumutereta kera. Avuga ko ubwo yari aje gusura ababyeyi be i Kayonza, uyu musore yamubajije icyo akora muri Kenya amubwira ko ntacyo, ariko ko hari isosiyete ishakira abakobwa akazi, hari abo azi yamubwira.

Hussein avuga ko nta gihembo yigeze avugana na Solange kumushakira abakobwa, ngo icyo yakoze yabahuje kuri telefone na mugenzi we wabashije kubabona, ariko ngo ntiyari azi ko ari gukora icyaha cy’ubucuruzi bw’abantu, ati “Ni ukwirinda guhubukira ibintu umuntu atabanje kubimenya neza. Nabwira bagenzi banjye birinde, bajye bakora ibintu babanje gusesengura.”

Bombi bahaana icyaha, bakavuga ko bashakaga abakobwa bo gushakira akazi

Uyu mugore yabwiye itangazamakuru ko abari bamusabye kubashakira abakobwa bamusabaga umukobwa ufite pasiporo, anafite icyangombwa ko ntacyo arwaye, cyangwa umugore ufite umwana urengeje imyaka itanu.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko uyu mugore amaze gutabwa muri yombi yanahamagaye i Nairobi, Abagenzacyaha biyumvira, abwira abamutumye ko abakobwa yababonye.

Yakomeje akangurira Abanyarwanda kuba maso, kuko ubucuruzi bw’abantu buriho. CSP Twahirwa ati“Abo kubatwara barahari… Uriya yafashwe ariko ushobora gusanga hari n’abandi batumwe.”

Umugabo wa Solange ngo ajya gutangira gukorara n’iyi sosiyete ijyana abana mu mahanga yabanje kumugisha inama, bemeranya ko niba bifite inyungu yabikora.

Solange abara uko babyumvikanyeho, yagize ati “Naramubwiye ngo niba ubona ari akazi kadutunga katagira icyo kadutwara ndamubwira nti uzabijyemo.”

Umugabo we akorana n’undi Munyarwanda muri iyo sosiyete yohereza abana muri Aziya. Solange avuga ko aziko bajya gukora akazi ko mu rugo.

Polisi ivuga ko abo bana boherezwa mu mahanga bagerayo bakamburwa ibyangombwa, bagakoreshwa bucakara badahembwa, bamwe bagashorwa mu buraya (no gukinishwa filimi z’urukozasoni).

Mu mwaka ushize, Umukuru w’Igihugu yamaganye mu bihe bitandukanye icuruzwa ry’abantu, avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu yacuruzwa nk’itungo.

Polisi igaragaza ko yahagurukiye kurwanya icyo cyaha, ndetse hari n’abakobwa bagiyebagarurwa.

Murangwa we agira “Ni ukwirinda guhubukira ibintu umuntu atabanje kubimenya neza. Nabwira bagenzi banjye bajye birinde bajye bakora ibintu babanje gusesengura.”

ACP Tony Kuramba, Umuyobozi Wungirije mu Bugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda (CID), akaba anahagarariye Interpol mu Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko Polisi y’u Rwanda igiye gukorana n’iya Kenya kugira ngo n’abatarafatwa bafatwe.

mathias@igihe.rw

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSUmusore n’umugore batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda bakekwaho ubucuruzi bw’abakobwa, babavana mu Rwanda bakabohereza mu bihugu by’Abarabu muri Aziya. Hussein na Solange bafatiwe i Nyabugogo bari mu mugambi wo guhuza abakobwa batatu na sosiyete ikorera muri Kenya; bo bemeza ko isanzwe ishakira akazi abakobwa mu bihugu by’Abarabu. Iyi sosiyete...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE