Nyuma y’uko abaperezida Fidel Castro wa Cuba na Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baragaje ko igihe kigeze ngo ibihugu byabo bivaneho icyabitandukanyaga mu mibanire, ubu harateganywa inama izahurirwamo n’aba baperezida bombi ngo harebwe icyakorwa kugirango umubano wabo uvugururwe.

Kuwa Gatatu nibwo aba baperezida bombi bagejeje ku baturage babo amajambo mu gihe kimwe agaragaza ko igihe kigeze ngo ibyatanyaga biveho. Perezida Obama yagize ati : “Uyu munsi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zihinduye umubano n’abaturage ba Cuba, imwe mu mpinduka za politiki yacu mu myaka 50 ishize, tugiye kurangiza uburyo bwananiwe kutugeza ku nyngu”.

Ku ruhande rwe mu gihe kimwe, Fidel Castro nawe yagiraga ati : “Ibimaze gukorwa hagati yacu na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika biremeza ko bishoboka kubonera ibisubizo ibibazo byacu”.

Perezida Castro yagaragaje ko igihugu cye kitigeze cyorohorwa na gato mu myaka icumi ishize kimaze mu bihano by’ubukungu cyafatiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Gusa mu gihe Perezida Obama akomeje kwifuza ko ibi bihano byafatiwe Cuba byakurwaho, abenshi bakurikiranira hafi politiki yo muri kiriya gihugu, bemeza ko ashobora kubangamirwa n’ubwiganze mu Nteko Ishingaamategeko bw’aba “Republicains”.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSNyuma y’uko abaperezida Fidel Castro wa Cuba na Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baragaje ko igihe kigeze ngo ibihugu byabo bivaneho icyabitandukanyaga mu mibanire, ubu harateganywa inama izahurirwamo n’aba baperezida bombi ngo harebwe icyakorwa kugirango umubano wabo uvugururwe. Kuwa Gatatu nibwo aba baperezida bombi bagejeje ku baturage babo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE