ASTERIA RUTAGAMBWA; UMUBYEYI W’INTANGARUGERO
Uyu mubyeyi wa Kagame utazabona umuhungu we ayobora Manda ya 3, ntiyabaye umubyeyi gito. Yareze abana be mu bihe bigoranye; mu bukene n’ubupfakazi, arabanambira kugeza bakuze.
Umukobwa we mukuru Marice Rutagambwa yaje kurwara Bipolar; indwaray’ibisazi; amurwariza mu rugo kugeza uyu munsi ubwo atabarutse. Mu bintu bigoranye Asteriya yahuye nabyo harimo icyo gupfakara mu bukene, kurwaza imfura ye Marice ikamupfira ubusa mu maso, nyuma hakubitiraho no kurera bucura bwe Kagame wagaragaje ubuhararumbo akiri muto! Yaramugoye cyane ku buryo butandukanye: kwanga kumva icyo amubwiye, kwivumbura bya buriho, kwanga ifunguro yabaga yababoneye ngo amuhime.
Abenshi banakeka ko uko kwivumburira ibiryo ari nako kwavuyemo ukunanuka karande kwa Kagame, ari na byo byamuviriyemo kurwaragurika kugeza n’ubu! Ibyo byose Asteriya yarabyihanganiye kugeza aho abana be bose bakuriye, ariko kugeza n’ubu atabarutse, ajyanye agahinda gakomeye ko kuba atarabashije guca ku umuhungu we rukumbi ingeso mbi z’umwanga, ubugome, ishyari, ubukirabuheri no gukunda ikuzo bikabije; bimubuza kubana neza ku Isi n’inshuti nabavandimwe. Amakuru Ava kwa Rutagambwa aremeza ko mu bintu byamubabaje kandi akanabigaragariza umuhungu ari ifungwa n’iyicwa rya Karegeya, ariko ntibigeze babyumvikanaho na rimwe.
Cyokora ikintu tutabasha guhamya, ni ukumenya niba uwo mukecuru atabarutse azi neza ko umuhungu we ari ku bushorishori bw’abanyagitugu muri iyi si ya Rurema! Perezida Kagame abuze umubyeyi we nyuma y’iminsi mike nyina wa Colonel Byabagamba yitabye Imana. Tom Byabagamba na muramu we Gen Rusagara babarizwa mu buroko, ntibashoboye guherekeza, umwe nyina, undi nyirabukwe bwa nyuma, kuko Perezida Kagame atabagiriye impuhwe zo kubaha uruhusa nk’urwo, kandi azi neza ko yabafunze abaziza akamama. N’abandi bavandimwe babo bari kuhababera, Kagame yabahejeje ishyanga, bityo umukecuru ashyingurwa n’inshuti nke zatinyutse kwihara.
Byatangaje abantu benshi kubona Perezida Kagame uzwiho kuba yarishe abantu batabarika, agahohotera abandi ndetse akica na bamwe mu bamushyize ku butegetsi, uyu munsi abyuka avuza iya bahanda ko ababajwe n’uko nyina yitabye Imana. Bamwemu Banyarwanda batangajwe n’ukuntu amaze igihe yigamba ku maradiyo na televisiyo, avuga ko hari abagomba kwicwa, agakina ku mubyimba ku miryango yahekuye ya Rwigara na Colonel Karegeya; yarangiza ati ndababaye napfushije!!!! Impunzi z’abanyarwanda yamariye muri Congo n’ahandi hose mu mahanga nazo zarimwo ba nyina b’abantu, none Kagame arateruye atera abanyarwanda imbabazi ngo nyina yari rusumba bose.
Ariko ye!!!! ESE ubu hari uwakwemera ko uyu Kagame ari we wabujije inshuti n’abavandimwe kujya gushyingura nyina wa Gen Kayumba Nyamwasa ndetse akaba ari we wabujije Uganda kwakira Colonel Karegeya ngo ashyingurwe iwabo Mbarara kugeza aho ashyinguriwe muri Afurika Yepfo? ESE mwari muzi ko iki kifuzo cya Kagame cyari kigamije ko Karegeya adahambwa nyina? Asteriya Rutagambwa Imana imuhe iruhuko ridashira! Adusigiye umuhungu mubi, ariko kuko ari umwere, Imana imurinze kuzabona aho umuhungu we avuga amangambure abazwa amabi yakoreye abanyarwanda n’abaturanyi bo mu karere!
https://inyenyerinews.info/human-rights/asteria-rutagambwa-umubyeyi-wintangarugero/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSUyu mubyeyi wa Kagame utazabona umuhungu we ayobora Manda ya 3, ntiyabaye umubyeyi gito. Yareze abana be mu bihe bigoranye; mu bukene n’ubupfakazi, arabanambira kugeza bakuze. Umukobwa we mukuru Marice Rutagambwa yaje kurwara Bipolar; indwaray’ibisazi; amurwariza mu rugo kugeza uyu munsi ubwo atabarutse. Mu bintu bigoranye Asteriya yahuye nabyo harimo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS